2 Samweli 22

51 verses

2 Samweli 22:1

Dawidi yabwiye Uwiteka amagambo y'iyi ndirimbo, umunsi Uwiteka yamukirije amaboko y'abanzi be bose n'aya Sawuli, aravuga ati

2 Samweli 22:2

“Uwiteka ni igitare cyanjye, Ni igihome cyanjye, Ni umukiza wanjye ubwanjye.

2 Samweli 22:3

Ni Imana igitare cyanjye, Ni yo nziringira. Ni yo ngabo inkingira, Ni ihembe ry'agakiza kanjye, Ni igihome cyanjye kirekire kinkingira, Ni ubuhungiro bwanjye. Ni umukiza wanjye unkiza urugomo.

2 Samweli 22:4

Ndambaza Uwiteka, ukwiriye gushimwa, Ni ko nzakizwa abanzi banjye.

2 Samweli 22:5

“Imiraba y'urupfu yarangose, Imyuzure y'ubugoryi yanteye ubwoba.

2 Samweli 22:6

Ingoyi z'ikuzimu zantaye hagati, Ibigoyi by'urupfu byantanze imbere.

2 Samweli 22:7

Mu mubabaro wanjye nambaje Uwiteka, Ni koko natakiye Imana yanjye, Yumvira ijwi ryanjye mu rusengero rwayo, Ibyo nayitakiye biyinjira mu matwi.

2 Samweli 22:8

“Maze isi iratigita, ihinda umushyitsi, Imfatiro z'ijuru ziranyeganyega, Zitigiswa n'uburakari bwayo.

2 Samweli 22:9

Umwotsi ucumba mu mazuru yayo, Umuriro uva mu kanwa kayo, uratwika, Havamo n'amakara yaka.

2 Samweli 22:10

Yunamisha ijuru, iramanuka, Umwijima w'icuraburindi wari munsi y'ibirenge byayo.

2 Samweli 22:11

Iguruka ihetswe na Kerubi, Ni ukuri ibonwa ku mababa y'umuyaga.

2 Samweli 22:12

Umwijima iwugira ihema ryayo riyigose, Igotwa n'ibirundo by'amazi, Ni byo bicu bya rukokoma byo mu ijuru.

2 Samweli 22:13

Ubwiza burabagirana buri imbere yayo, Butuma amakara yaka.

2 Samweli 22:14

Uwiteka ahindishiriza inkuba mu ijuru, Usumbabyose avuga ijwi rye.

2 Samweli 22:15

Arasa imyambi ye arabatatanya, Ni yo mirabyo ibakura umutima.

2 Samweli 22:16

Maze ubutaka bwo hasi y'inyanja buraboneka, Imfatiro z'isi ziratwikururwa, Ku bwo guhana k'Uwiteka, Ku bw'inkubi y'umwuka uva mu mazuru ye.

2 Samweli 22:17

“Ari mu ijuru, arambura ukuboko aramfata, Ankura mu mazi y'isanzure.

2 Samweli 22:18

Ankiza umwanzi wanjye ukomeye n'abanyambaraga, Kuko bandushaga amaboko.

2 Samweli 22:19

Bari baranteye ku munsi nagiriyeho amakuba, Ariko Uwiteka ni we wambereye ubwishingikirizo.

2 Samweli 22:20

Abinkuramo anshyira ahantu hagari, Yankirije kuko yanyishimiraga.

2 Samweli 22:21

“Uwiteka yangororeye ibikwiye gukiranuka kwanjye, Nk'uko amaboko yanjye atanduye, Ni ko yangiriye.

2 Samweli 22:22

Kuko nitondeye inzira z'Uwiteka, Kandi ntakoze icyaha cyo kureka Imana yanjye,

2 Samweli 22:23

Kuko amateka yayo yose yari imbere yanjye, Kandi amategeko yayo sinyaveho.

2 Samweli 22:24

Naramutunganiraga, Nirinze gukiranirwa kwanjye.

2 Samweli 22:25

Ni cyo cyatumye Uwiteka anyitura ibikwiriye gukiranuka kwanjye, Kandi ibikwiriye kutandura kwanjye imbere ye.

2 Samweli 22:26

“Ku munyambabazi uziyerekana nk'umunyambabazi, Ku utunganye, uziyerekana nk'utunganye,

2 Samweli 22:27

Ku utanduye, uziyerekana nk'utanduye. Ku kigoryi, uziyerekana nk'ugoramye.

2 Samweli 22:28

Abacishijwe bugufi ni bo uzakiza, Ariko igitsure cyawe kiri ku bibone, Kugira ngo ubacishe bugufi.

2 Samweli 22:29

Ni wowe tabaza ryanjye, Uwiteka, Uwiteka ni we uvira umwijima wanjye.

2 Samweli 22:30

Kuko ari wowe umpa gutwaranira umutwe w'ababisha, Kandi ari wowe Imana yanjye impa gusimbuka inkike z'ibihome.

2 Samweli 22:31

“Inzira y'Imana itungana rwose, Ijambo ry'Uwiteka ryaravugutiwe, Ni ingabo ikingira abamwiringira bose.

2 Samweli 22:32

Ni nde Mana itari Uwiteka? Ni nde gitare kitari Imana yacu?

2 Samweli 22:33

Imana ni igihome cyanjye gikomeye, Ishorerera umukiranutsi mu nzira yayo.

2 Samweli 22:34

Ihindura ibirenge bye nk'iby'imparakazi, Impagarika ku misozi yanjye.

2 Samweli 22:35

Yigisha amaboko yanjye kurasana, Bituma amaboko yanjye afora umuheto w'icyuma.

2 Samweli 22:36

Kandi wampaye ingabo inkingira, Ni yo gakiza kawe, Ubugwaneza bwawe bwampinduye ukomeye.

2 Samweli 22:37

Intambwe zanjye wazāguriye inzira, Ibirenge byanjye ntibyanyereye.

2 Samweli 22:38

“Nirukanye ababisha banjye ndabarimbura, Sinagaruka kugeza aho barimbukiye.

2 Samweli 22:39

Narabarimbuye ndabamenagura babura uko babyuka, Ni koko baguye munsi y'ibirenge byanjye.

2 Samweli 22:40

Wankenyeje imbaraga zo kurwana, Abampagurukiye bakantera warabancogoreje.

2 Samweli 22:41

Watumye ababisha banjye bampa ibitugu, Kugira ngo ndimbure abanyanga.

2 Samweli 22:42

Barakebaguje, babura ubakiza, Batumbiriye Uwiteka ntiyabarora.

2 Samweli 22:43

Maze mbasya nk'umukungugu, Mbaribata nk'ibyondo byo mu nzira, ndabatatanya.

2 Samweli 22:44

“Kandi wankijije imirwano y'abantu banjye, Wandindirije kuzaba umutware w'amahanga, Ishyanga ntigeze kumenya rizankorera.

2 Samweli 22:45

Abanyamahanga bazanyoboka, Nibamara kumva inkuru yanjye, bazanyumvira.

2 Samweli 22:46

Abanyamahanga bazacogora, Bazava mu bihome byabo bahinde imishyitsi.

2 Samweli 22:47

“Uwiteka ahoraho, Igitare cyanjye gihimbazwe, Imana y'igitare cy'agakiza kanjye ishyirwe hejuru.

2 Samweli 22:48

Ni yo Mana imporera, Ikangomorera amahanga nkayatwara,

2 Samweli 22:49

Ikankura mu babisha banjye. Ni koko unshyira hejuru y'abampagurukiye, Unkiza umunyarugomo.

2 Samweli 22:50

Ni cyo kizatuma ngushimira mu mahanga, Uwiteka, Ndirimba ishimwe ry'izina ryawe.

2 Samweli 22:51

Uwo yimitse amuha agakiza gakomeye, Agirira imbabazi uwo yimikishije amavuta, Ni we Dawidi n'urubyaro rwe iteka ryose.”