1 Abakorinto 13

13 verses

1 Abakorinto 13:1

Nubwo navuga indimi z'abantu n'iz'abamarayika, ariko singire urukundo, mba mpindutse nk'umuringa uvuga cyangwa icyuma kirenga.

1 Abakorinto 13:2

Kandi nubwo nagira impano yo guhanura, nkamenya ibihishwe byose n'ubwenge bwose, kandi nubwo nagira kwizera kose nkabasha gukuraho imisozi, ariko singire urukundo nta cyo mba ndi cyo.

1 Abakorinto 13:3

Kandi nubwo natanga ibyanjye byose ngo ngaburire abakene, ndetse nkitanga ubwanjye ngo ntwikwe ariko singire urukundo, nta cyo byamarira.

1 Abakorinto 13:4

Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza,

1 Abakorinto 13:5

ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu,

1 Abakorinto 13:6

ntirwishimira gukiranirwa kw'abandi ahubwo rwishimira ukuri,

1 Abakorinto 13:7

rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose.

1 Abakorinto 13:8

Urukundo ntabwo ruzashira. Guhanura kuzarangizwa no kuvuga izindi ndimi kuzagira iherezo, ubwenge na bwo buzakurwaho

1 Abakorinto 13:9

kuko tumenyaho igice kandi duhanuraho igice,

1 Abakorinto 13:10

ariko ubwo igishyitse rwose kizasohora, bya bindi bidashyitse bizakurwaho.

1 Abakorinto 13:11

Nkiri umwana muto navugaga nk'umwana muto, ngatekereza nk'umwana muto nkibwira nk'umwana muto. Ariko maze gukura mva mu by'ubwana.

1 Abakorinto 13:12

Icyakora none turebera mu ndorerwamo ibirorirori , ariko icyo gihe tuzarebana duhanganye mu maso. None menyaho igice, ariko icyo gihe nzamenya rwose nk'uko namenywe rwose.

1 Abakorinto 13:13

Ariko none hagumyeho kwizera n'ibyiringiro n'urukundo, ibyo uko ari bitatu, ariko ikiruta ibindi ni urukundo.