Zekariya 11

17 verses

Zekariya 11:1

Kingura inzugi zawe Lebanoni, umuriro utwike imyerezi yawe.

Zekariya 11:2

Boroga wa muberoshi we, kuko umwerezi uguye kandi ibiti byiza cyane bikaba byangiritse. Nimuboroge mwa myela y'i Bashani mwe, kuko ishyamba ritamenwa riguye.

Zekariya 11:3

Umva ijwi ry'induru y'abashumba kuko icyubahiro cyabo cyangiritse, umva ijwi ry'imigunzu y'intare yivuga kuko ubwibone bwa Yorodani bwangiritse.

Zekariya 11:4

Uwiteka Imana yanjye iravuga iti “Ragira ubushyo bw'imbagwa.

Zekariya 11:5

Bene zo ni bo bazica bakibwira ko nta bicumuro bafite, kandi abazitunda bakavuga bati ‘Uwiteka ashimwe kuko mbaye umukire’, kandi abashumba bazo ntibazibabariye.

Zekariya 11:6

“Sinzongera kubabarira abaturage bo mu gihugu, ni ko Uwiteka avuga, ahubwo nzabatanga, umuntu wese mugabize mugenzi we cyangwa umwami. Abo bazagirira igihugu nabi kandi sinzababakiza.”

Zekariya 11:7

Nuko ndagira ubushyo bw'imbagwa, ni koko zari mbi. Maze nenda inkoni ebyiri imwe nyita Buntu, indi nyita Kunga mperako ndagira ubushyo.

Zekariya 11:8

Mu kwezi kumwe nirukana abo bashumba batatu kuko bari banduhije, kandi na bo bari banzinutswe.

Zekariya 11:9

Nuko ndavuga nti “Sinzabaragira, upfuye napfe, uzakurwaho nakurweho, abazarokoka bazaryane.”

Zekariya 11:10

Maze nenda inkoni yanjye Buntu nyicamo kabiri, kugira ngo nice isezerano nasezeranye n'amahanga yose.

Zekariya 11:11

Uwo munsi iravunika, maze abakene bo mu bushyo banyumviraga bamenya yuko iryo jambo ari iry'Uwiteka.

Zekariya 11:12

Ndababwira nti “Niba mureba ko ari byiza nimumpe ibihembo byanjye, kandi niba atari byiza nimurorere.” Nuko bangerera ibice by'ifeza mirongo itatu, babimpa ho ibihembo.

Zekariya 11:13

Uwiteka arambwira ati “Jugunyira umubumbyi ya ngirwagiciro banciriye.” Nuko nenda bya bice by'ifeza mirongo itatu, ndabijyana mbijugunyira umubumbyi mu nzu y'Uwiteka.

Zekariya 11:14

Maze inkoni yanjye ya kabiri yitwa Kunga nyicamo kabiri, kugira ngo nice ubuvandimwe bwa Yuda na Isirayeli.

Zekariya 11:15

Nuko Uwiteka arambwira ati “Ongera urarure ibintu by'umushumba gito.

Zekariya 11:16

Dore nzahagurutsa umushumba mu gihugu utazita ku ntama zizimiye, kandi ntazashaka izatatanye, izivunitse ntazazunga n'inzima ntazaziragira, ahubwo azarya inyama z'izibyibushye ndetse azaguguna n'inzara zazo.

Zekariya 11:17

Azabona ishyano uwo mwungeri gito usiga umukumbi! Inkota izamukubita ku kuboko no ku jisho ry'iburyo, ukuboko kwe kuzuma pe, kandi ijisho rye ry'iburyo rizahuma rwose.”