Zekariya 2

17 verses

Zekariya 2:1

Maze nubura amaso, ngiye kubona mbona amahembe ane.

Zekariya 2:2

Mbaza marayika twavuganaga nti “Biriya ni ibiki?” Aransubiza ati “Biriya ni yo mahembe yatatanije Abayuda n'Abisirayeli n'ab'i Yerusalemu.”

Zekariya 2:3

Uwiteka anyereka abacuzi bane.

Zekariya 2:4

Ndamubaza nti “Bariya bazanywe n'iki?” Aransubiza ati “ Uzi ko aya mahembe ari yo yatatanije Abayuda ntihagira uwegura umutwe, none rero bariya bazanywe no kuyirukana no gukubita hasi amahembe y'amahanga, yajyaga ahagurukirizwa gutera igihugu cy'Abayuda akabatatanya.”

Zekariya 2:5

Nuko nubura amaso, ngiye kubona mbona umuntu ufite umugozi mu ntoki wo kugera.

Zekariya 2:6

Ndamubaza nti “Urajya he?” Ati “Ndajya kugera i Yerusalemu ngo ndebe ubugari n'uburebure bwaho uko bureshya.”

Zekariya 2:7

Maze marayika twavuganaga arasohoka, marayika wundi aza kumusanganira,

Zekariya 2:8

aramubwira ati “Nyaruka ubwire uwo musore uti ‘I Yerusalemu hazaturwa hamere nk'imidugudu itagira inkike, kuko abantu n'amatungo bizahaba byinshi.

Zekariya 2:9

Ni jye uzababera inkike y'umuriro ihakikije, kandi ni jye uzahabera icyubahiro imbere muri wo.’ Ni ko Uwiteka avuga.

Zekariya 2:10

“Ngaho, ngaho, nimuhunge muve mu gihugu cy'ikasikazi, ni ko Uwiteka avuga, uko ibirere ari bine, ni byo nabatatanirijemo. Ni ko Uwiteka avuga.

Zekariya 2:11

Yewe Siyoni wicaranye n'umukobwa w'i Babuloni, iruka ucike!

Zekariya 2:12

Kuko Uwiteka Nyiringabo avuze ngo yantumye kumuhesha icyubahiro mu mahanga yabanyagaga, kuko ubakoraho aba akoze ku mboni y'ijisho rye.

Zekariya 2:13

Dore nzayabanguriraho ukuboko kwanjye, kandi ayo mahanga azaba umunyago w'abayakoreraga. Ubwo muzamenya yuko Uwiteka Nyiringabo ari we wantumye.

Zekariya 2:14

“Ririmba unezerwe wa mukobwa w'i Siyoni we, dore nanjye ndaje, nguturemo imbere. Ni ko Uwiteka avuga.

Zekariya 2:15

“Uwo munsi amahanga menshi azahakwa ku Uwiteka, babe abantu banjye. Nanjye nzatura muri wowe imbere, nawe uzamenya yuko Uwiteka Nyiringabo yakuntumyeho.

Zekariya 2:16

Maze Uwiteka azagarura i Buyuda habe umugabane we wo mu gihugu cyera, kandi azongera gutoranya i Yerusalemu.”

Zekariya 2:17

Bantu mwese nimucecekere imbere y'Uwiteka, kuko abadutse mu buturo bwe bwera.