1 Abakorinto 14

40 verses

1 Abakorinto 14:1

Mushimikire urukundo kandi mwifuze impano z'Umwuka, ariko cyane cyane mwifuze guhanura.

1 Abakorinto 14:2

Uvuga ururimi rutamenyekana si abantu abwira keretse Imana, kuko ari ntawumva ahubwo mu mwuka avuga amayoberane.

1 Abakorinto 14:3

Ariko uhanura we abwira abantu ibyo kubungura n'ibyo kubahugura, n'ibyo kubahumuriza.

1 Abakorinto 14:4

Uvuga ururimi rutamenyekana ariyungura, ariko uhanura yungura Itorero.

1 Abakorinto 14:5

Nakunda ko mwese muvuga izindi ndimi, ariko ibirutaho ko muhanura. Uhanura aruta uvuga izindi ndimi, keretse azisobanuye kugira ngo Itorero ryunguke.

1 Abakorinto 14:6

Ariko none bene Data, ninza iwanyu mvuga indimi zitamenyekana nzabamarira iki, nintababwira ibyo mpishuriwe cyangwa ibyo mpawe kumenya, cyangwa guhanura cyangwa kwigisha?

1 Abakorinto 14:7

Dore ibidafite ubugingo na byo bigira amajwi, ari umwironge cyangwa inanga, ariko iyo bidatandukanije amajwi yabyo, babwirwa n'iki ikivuzwa cyangwa igicurangwa icyo ari cyo?

1 Abakorinto 14:8

Kandi n'impanda na yo ivuze ijwi ritamenyekana, ni nde wakwitegura gutabara?

1 Abakorinto 14:9

Namwe ni uko, ururimi rwanyu nirutavuga ibimenyekana, bazabwirwa n'iki ibyo muvuga ibyo ari byo, ko muzaba mugosorera mu rucaca?

1 Abakorinto 14:10

Indimi zo mu isi nubwo ari nyinshi zite nta rudafite uko rusobanurwa.

1 Abakorinto 14:11

Nuko ntamenye uko ururimi rusobanurwa, nabera uvuga umunyamahanga kandi n'uvuga na we yambera umunyamahanga.

1 Abakorinto 14:12

Nuko rero namwe ubwo mushimikira kubona impano z'Umwuka, abe ari ko murushaho gushishikarira kuzūnguza Itorero.

1 Abakorinto 14:13

Nuko uvuga ururimi rutamenyekana asabe, kugira ngo ahabwe no gusobanura.

1 Abakorinto 14:14

Iyo nsenga mu rurimi rutamenyekana umwuka wanjye urasenga, ariko ubwo bwenge bwanjye ntibugira icyo bwungura abandi.

1 Abakorinto 14:15

Nuko noneho ngire nte? Nzajya nsengesha umwuka wanjye ariko kandi nzajya nsengesha n'ubwenge, nzaririmbisha umwuka wanjye ariko kandi nzaririmbisha n'ubwenge.

1 Abakorinto 14:16

Utabikoze nawe ugashima Imana uyishimishije umwuka wawe wonyine, umuntu uri mu ruhande rw'injiji akaba atamenye icyo uvuze, yabasha ate kwikiriza ati “Amen”, umaze gushima?

1 Abakorinto 14:17

Ku bwawe uba ushimye neza koko, ariko wa wundi nta cyo aba yungutse.

1 Abakorinto 14:18

Nshimira Imana yuko mwese mbarusha kuvuga indimi zitamenyekana,

1 Abakorinto 14:19

ariko mu iteraniro aho kuvuga amagambo inzovu mu rurimi rutamenyekana, nahitamo kuvuga amagambo atanu nyavugishije ubwenge bwanjye, kugira ngo nigishe n'abandi.

1 Abakorinto 14:20

Bene Data, ntimube abana bato ku bwenge, ahubwo mube abana b'impinja ku bibi, ariko ku bwenge mube bakuru.

1 Abakorinto 14:21

Byanditswe mu mategeko ngo “Nzavuganira n'ubu bwoko, Mu kanwa k'abavuga izindi ndimi, No mu kanwa k'abanyamahanga, Nyamara nubwo bimeze bityo ntibazanyumvira.” Ni ko Uwiteka avuga.

1 Abakorinto 14:22

Ni cyo gituma indimi zitamenyekana zitagenewe kubera abizera ikimenyetso keretse abatizera, naho guhanura ko ntikwagenewe abatizera keretse abizera.

1 Abakorinto 14:23

Nuko rero Itorero ryose iyo riteraniye hamwe, bose bakavuga indimi zitamenyekana hakinjiramo abatarajijuka cyangwa abatizera, ntibazavuga ko musaze?

1 Abakorinto 14:24

Ariko bose niba bahanura, hakinjiramo utizera cyangwa injiji, yakwemezwa ibyaha bye na bose akarondorwa na bose,

1 Abakorinto 14:25

ibihishwe byo mu mutima we bikērurwa, maze yakwikubita hasi yubamye akaramya Imana, kandi akamamaza yuko Imana iri muri mwe koko.

1 Abakorinto 14:26

Nuko bene Data, iyo muteranye bimera bite? Umuntu wese afite indirimbo cyangwa amagambo yo kwigisha, cyangwa amagambo ahishuriwe, cyangwa ururimi rutamenyekana, cyangwa amagambo yo kurusobanura. Nuko rero byose bikorerwe kugira ngo abantu bunguke.

1 Abakorinto 14:27

Niba hariho abavuga ururimi rutamenyekana, havuge babiri cyangwa batatu badasaga, kandi bavuge bakurikirana umwe asobanure.

1 Abakorinto 14:28

Ariko nihaba hatariho usobanura, uvuga ururimi acecekere mu iteraniro, yibwire kandi abwirire Imana mu mutima we.

1 Abakorinto 14:29

N'abahanuzi na bo bavuge ari babiri cyangwa batatu, abandi babigenzure.

1 Abakorinto 14:30

Ariko undi wicaye, nashoka ahishurirwa, uwabanje ahore

1 Abakorinto 14:31

kuko mwese mubasha guhanura umwe umwe, kugira ngo bose babone uko bigishwa no guhugurwa.

1 Abakorinto 14:32

Imyuka y'abahanuzi igengwa na bo,

1 Abakorinto 14:33

kuko Imana itari iy'umuvurungano, ahubwo ari iy'amahoro. Nk'uko bimeze mu matorero yose y'abera,

1 Abakorinto 14:34

abagore nibacecekere mu materaniro, kuko batemererwa kuvuga, ahubwo baganduke nk'uko amategeko na yo avuga.

1 Abakorinto 14:35

Kandi nibagira icyo bashaka kumenya babibarize abagabo babo imuhira, kuko biteye isoni ko umugore avugira mu iteraniro.

1 Abakorinto 14:36

Mbese kuri mwe ni ho ijambo ry'Imana ryaturutse? Cyangwa se ryageze kuri mwe mwenyine?

1 Abakorinto 14:37

Nihagira umuntu wibwira ko ari umuhanuzi cyangwa ko afite Umwuka, amenye ibyo mbandikiye yuko ari itegeko ry'Umwami wacu.

1 Abakorinto 14:38

Ariko umuntu natabyemera na we ye kwemerwa.

1 Abakorinto 14:39

Nuko bene Data, mwifuze guhanura kandi ntimubuze abandi kuvuga indimi zitamenyekana.

1 Abakorinto 14:40

Ariko byose bikorwe neza uko bikwiriye, no muri gahunda.