1 Timoteyo 4

16 verses

1 Timoteyo 4:1

Ariko Umwuka avuga yeruye ati “Mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bīte ku myuka iyobya n'inyigisho z'abadayimoni”

1 Timoteyo 4:2

bayobejwe n'uburyarya bw'abigisha b'abanyabinyoma, bafite inkovu z'ibyaha mu mitima yabo nk'iz'ubushye,

1 Timoteyo 4:3

babuza kurongorana baziririza ibyo kurya Imana yaremye kugira ngo abizera bakamenya ukuri babirye bashima,

1 Timoteyo 4:4

kuko ibyo Imana yaremye byose ari byiza, ntiharimo icyo gutabwa iyo cyakiranywe ishimwe,

1 Timoteyo 4:5

kuko cyezwa n'ijambo ry'Imana no gusenga.

1 Timoteyo 4:6

Niwibutsa bene Data ibyo, uzaba ubaye umugabura mwiza w'ibya Kristo Yesu utunzwe n'amagambo yo kwizera n'inyigisho nziza wakurikije.

1 Timoteyo 4:7

Ariko imigani itari iy'Imana n'iy'abakecuru ntukayemere, ahubwo witoze kubaha Imana

1 Timoteyo 4:8

kuko kwitoza k'umubiri kugira umumaro kuri bike, naho kubaha Imana kukagira umumaro kuri byose, kuko gufite isezerano ry'ubugingo bwa none n'ubuzaza na bwo.

1 Timoteyo 4:9

Iryo jambo ni iryo kwizerwa kandi rikwiriye kwemerwa rwose,

1 Timoteyo 4:10

kuko igituma tugoka tukarwana ari uko twiringiye Imana ihoraho, ari yo Mukiza w'abantu bose ariko cyane cyane w'abizera.

1 Timoteyo 4:11

Ujye utegeka ibyo kandi ubyigishe.

1 Timoteyo 4:12

Ntihakagire uhinyura ubusore bwawe, ahubwo ube icyitegererezo cy'abizera ku byo uvuga, no ku ngeso zawe no ku rukundo, no ku kwizera no ku mutima uboneye.

1 Timoteyo 4:13

Kugeza aho nzazira, ujye ugira umwete wo gusoma no guhugura no kwigisha.

1 Timoteyo 4:14

Ntukirengagize impano ikurimo, iyo waheshejwe n'ibyahanuwe ubwo warambikwagaho ibiganza by'abakuru.

1 Timoteyo 4:15

Ibyo ujye ubizirikana kandi abe ari byo uhugukiramo, kugira ngo kujya mbere kwawe kugaragarire bose.

1 Timoteyo 4:16

Wirinde ku bwawe no ku nyigisho wigisha. Uzikomeze kuko nugira utyo uzikizanya n'abakumva.