2 Abami 20

21 verses

2 Abami 20:1

Muri iyo minsi Hezekiya ararwara yenda gupfa. Bukeye umuhanuzi Yesaya mwene Amosi aramusanga aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Tegeka iby'inzu yawe kuko utazakira, ahubwo ugiye gutanga.’ ”

2 Abami 20:2

Hezekiya yerekera ivure, atakambira Uwiteka ati

2 Abami 20:3

“Ndakwinginze Uwiteka, uyu munsi wibuke ko najyaga ngendera mu by'ukuri imbere yawe n'umutima utunganye, ngakora ibishimwa imbere yawe.” Nuko Hezekiya ararira cyane.

2 Abami 20:4

Ariko Yesaya ataragera mu murwa hagati, ijambo ry'Uwiteka rimugeraho riramubwira riti

2 Abami 20:5

“Subirayo, ubwire Hezekiya umutware w'ubwoko bwanjye uti ‘Uwiteka Imana ya sogokuruza Dawidi iravuze ngo: Numvise gusenga kwawe mbona n'amarira yawe. Dore nzagukiza, ku munsi wa gatatu uzazamuke ujye mu nzu y'Uwiteka.

2 Abami 20:6

Kandi ku kubaho kwawe nzongeraho indi myaka cumi n'itanu, kandi nzagukizanya n'uyu murwa, mbakize umwami wa Ashuri, nzawurinda ku bwanjye no ku bw'umugaragu wanjye Dawidi.’ ”

2 Abami 20:7

Yesaya arongera aravuga ati “Nimuzane umubumbe w'imbuto z'umutini.” Barawuzana bawushyira ku kirashi yari arwaye, aherako arakira.

2 Abami 20:8

Hezekiya abaza Yesaya ati “Ni kimenyetso ki cyerekana ko Uwiteka azamvura, kandi ko nzazamuka nkajya mu nzu y'Uwiteka ku munsi wa gatatu?”

2 Abami 20:9

Yesaya aramusubiza ati “Iki ni cyo kimenyetso Uwiteka aguhaye, gihamya yuko Uwiteka azasohoza icyo avuze. Urashaka ko igicucu kijya imbere intambwe cumi, cyangwa ko gisubira inyuma intambwe cumi?”

2 Abami 20:10

Hezekiya aramusubiza ati “Biroroshye yuko igicucu kijya imbere intambwe cumi, ahubwo nigisubire inyuma intambwe cumi.”

2 Abami 20:11

Nuko umuhanuzi Yesaya atakambira Uwiteka, Uwiteka ahera aho igicucu cyari kigeze mu rugero rwa Ahazi, agisubiza inyuma intambwe cumi.

2 Abami 20:12

Icyo gihe Berodaki Baladani mwene Baladani umwami w'i Babuloni yoherereza Hezekiya inzandiko n'amaturo, kuko yari yumvise uko Hezekiya yarwaye.

2 Abami 20:13

Maze Hezekiya yakira intumwa ze, azimurikira inzu y'ububiko bwe yose yabikagamo ibintu bye by'igiciro cyinshi, ifeza n'izahabu n'imibavu n'amavuta y'igiciro cyinshi, n'inzu ibikwamo intwaro zo kurwanisha, n'iby'ubutunzi bibonetse mu nzu ye byose. Nta kintu na kimwe cyo mu nzu ye cyangwa mu gihugu cye cyose Hezekiya atazeretse.

2 Abami 20:14

Bukeye umuhanuzi Yesaya asanga Umwami Hezekiya aramubaza ati “Ba bagabo bavuze iki, kandi baje aho uri baturutse he?” Hezekiya aramusubiza ati “Baturutse mu gihugu cya kure cy'i Babuloni.”

2 Abami 20:15

Arongera aramubaza ati “Mu rugo rwawe babonyemo iki?” Hezekiya aramusubiza ati “Ibiri mu rugo rwanjye byose barabibonye. Nta kintu na kimwe mu byo ntunze ntaberetse.”

2 Abami 20:16

Yesaya abwira Hezekiya ati “Umva ijambo ry'Uwiteka:

2 Abami 20:17

Igihe kizaza, ibiri mu rugo rwawe byose, n'ibyo ba sogokuruza babitse kugeza ubu, bizajyanwa i Babuloni. Nta kintu kizasigara, ni ko Uwiteka avuze.

2 Abami 20:18

Kandi abahungu bawe uzibyarira mu nda yawe, bazabajyana babagire inkone zo kuba mu nzu y'umwami w'i Babuloni.”

2 Abami 20:19

Hezekiya abwira Yesaya ati “Ijambo ry'Uwiteka uvuze ni ryiza.” Arongera aravuga ati “None se si byiza, niba hazabaho amahoro n'iby'ukuri nkiriho?”

2 Abami 20:20

Ariko indi mirimo ya Hezekiya n'imbaraga ze zose, n'uko yafukuye ikidendezi agaca umukore wo kuzana amazi mu murwa, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda?

2 Abami 20:21

Nuko Hezekiya aratanga asanga ba sekuruza, maze umuhungu we Manase yima ingoma ye.