1 Abakorinto 12

31 verses

1 Abakorinto 12:1

Bene Data, ibyerekeye impano z'Umwuka sinshaka ko mutabimenya.

1 Abakorinto 12:2

Muzi yuko mukiri abapagani mwayobywaga mukajya ku bigirwamana bitabasha kuvuga, uko mwabijyanwagaho kose.

1 Abakorinto 12:3

Ni cyo gituma mbamenyesha yuko ari nta muntu ubwirijwe n'Umwuka w'Imana uvuga ati “Yesu ni ikivume”, kandi nta muntu ubasha kuvuga ati “Yesu ni Umwami”, atabibwirijwe n'Umwuka Wera.

1 Abakorinto 12:4

Icyakora hariho impano z'uburyo bwinshi, ariko Umwuka ni umwe.

1 Abakorinto 12:5

Kandi hariho uburyo bwinshi bwo kugabura iby'Imana, ariko Umwami ni umwe.

1 Abakorinto 12:6

Hariho n'uburyo bwinshi bwo gukora, ariko Imana ikorera byose muri bose ni imwe,

1 Abakorinto 12:7

umuntu wese agahabwa ikimwerekanaho Umwuka kugira ngo bose bafashwe.

1 Abakorinto 12:8

Umwe aheshwa ijambo ry'ubwenge n'Umwuka, undi agaheshwa n'uwo Mwuka ijambo ryo kumenya,

1 Abakorinto 12:9

undi agaheshwa n'uwo Mwuka kwizera, undi agaheshwa n'uwo Mwuka impano yo gukiza indwara.

1 Abakorinto 12:10

Undi agahabwa gukora ibitangaza, undi agahabwa guhanura, undi agahabwa kurobanura imyuka, undi agahabwa kuvuga indimi nyinshi, undi agahabwa gusobanura indimi,

1 Abakorinto 12:11

ariko ibyo byose uwo Mwuka umwe ni we ubikorera muri bo, agabira umuntu wese uko ashaka.

1 Abakorinto 12:12

Nk'uko umubiri ari umwe ukagira ingingo nyinshi, kandi nk'uko ingingo z'umubiri zose, nubwo ari nyinshi ari umubiri umwe, ni ko na Kristo ari,

1 Abakorinto 12:13

kuko mu Mwuka umwe twese ari mo twabatirijwe kuba umubiri umwe, naho twaba Abayuda cyangwa Abagiriki, naho twaba imbata cyangwa ab'umudendezo. Kandi twese twujujwe Umwuka umwe.

1 Abakorinto 12:14

Umubiri si urugingo rumwe ahubwo ni nyinshi.

1 Abakorinto 12:15

Ikirenge cyavuga kiti “Ko ntari ikiganza sindi uwo ku mubiri”, ibyo ntibyatuma kiba kitari icyo ku mubiri.

1 Abakorinto 12:16

Kandi ugutwi kwavuga kuti “Ko ntari ijisho sindi uwo ku mubiri”, ibyo ntibyatuma kuba kutari uko ku mubiri.

1 Abakorinto 12:17

Mbese iyo umubiri wose uba ijisho, kumva kwabaye he? Iyo wose uba kumva, kunukirwa kwaba he?

1 Abakorinto 12:18

Ariko Imana yashyize ingingo mu mubiri, izigenera aho ishatse zose uko zingana.

1 Abakorinto 12:19

Mbese noneho iyo zose ziba urugingo rumwe, umubiri uba warabaye he?

1 Abakorinto 12:20

Ariko noneho ingingo ni nyinshi, naho umubiri ni umwe.

1 Abakorinto 12:21

Ijisho ntiribasha kubwira ikiganza riti “Nta cyo umariye”, cyangwa umutwe ngo ubwire ibirenge uti “Nta cyo mumariye.”

1 Abakorinto 12:22

Ahubwo biri ukundi rwose: ingingo z'umubiri zizwi ko ari iz'intege nke hanyuma y'izindi ni zo zo kutabura,

1 Abakorinto 12:23

kandi izo ku mubiri zizwi ko ari iz'icyubahiro gike ni zo turushaho kwambika icyubahiro, kandi ingingo zacu ziteye isoni ni zo zirushaho gushimwa.

1 Abakorinto 12:24

Nyamara izidateye isoni ntizigomba kwambikwa, ariko Imana yateranije umubiri hamwe, urugingo rukennye icyubahiro iruha icyubahiro kuruta izindi

1 Abakorinto 12:25

kugira ngo umubiri utirema ibice, ahubwo ingingo zigirirane.

1 Abakorinto 12:26

Urugingo rumwe iyo rubabaye, ingingo zose zibabarana na rwo, cyangwa iyo urugingo rumwe ruhawe icyubahiro, ingingo zose zishīmana na rwo.

1 Abakorinto 12:27

Nuko rero muri umubiri wa Kristo, kandi umuntu wese wo muri mwe ni urugingo rwawo.

1 Abakorinto 12:28

Imana yashyize bamwe mu Itorero: ubwa mbere intumwa, ubwa kabiri abahanuzi, ubwa gatatu abigisha, maze ishyiraho abakora ibitangaza n'abahawe impano zo gukiza indwara, n'abahawe gufasha abandi, n'abahawe gutwara, n'abahawe kuvuga indimi nyinshi.

1 Abakorinto 12:29

Mbese bose ni intumwa? Bose ni abahanuzi? Bose ni abigisha? Bose bakora ibitangaza?

1 Abakorinto 12:30

Bose bafite impano zo gukiza indwara? Bose bavuga izindi ndimi? Bose basobanura indimi?

1 Abakorinto 12:31

Ariko nimwifuze cyane impano ziruta izindi. Nyamara dore ndabereka inzira irushaho kuba nziza.