Ibyakozwe 10

48 verses

Ibyakozwe 10:1

Hariho umuntu w'i Kayisariya witwaga Koruneliyo, umutware utwara umutwe w'abasirikare wo mu ngabo zitwa Italiyana.

Ibyakozwe 10:2

Yari umuntu w'umunyadini wubahana Imana n'abo mu rugo rwe bose, wagiriraga abantu ubuntu bwinshi, agasenga Imana ubudasiba.

Ibyakozwe 10:3

Abona ku mugaragaro mu iyerekwa marayika w'Imana yinjiye iwe nko mu isaha ya cyenda y'umunsi, aramuhamagara ati “Koruneliyo.”

Ibyakozwe 10:4

Aramutumbira, aramutinya, aramubaza ati “Ni iki Mwami?” Aramusubiza ati “Gusenga kwawe n'ubuntu bwawe byazamukiye kuba urwibutso imbere y'Imana.

Ibyakozwe 10:5

Kandi none tuma abantu i Yopa, utumire umuntu witwa Simoni wahimbwe Petero.

Ibyakozwe 10:6

Acumbitse kwa Simoni w'umuhazi, urugo rwe ruri iruhande rw'inyanja.”

Ibyakozwe 10:7

Marayika wavuganaga na we amaze kugenda, ahamagara abagaragu be babiri, n'umusirikare w'umunyadini wo mu bamukorera iteka,

Ibyakozwe 10:8

amaze kubabwira ibyo byose, abatuma i Yopa.

Ibyakozwe 10:9

Bukeye bw'aho bakiri mu nzira benda gusohora mu mudugudu, Petero ajya hejuru y'inzu gusenga nko mu isaha ya gatandatu.

Ibyakozwe 10:10

Arasonza ashaka kurya, bakibyitegura aba nk'urota

Ibyakozwe 10:11

abona ijuru rikingutse, maze ikintu kiramanuka gisa n'umwenda w'umukomahasi, gifashwe ku binyita bine kijya hasi.

Ibyakozwe 10:12

Harimo inyamaswa z'amoko yose zigenza amaguru ane, n'ibikururuka hasi byose, n'ibiguruka mu kirere byose.

Ibyakozwe 10:13

Ijwi riramubwira riti “Haguruka Petero, ubage urye.”

Ibyakozwe 10:14

Petero ati “Oya Mwami, kuko ntigeze kurya ikizira cyangwa igihumanya.”

Ibyakozwe 10:15

Iryo jwi rimusubiza ubwa kabiri riti “Ibyo Imana ihumanuye wibyita ibizira.”

Ibyakozwe 10:16

Biba bityo gatatu, icyo kintu giherako gisubizwa mu ijuru.

Ibyakozwe 10:17

Petero agishidikanya mu mutima we uko ibyo yeretswe bisobanurwa, abantu batumwe na Koruneliyo bamaze kubaza inzu ya Simoni iyo ari yo, bahagarara ku irembo,

Ibyakozwe 10:18

barahamagara babaza yuko Simoni wahimbwe Petero acumbitsemo.

Ibyakozwe 10:19

Petero agitekereza ibyo yeretswe, Umwuka aramubwira ati “Dore abantu batatu baragushaka.

Ibyakozwe 10:20

Haguruka umanuke ujyane na bo udashidikanya, kuko ari jye ubatumye.”

Ibyakozwe 10:21

Petero aramanuka asanga abo bantu arababwira ati “Ni jyewe uwo mushaka, mwazanywe n'iki?”

Ibyakozwe 10:22

Baramusubiza bati “Koruneliyo umutware utwara umutwe w'abasirikare ijana, umuntu ukiranuka wubaha Imana, ushimwa n'ubwoko bwose bw'Abayuda, yabwirijwe na marayika wera kugutumira, ngo uze iwe yumve amagambo yawe.”

Ibyakozwe 10:23

Nuko arabinjiza arabacumbikira. Bukeye bw'aho Petero arahaguruka avanayo na bo, na bene Data bamwe b'i Yopa na bo bajyana na we.

Ibyakozwe 10:24

Bukeye bagera i Kayisariya, basanga Koruneliyo abategereje, yateranije bene wabo n'incuti z'amagara.

Ibyakozwe 10:25

Petero agiye kwinjira, Koruneliyo aramusanganira, yikubita imbere y'ibirenge bye, aramuramya.

Ibyakozwe 10:26

Ariko Petero aramuhagurutsa ati “Haguruka, nanjye ndi umuntu nkawe.”

Ibyakozwe 10:27

Bakivugana arinjira, asanga abantu benshi bahateraniye

Ibyakozwe 10:28

arababwira ati “Muzi yuko kizira ko Umuyuda yifatanya n'uw'ubundi bwoko cyangwa ko amugenderera, ariko jyeweho Imana yanyeretse ko ntagira umuntu nita ikizira cyangwa igihumanya.

Ibyakozwe 10:29

Ni cyo cyatumye ntanga kuza ntumiwe. None ndababaza icyo muntumiriye.”

Ibyakozwe 10:30

Koruneliyo ati “Dore uyu ni umunsi wa kane, uhereye ubwo nari ndi mu nzu yanjye nsenga magingo aya ari yo saa cyenda, nuko umuntu ahagarara imbere yanjye yambaye imyenda irabagirana,

Ibyakozwe 10:31

arambwira ati ‘Koruneliyo, gusenga kwawe kwarumviswe, n'ubuntu bwawe bwibutswe imbere y'Imana.

Ibyakozwe 10:32

Nuko tuma i Yopa, utumireyo Simoni wahimbwe Petero, acumbitse kwa Simoni w'umuhazi hafi y'inyanja.’

Ibyakozwe 10:33

Uwo mwanya ndagutumira, nawe wakoze neza ubwo uje. Nuko none turi hano twese imbere y'Imana, dushaka kumva ibyo Umwami Imana yagutegetse kutubwira.”

Ibyakozwe 10:34

Petero aterura amagambo ati “Ni ukuri menye yuko Imana itarobanura ku butoni,

Ibyakozwe 10:35

ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera.

Ibyakozwe 10:36

Ijambo ry'ubutumwa bwiza bw'amahoro Imana yatumye ku bana ba Isirayeli ivugishije Yesu, ari we Mwami wa bose,

Ibyakozwe 10:37

iryo jambo murarizi ryamamaye i Yudaya hose, rihereye i Galilaya hanyuma y'umubatizo Yohana yabwirizaga,

Ibyakozwe 10:38

ni irya Yesu w'i Nazareti, uko Imana yamusutseho Umwuka Wera n'imbaraga, akagenda agirira abantu neza, agakiza abo Satani atwaza igitugu, kuko Imana yari iri kumwe na we.

Ibyakozwe 10:39

Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo yakoreye mu gihugu cy'Abayuda byose n'i Yerusalemu: uwo bamwicishije kumubamba ku giti,

Ibyakozwe 10:40

ariko Imana imuzura ku munsi wa gatatu, imwerekana ku mugaragaro.

Ibyakozwe 10:41

Icyakora ntiyamweretse abantu bose, ahubwo yamweretse abagabo yatoranije bitari byaba, ni twebwe abasangiraga na we amaze kuzuka.

Ibyakozwe 10:42

Adutegeka kubwiriza abantu no guhamya ko ari we Imana yategetse kuba Umucamanza w'abazima n'uw'abapfuye.

Ibyakozwe 10:43

Abahanuzi bose baramuhamije, bavuga yuko umwizera wese azababarirwa ibyaha ku bw'izina rye.”

Ibyakozwe 10:44

Petero akivuga ibyo, Umwuka Wera amanukira abumvise ayo magambo bose.

Ibyakozwe 10:45

Abizeye bo mu bakebwe bajyanye na Petero barumirwa bose, kuko n'abanyamahanga na bo bahawe Umwuka Wera akaba abasutsweho,

Ibyakozwe 10:46

kuko bumvise bavuga izindi ndimi bahimbaza Imana. Maze Petero arababaza ati

Ibyakozwe 10:47

“Aba ngaba bahawe Umwuka Wera nkatwe, ni nde ubasha kubima amazi ngo batabatizwa?”

Ibyakozwe 10:48

Ategeka ko babatizwa mu izina rya Yesu Kristo. Baherako baramwinginga ngo amareyo iminsi.