1 Timoteyo 3

16 verses

1 Timoteyo 3:1

Iri jambo ni iryo kwizerwa ngo “Umuntu nashaka kuba umwepisikopi, aba yifuje umurimo mwiza.”

1 Timoteyo 3:2

Nuko umwepisikopi akwiriye kuba inyangamugayo, no kuba umugabo w'umugore umwe, abe udakunda ibisindisha wirinda, ugira gahunda mu kubaho kwe, ukunda gucumbikira abashyitsi, ufite ubwenge bwo kwigisha,

1 Timoteyo 3:3

utari umunywi wa vino cyangwa umunyarukoni, ahubwo abe umugwaneza utarwana, utari umukunzi w'impiya,

1 Timoteyo 3:4

utegeka neza abo mu rugo rwe, agatera abana be kumvira no kubaha rwose.

1 Timoteyo 3:5

(Mbese utazi gutegeka abo mu rugo rwe yabasha ate kurinda Itorero ry'Imana?)

1 Timoteyo 3:6

Kandi ntakwiriye kuba uhindutse Umukristo vuba, kugira ngo atikakaza akagwa, agacirwa ho iteka Satani yaciriwe ho.

1 Timoteyo 3:7

Kandi akwiriye gushimwa neza n'abo hanze, kugira ngo adahinyuka akagwa mu mutego wa Satani.

1 Timoteyo 3:8

Kandi n'abadiyakoni na bo ni uko: bakwiriye kuba abitonda, batari intereganya cyangwa abamenyereye vino nyinshi bakifuza indamu mbi,

1 Timoteyo 3:9

ahubwo bakomeze ubwiru bwo kwizera bafite imitima itabacira urubanza.

1 Timoteyo 3:10

Bakwiriye kubanza kugeragezwa, maze nibatabaho umugayo babone gukora umurimo w'ubudiyakoni.

1 Timoteyo 3:11

N'abadiyakonikazi na bo ni uko: babe abitonda, abatabeshyera abandi, abadakunda ibisindisha, bakiranuka muri byose.

1 Timoteyo 3:12

Abadiyakoni babe abagabo b'umugore umwe, bategeka neza abana babo n'abo mu ngo zabo.

1 Timoteyo 3:13

Kuko abakora neza uwo murimo w'ubudiyakoni bibonera umwanya w'icyubahiro mwiza, n'ubushizi bw'amanga bwinshi bwo kwizera Yesu Kristo.

1 Timoteyo 3:14

Nkwandikiye ibyo, niringiye ko nzaza kugusūra vuba,

1 Timoteyo 3:15

kandi mbikwandikiriye kugira ngo, nintinda, uzamenye ibikwiriye kugenzerezwa mu nzu y'Imana ari yo Torero ry'Imana ihoraho, ari na yo inkingi y'ukuri igushyigikiye.

1 Timoteyo 3:16

Si ugushidikanya, ubwiru bw'ubumana burakomeye cyane: Imana kwerekanwa ifite umubiri, ikagaragara ko ari umukiranutsi mu mwuka, ikabonwa n'abamarayika, ikamamazwa mu banyamahanga, ikizerwa mu isi, ikazamurwa igahabwa ubwiza.