Abaroma 10

21 verses

Abaroma 10:1

Bene Data, ibyo umutima wanjye wifuza n'ibyo nsabira Abisirayeli ku Mana, ni ukugira ngo bakizwe.

Abaroma 10:2

Ndabahamya yuko bafite ishyaka ry'Imana ariko ritava mu bwenge,

Abaroma 10:3

kuko ubwo bari batazi gukiranuka kw'Imana uko ari ko, bagerageje kwihangira gukiranuka kwabo ubwabo, bituma basuzugura gukiranuka kw'Imana,

Abaroma 10:4

kuko Kristo ari we amategeko asohoraho kandi ni we uhesha uwizera wese gukiranuka.

Abaroma 10:5

Mose yanditse ibyo gukiranuka guheshwa no gukomeza amategeko ati “Ugusohoza azabeshwaho na ko.”

Abaroma 10:6

Ariko gukiranuka guheshwa no kwizera kuvuga gutya kuti “Ntukībaze uti ‘Ni nde uzazamuka ngo ajye mu ijuru?’ ” (Bisobanurwa ngo: kumanura Kristo).

Abaroma 10:7

“Cyangwa uti ‘Ni nde uzamanuka ikuzimu?’ ” (Bisobanurwa ngo: kuzamura Kristo amukuye mu bapfuye).

Abaroma 10:8

Ahubwo kuvuga kuti “Ijambo rirakwegereye, ndetse riri mu kanwa kawe no mu mutima wawe. Ni ryo jambo ryo kwizera, iryo tubabwiriza.”

Abaroma 10:9

Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa,

Abaroma 10:10

kuko umutima ari wo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka, kandi akanwa akaba ari ko yatuza agakizwa.

Abaroma 10:11

Kuko ibyanditswe bivuga biti “Umwizera wese ntazakorwa n'isoni.”

Abaroma 10:12

Nta tandukaniro ry'Umuyuda n'Umugiriki, kuko Umwami umwe ari Umwami wa bose, ni we ubereye abamwambaza bose ubutunzi,

Abaroma 10:13

kuko umuntu wese uzambaza izina ry'Umwami azakizwa.

Abaroma 10:14

Ariko se bamwambaza bate bataramwizera? Kandi bamwizera bate bataramwumva? Kandi bakumva bate ari nta wababwirije?

Abaroma 10:15

Kandi bābwiriza bate batatumwe? Nk'uko byanditswe ngo “Mbega uburyo ibirenge by'abavuga ubutumwa bwiza ari byiza cyane!”

Abaroma 10:16

Icyakora abumviye ubutumwa bwiza si bose, kuko Yesaya yavuze ati “Mwami ni nde wizeye ubutumwa bwacu?”

Abaroma 10:17

Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n'ijambo rya Kristo.

Abaroma 10:18

Ariko ndabaza nti “Ntibumvise?” Yee, rwose barumvise ndetse “Ijwi ryabo ryasākaye mu isi yose, Amagambo yabyo agera ku mpera y'isi.”

Abaroma 10:19

Ariko ndabaza nti “Abisirayeli ntibabimenye?” Mose ni we wabanje kuvuga ati “Nzabateza ishyari ku batari ishyanga nyashyanga, Nzabarakaza nkunze ishyanga ritagira ubwenge.”

Abaroma 10:20

Kandi Yesaya ashira amanga cyane aravuga ati “Nabonywe n'abatanshatse, Neretswe abatambaririje.”

Abaroma 10:21

Ariko ku Bisirayeli aravuga ati “Ubwoko butumva kandi butongana nabutegeraga amaboko umunsi ukīra.”