Zekariya 3

10 verses

Zekariya 3:1

Maze anyereka Yosuwa umutambyi mukuru ahagaze imbere ya marayika w'Uwiteka, na Satani ahagaze iburyo bwe ngo amurege.

Zekariya 3:2

Uwiteka abwira Satani ati “Uwiteka aguhane, yewe Satani. Ni koko Uwiteka watoranyije i Yerusalemu aguhane. Mbese uwo si umushimu ukuwe mu muriro?”

Zekariya 3:3

Kandi Yosuwa yari yambaye imyenda y'ibizinga, ahagaze imbere ya marayika.

Zekariya 3:4

Marayika abwira abari bamuri imbere ati “Nimumwambure iyo myenda y'ibizinga.” Maze abwira Yosuwa ati “Ngukuyeho gukiranirwa kwawe, kandi ndakwambika imyambaro myiza cyane.”

Zekariya 3:5

Ndategeka nti “Nimumwambike igitambaro cyiza mu mutwe.” Nuko bamwambika igitambaro cyiza mu mutwe, bamwambika n'imyenda. Marayika w'Uwiteka yari ahagaze aho.

Zekariya 3:6

Marayika w'Uwiteka ahamiriza Yosuwa cyane ati

Zekariya 3:7

“Uwiteka Nyiringabo aravuze ati ‘Nuko nugendera mu nzira zanjye kandi ukitondera ibyo nagutegetse, nawe uzacira inzu yanjye imanza n'ibikari byanjye uzabirinda, nanjye nzagushyira mu byegera muri aba bahagaze aha.

Zekariya 3:8

Umva yewe Yosuwa umutambyi mukuru, wowe na bagenzi bawe bahora imbere yawe, kuko abo ari abantu b'ikimenyetso. Dore nzazana umugaragu wanjye Shami uzumbūra.

Zekariya 3:9

Dore ibuye nshinze imbere ya Yosuwa, ku ibuye rimwe hari amaso arindwi, nzarikebaho amabara, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kandi gukiranirwa kw'icyo gihugu nzagukuraho umunsi umwe.

Zekariya 3:10

Uwo munsi muzahamagarana, umuntu wese ahamagare mugenzi we, muce agashingwe munsi y'umuzabibu no munsi y'umutini.’ ” Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.