Zekariya 12

14 verses

Zekariya 12:1

Ibyo ijambo ry'Uwiteka rihanurira Isirayeli. Uwiteka wabambye ijuru agashyiraho imfatiro z'isi, kandi akarema umwuka mu muntu aravuga ati

Zekariya 12:2

“Dore nzahindura i Yerusalemu igikombe kidandabiranye amahanga yose ahakikije n'i Buyuda, ubwo bazagota i Yerusalemu.

Zekariya 12:3

Uwo munsi i Yerusalemu nzahahindura ibuye riremerera amahanga yose, abazaryikorera bose bazakomereka cyane, kandi amahanga yose yo mu isi azateranira kuharwanya.”

Zekariya 12:4

Uwiteka aravuga ati “Uwo munsi nzakanga ifarashi yose, kandi uyiriho nzamutera ibisazi. Nzaherereza amaso ku nzu ya Yuda, kandi amafarashi y'amahanga yose nzayahuma amaso.

Zekariya 12:5

Abatware b'u Buyuda bazibwira bati ‘Abaturage b'i Yerusalemu ni bo maboko yacu, kuko bafite Uwiteka Nyiringabo ho Imana yabo.’

Zekariya 12:6

“Uwo munsi abatware b'u Buyuda nzabahindura nk'urujyo ruriho umuriro bashyira mu nkwi, cyangwa ifumba bashyize mu miba y'ingano. Bazakongora amahanga yose abakikije iburyo n'ibumoso, kandi bazabona i Yerusalemu hongeye kubakwa aho hahoze.

Zekariya 12:7

“Kandi Uwiteka azabanza gukiza amahema y'i Buyuda, kugira ngo icyubahiro cy'inzu ya Dawidi, n'icy'ab'i Yerusalemu cye kwamamara ngo kirute icy'u Buyuda.

Zekariya 12:8

Uwo munsi Uwiteka azarinda abaturage b'i Yerusalemu, umunyantegenke muri bo azamera nka Dawidi, kandi inzu ya Dawidi izamera nk'Imana, nka marayika w'Uwiteka uri imbere yabo.

Zekariya 12:9

Maze uwo munsi nzashaka kurimbura amahanga yose yateye i Yerusalemu.

Zekariya 12:10

“Kandi nzasuka ku nzu ya Dawidi no ku baturage b'i Yerusalemu umutima w'imbabazi n'uwo kwinginga. Bazitegereza jyewe uwo bacumise, bazamuborogera nk'uko umuntu aborogera umwana we w'ikinege, bazamuririra bashavure, nk'uko umuntu agirira umwana we w'imfura ishavu.

Zekariya 12:11

Uwo munsi i Yerusalemu bazaboroga cyane, nk'uko baborogeye i Hadadirimoni mu kibaya cy'i Megido.

Zekariya 12:12

Kandi igihugu kizaboroga, umuryango wose ukwawo, umuryango w'inzu ya Dawidi ukwawo n'abagore babo ukwabo, n'umuryango w'inzu ya Natani ukwawo n'abagore babo ukwabo,

Zekariya 12:13

n'umuryango w'inzu ya Lewi ukwawo n'abagore babo ukwabo, n'umuryango w'Abashimeyi ukwawo n'abagore babo ukwabo,

Zekariya 12:14

n'imiryango isigaye yose, umuryango wose ukwawo n'abagore babo ukwabo.