Ibyakozwe 16

40 verses

Ibyakozwe 16:1

Nuko agera i Derube n'i Lusitira. Hariyo umwigishwa witwaga Timoteyo umwana w'Umuyudakazi wizeye, ariko se yari Umugiriki.

Ibyakozwe 16:2

Yashimwaga na bene Data b'i Lusitira n'abo muri Ikoniyo,

Ibyakozwe 16:3

uwo Pawulo ashaka ko bajyana. Nuko aramujyana aramukeba ku bw'Abayuda bari bahari, kuko bose bari bazi yuko se ari Umugiriki.

Ibyakozwe 16:4

Bakinyura mu mudugudu, bagenda babwira ab'aho ibyo intumwa n'abakuru b'i Yerusalemu bategetse ngo babyitondere.

Ibyakozwe 16:5

Nuko amatorero akomerera mu byo kwizera, umubare wabo ukomeza kugwira iminsi yose.

Ibyakozwe 16:6

Bukeye banyura mu gihugu cy'i Furugiya n'i Galatiya, babuzwa n'Umwuka Wera kuvuga ijambo ry'Imana muri Asiya.

Ibyakozwe 16:7

Bageze ahabangikanye n'i Musiya, bagerageza kujya i Bituniya, ariko Umwuka wa Yesu ntiyabakundira.

Ibyakozwe 16:8

Nuko banyura i Musiya bagera i Tirowa.

Ibyakozwe 16:9

Nijoro Pawulo ararota, abona umugabo w'Umunyamakedoniya ahagaze amwinginga ati “Ambuka uze i Makedoniya udutabare.”

Ibyakozwe 16:10

Amaze kurota izo nzozi, uwo mwanya dushaka kujya i Makedoniya, kuko tumenye yuko Imana iduhamagariye kubabwira ubutumwa bwiza.

Ibyakozwe 16:11

Nuko dutsukira i Tirowa, turaromboreza tujya i Samotirake, bukeye bwaho tugera i Neyapoli,

Ibyakozwe 16:12

tuvayo tugera i Filipi, ni umudugudu wa mbere wo mu ntara y'i Makedoniya wubatswe n'Abaroma bahimukiye. Tumara iminsi muri uwo mudugudu.

Ibyakozwe 16:13

Ku munsi w'isabato tuva mu mudugudu tujya ku mugezi inyuma y'irembo, dukeka yuko hariho ahantu ho gusengera. Turicara tuvugana n'abagore bahateraniye.

Ibyakozwe 16:14

Umugore witwa Ludiya waguraga imyenda y'imihengeri, wo mu mudugudu witwa i Tuwatira, wubahaga Imana aratwumva. Umwami Yesu amwugururira umutima, kugira ngo yite ku byo Pawulo yavugaga.

Ibyakozwe 16:15

Amaze kubatizanywa n'abo mu rugo rwe, aratwinginga ati “Nimuba mubonye ko nizeye Umwami Yesu by'ukuri, nimuze iwanjye mucumbikeyo.” Araduhata.

Ibyakozwe 16:16

Bukeye tujya aho basengera, duhura n'umuja uragura utewe na dayimoni, yungukiraga ba shebuja cyane n'ingemu.

Ibyakozwe 16:17

Uwo akurikira Pawulo natwe arasakuza ati “Aba bantu ni abagaragu b'Imana Isumbabyose, kandi barababwira inzira y'agakiza.”

Ibyakozwe 16:18

Iminsi myinshi agumya kubigenza atyo. Ariko Pawulo abonye ko amurembeje, arahindukira abwira dayimoni ati “Ndagutegetse mu izina rya Yesu Kristo, muvemo!” Amuvamo muri ako kanya.

Ibyakozwe 16:19

Ba shebuja babonye yuko nta ndamu bakimutezeho, bafata Pawulo na Sila barabakurubana babajyana no mu iguriro ku batware,

Ibyakozwe 16:20

babashyira abacamanza bati “Aba Bayuda bahagarika imitima cyane y'abo mu mudugudu wacu,

Ibyakozwe 16:21

kandi bigisha imigenzo tuzira kwemera cyangwa kuyikora kuko turi Abaroma.”

Ibyakozwe 16:22

Abari bahateraniye babahagurukirira icyarimwe, abacamanza babatanyaguriza imyenda, bategeka ko babakubita inkoni.

Ibyakozwe 16:23

Bamaze kubakubita inkoni nyinshi babashyira mu nzu y'imbohe, bategeka umurinzi kubarinda cyane.

Ibyakozwe 16:24

Na we ategetswe atyo, abajugunya mu nzu yo hagati, akomeza amaguru yabo mu mbago.

Ibyakozwe 16:25

Ariko mu gicuku Pawulo na Sila barasenga baririmbira Imana, izindi mbohe zirabumva.

Ibyakozwe 16:26

Uwo mwanya habaho igishyitsi cyinshi, imfatiro z'inzu ziranyeganyega, inzugi zose ziherako zirakinguka, iminyururu ya bose iradohoka.

Ibyakozwe 16:27

Uwo murinzi arakanguka, abonye inzugi z'inzu y'imbohe zikingutse agira ngo imbohe zacitse, akura inkota ye.

Ibyakozwe 16:28

Nuko agiye kwiyahura Pawulo avuga ijwi rirenga ati “Wikwigirira nabi twese turi hano.”

Ibyakozwe 16:29

Atumira itabaza, aturumbukira mu nzu ahinda umushyitsi, yikubita imbere ya Pawulo na Sila,

Ibyakozwe 16:30

maze arabasohokana arababaza ati “Batware nkwiriye gukora nte ngo nkire?”

Ibyakozwe 16:31

Baramusubiza bati “Izere Umwami Yesu, urakira ubwawe n'abo mu rugo rwawe.”

Ibyakozwe 16:32

Bamubwira ijambo ry'Umwami Yesu n'abo mu rugo rwe bose.

Ibyakozwe 16:33

Mu gicuku cy'iryo joro arabajyana abuhagira inguma, aherako abatizanywa n'abe bose.

Ibyakozwe 16:34

Arabazamura abajyana iwe arabagaburira, yishimana cyane n'abo mu rugo rwe bose kuko yizeye Imana.

Ibyakozwe 16:35

Ijoro rikeye ba bacamanza batuma abasirikare babo bati “Rekura abo bantu.”

Ibyakozwe 16:36

Umurinzi w'inzu y'imbohe abwira Pawulo ayo magambo ati “Abacamanza baratumye ngo murekurwe. Nuko rero nimusohoke mugende amahoro.”

Ibyakozwe 16:37

Ariko Pawulo arabasubiza ati “Badukubitiye imbere y'abantu nta rubanza rwadutsinze kandi turi Abaroma, badushyira mu nzu y'imbohe. None barashaka kudukuramo rwihishwa? Reka da! Ahubwo abe ari bo baza ubwabo badusohore.”

Ibyakozwe 16:38

Ayo magambo abasirikare bayabwira abacamanza. Bumvise yuko ari Abaroma baratinya,

Ibyakozwe 16:39

baraza babasaba imbabazi, barabasohora babasaba kuva muri uwo mudugudu.

Ibyakozwe 16:40

Bamaze gusohoka mu nzu y'imbohe binjira mwa Ludiya, babona bene Data barabahugura, baragenda.