2 Abami 19

37 verses

2 Abami 19:1

Umwami Hezekiya abyumvise, ashishimura imyambaro ye yambara ibigunira, aherako yinjira mu nzu y'Uwiteka.

2 Abami 19:2

Maze yohereza Eliyakimu w'umunyarugo we, na Shebuna w'umwanditsi, n'abakuru bo mu batambyi bambaye ibigunira, kwa Yesaya w'umuhanuzi mwene Amosi.

2 Abami 19:3

Baramubwira bati “Hezekiya yadutumye ngo ‘Uyu munsi ni umunsi w'umubabaro n'ibihano no gushinyagurirwa, kuko abana benda kuvuka, kandi nta mbaraga zo kubabyara.

2 Abami 19:4

Ahari Uwiteka Imana yawe yumvise amagambo ya Rabushake yose, shebuja umwami wa Ashuri yamutumye gutuka Imana ihoraho. Ngira ngo Uwiteka Imana yawe yabahanira ayo magambo yumvise. Nuko rero terura amashengesho yawe, usabire abantu basigaye.’ ”

2 Abami 19:5

Nuko abagaragu b'Umwami Hezekiya bajya kwa Yesaya.

2 Abami 19:6

Yesaya arababwira ati “Mubwire shobuja muti ‘Uwiteka aravuze ngo: Ntutinye ayo magambo wumvise abagaragu b'umwami wa Ashuri bantutse.

2 Abami 19:7

Nzamushyiramo undi mutima. Ubwo azumva impuha azasubira mu gihugu cye, kandi nagerayo nzamwicisha inkota.’ ”

2 Abami 19:8

Hanyuma Rabushake asubirayo, asanga umwami wa Ashuri arwanya i Libuna, kuko yari yumvise ko yavuye i Lakishi.

2 Abami 19:9

Bukeye uwo mwami yumva bavuga kuri Tiruhaka umwami wa Etiyopiya bati “Dore yaguteye kukurwanya.” Abyumvise yongera gutuma kuri Hezekiya ati

2 Abami 19:10

“Nimugende mubwire Hezekiya umwami w'Abayuda muti: iyo mana yawe wiringiye ntigushuke ngo ‘Yerusalemu ntabwo hazahabwa umwami wa Ashuri.’

2 Abami 19:11

Wumvise uko abami ba Ashuri bagenje ibihugu byose bakabirimbura rwose, ni wowe uzabakira?

2 Abami 19:12

Mbese imana z'abanyamahanga, ba sogokuruza banjye barimbuye zarabakijije, ab'i Gozani n'i Harani, n'i Resefu n'Abanyedeni bari i Telasari?

2 Abami 19:13

Umwami w'i Hamati ari he? N'umwami wa Arupadi n'umwami w'umurwa w'i Sefaravayimu, n'uw'i Hena n'uwa Iva?”

2 Abami 19:14

Bukeye intumwa zishyikiriza Hezekiya urwandiko, ararwakira ararusoma. Hezekiya aherako arazamuka ajya mu nzu y'Uwiteka, aruramburira imbere y'Uwiteka.

2 Abami 19:15

Maze Hezekiya asenga Uwiteka amuri imbere ati “Uwiteka Mana ya Isirayeli wicara ku bakerubi, ni wowe wenyine Mana y'ibihugu by'abami bo mu isi bose, ni wowe waremye ijuru n'isi.

2 Abami 19:16

Tega ugutwi kwawe Uwiteka, wumve. Hwejesha amaso yawe Uwiteka, urebe. Wumve amagambo ya Senakeribu yatumye gutuka Imana ihoraho.

2 Abami 19:17

Icyakora Uwiteka, abami ba Ashuri barimbuye ayo mahanga n'ibihugu byayo,

2 Abami 19:18

bajugunye imana zabo mu muriro kuko zitari imana nyamana, ahubwo zaremwe n'intoki z'abantu mu biti no mu mabuye. Ni cyo cyatumye bazirimbura.

2 Abami 19:19

Nuko none Uwiteka Mana yacu, ndakwinginze udukize amaboko ye, kugira ngo abami bo mu isi bose bamenye ko ari wowe wenyine Uwiteka Imana.”

2 Abami 19:20

Hanyuma Yesaya mwene Amosi atuma kuri Hezekiya ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuze ngo: Kuko wayisabye kukurengera kuri Senakeribu umwami wa Ashuri, irabikwemereye.

2 Abami 19:21

Iri ni ryo jambo Uwiteka yamuvuzeho ngo ‘Umukobwa w'inkumi w'i Siyoni arakuneguye, araguseka akagushinyagurira, umukobwa w'i Yerusalemu akujungurije umutwe.

2 Abami 19:22

Ngo ni nde watonganije ukamutuka? Uwo wakanitse ukamureba igitsure ni nde? Ni Uwera wa Isirayeli.

2 Abami 19:23

Watukiye Uwiteka mu ntumwa zawe uravuga uti: Nzamukanye igitero cyinshi cy'amagare yanjye y'intambara, ngeze mu mpinga z'imisozi, mu mirenge yo hagati ya Lebanoni. Nzatema imyerezi yaho miremire, n'imiberoshi yaho myiza cyane, kandi nzinjira mu ijuru ryaho ryo mu ishyamba hagati, mu isambu yaho yera.

2 Abami 19:24

Nafukuye amazi y'ayandi mahanga ndayanywa. Nzakamisha inzuzi zo muri Egiputa zose ibirenge byanjye.’

2 Abami 19:25

“Ntiwumvise uko nabigenjeje kera, mbigambiriye mu gihe cyashize, none ndabishohoje, kugira ngo urimbure imidugudu igoswe n'inkike, uyihindure ibirundo by'amatongo.

2 Abami 19:26

Ni cyo cyatumaga abaturage bayo bagira intege nke, bagakuka umutima bagakorwa n'isoni, bakaraba nk'ubwatsi bwo ku gasozi, nk'ubwatsi bukimera, cyangwa ubwatsi bumera hejuru y'inzu, cyangwa nk'ingano zirumbye zikiri nto.

2 Abami 19:27

“Ariko nzi imyicarire yawe, n'imitabarire yawe n'imitabarukire yawe, n'uburakari wandakariye.

2 Abami 19:28

Kuko uburakari wandakariye n'umurengwe wawe byangeze mu matwi, nzagushyira umuringa wanjye mu mazuru n'icyuma mu kanwa, ngusubize mu nzira yakuzanye.

2 Abami 19:29

“Nuko rero weho Hezekiya , iki ni cyo kizakubera ikimenyetso. Muri uyu mwaka muzarya ibyimeza ubwabyo, mu mwaka wa kabiri muzarya imicwira yabyo, mu wa gatatu muzabiba musarure, kandi muzatera inzabibu murye imbuto zazo.

2 Abami 19:30

Kandi abo mu nzu ya Yuda basigaye bacitse ku icumu, bazongera gushora imizi hasi, kandi hejuru bazera imbuto.

2 Abami 19:31

Kuko muri Yerusalemu hazasohoka igice gisigaye, kandi ku musozi wa Siyoni hazasohokayo abazacika ku icumu. Ishyaka ry'Uwiteka rizabisohoza.

2 Abami 19:32

“Ni cyo cyatumye Uwiteka avuga iby'umwami wa Ashuri ngo ntabwo azagera kuri uyu murwa, kandi ntazaharasa umwambi we, haba no kuhiyerekanira n'ingabo ye, kandi ntazaharunda ikirundo cyo kuririraho.

2 Abami 19:33

Inzira yamuzanye ni yo izamusubizayo, ntabwo azagera kuri uyu murwa, ni ko Uwiteka avuze.

2 Abami 19:34

Nzarinda uyu murwa nywukize ku bwanjye no ku bw'umugaragu wanjye Dawidi.”

2 Abami 19:35

Maze mu ijoro ry'uwo munsi, marayika w'Uwiteka arasohoka atera urugerero rw'Abashuri, yica ingabo zabo agahumbi n'inzovu umunani n'ibihumbi bitanu. Abantu babyutse kare mu gitondo, basanga ingabo zose ari imirambo.

2 Abami 19:36

Nuko Senakeribu umwami wa Ashuri arahava, asubirayo atura i Nineve.

2 Abami 19:37

Bukeye ari mu ngoro y'imana ye Nisiroki aramya, Adurameleki na Shareseri abahungu be, baraza bamwicisha inkota, baherako bacikira mu gihugu cya Ararati. Maze umuhungu we Esarihadoni yima ingoma ye.