Ibyakozwe 17

34 verses

Ibyakozwe 17:1

Banyura muri Amfipoli no muri Apoloniya bagera i Tesalonike, hariho isinagogi y'Abayuda.

Ibyakozwe 17:2

Nuko Pawulo nk'uko yamenyereye yinjira muri bo, ajya impaka na bo mu byanditswe ku masabato atatu,

Ibyakozwe 17:3

abibasobanurira abamenyesha yuko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzuka mu bapfuye, kandi ati “Yesu uwo mbabwira ni we Kristo.”

Ibyakozwe 17:4

Bamwe muri bo barabyemera bifatanya na Pawulo na Sila, n'Abagiriki bubaha Imana benshi na bo ni uko, n'abagore b'icyubahiro batari bake.

Ibyakozwe 17:5

Ariko Abayuda bagira ishyari, bajyana abagabo babi b'inzererezi ziba mu maguriro bateranya igitero, batera imidugararo mu mudugudu, batera inzu ya Yasoni bashaka gukuramo Pawulo na Sila, ngo babashyire imbere y'abantu.

Ibyakozwe 17:6

Bababuze bakurubana Yasoni na bene Data bamwe, babajyana imbere y'abatwara umudugudu, barasakuza bati “Abubitse ibihugu byose baje n'ino,

Ibyakozwe 17:7

Yasoni arabacumbikira. Aba bose bagomeye amategeko ya Kayisari, bavuga ko hariho undi Mwami witwa Yesu.”

Ibyakozwe 17:8

Abatwara umudugudu na rubanda bumvise ibyo, bahagarika imitima.

Ibyakozwe 17:9

Nuko baka Yasoni n'abandi ingwate, barabarekura.

Ibyakozwe 17:10

Uwo mwanya muri iryo joro bene Data bohereza Pawulo na Sila i Beroya. Basohoyeyo binjira mu isinagogi y'Abayuda.

Ibyakozwe 17:11

Ariko abo bo bari beza kuruta ab'i Tesalonike, kuko bakīranye ijambo ry'Imana umutima ukunze, bashaka mu byanditswe iminsi yose kugira ngo bamenye yuko ibyo bababwiye ari iby'ukuri koko.

Ibyakozwe 17:12

Nuko benshi muri bo barizera, n'abagore b'icyubahiro b'Abagiriki, n'abagabo batari bake.

Ibyakozwe 17:13

Ariko Abayuda b'i Tesalonike bamenye yuko ijambo ry'Imana rivugwa na Pawulo i Beroya, na ho bajyayo boshya rubanda, barababangisha.

Ibyakozwe 17:14

Uwo mwanya bene Data bohereza Pawulo ngo aveyo ajye ku nyanja, ariko Sila na Timoteyo basigarayo.

Ibyakozwe 17:15

Nuko abaherekeje Pawulo bamujyana mu Atenayi. Amaze kubategeka kubwira Sila na Timoteyo ngo bamukurikire vuba cyane, basubirayo.

Ibyakozwe 17:16

Ariko Pawulo akibarindiriye muri Atenayi ahagarika umutima cyane, kuko abonye uwo mudugudu wuzuye ibishushanyo bisengwa.

Ibyakozwe 17:17

Nuko agira impaka mu isinagogi y'Abayuda n'abubaha Imana, kandi no mu iguriro iminsi yose ajya impaka n'abamusangaga.

Ibyakozwe 17:18

Bamwe mu banyabwenge bitwa Abepikureyo, n'abandi bitwa Abasitoyiko bahura na we. Bamwe muri bo barabazanya bati “Uyu munyamagambo arashaka kuvuga iki?” Abandi bati “Ubanza ari uwigisha abantu imana z'inzaduka.” (Babivugiye batyo kuko yavugaga ubutumwa bwiza bwa Yesu n'ubwo kuzuka.)

Ibyakozwe 17:19

Baramufata bamujyana muri Areyopago baramubaza bati “Mbese twashobora kumenya izo nyigisho nshya uvuga izo ari zo?

Ibyakozwe 17:20

Ko uzanye amagambo y'inzaduka mu matwi yacu! Nuko rero turashaka kuyamenya ayo ari yo.”

Ibyakozwe 17:21

Kuko Abanyatenayi bose n'abasuhuke baho batagiraga icyo bakora, keretse gushyushya inkuru no kumva ibyadutse.

Ibyakozwe 17:22

Nuko Pawulo ahagarara hagati ya Areyopago aravuga ati “Bagabo b'Abanyatenayi, mbonye muri byose ko mukabije kwibanda mu by'idini.

Ibyakozwe 17:23

Ubwo nagendagendaga nitegereza ibyo musenga, nasanze igicaniro cyanditsweho ngo ‘ICY'IMANA ITAMENYWA.’ Nuko iyo musenga mutayizi ni yo mbabwira.

Ibyakozwe 17:24

Imana yaremye isi n'ibiyirimo byose, Iyo kuko ari yo Mwami w'ijuru n'isi, ntiba mu nsengero zubatswe n'abantu,

Ibyakozwe 17:25

kandi ntikorerwa n'amaboko y'abantu nk'ugira icyo akennye, kuko ari yo yahaye bose ubugingo no guhumeka n'ibindi byose.

Ibyakozwe 17:26

Kandi yaremye amahanga yose y'abantu bakomoka ku muntu umwe, ibakwiza mu isi yose. Ni na yo yashyizeho ibihe by'imyaka ko bikuranwa uko yategetse, igabaniriza abantu ingabano z'aho batuye,

Ibyakozwe 17:27

kugira ngo bashake Imana ngo ahari babashe kuyibona bakabakabye, kandi koko ntiri kure y'umuntu wese muri twe,

Ibyakozwe 17:28

kuko ari muri yo dufite ubugingo bwacu, tugenda turiho, nk'uko bamwe bo mu bahimbyi b'indirimbo banyu bavuze bati ‘Turi urubyaro rwayo.’

Ibyakozwe 17:29

“Nuko rero ubwo turi urubyaro rw'Imana, ntidukwiriye kwibwira yuko Imana isa n'izahabu cyangwa ifeza cyangwa ibuye, cyangwa ikindi kibajijwe n'ubukorikori bw'abantu n'ubwenge bwabo.

Ibyakozwe 17:30

Nuko iyo minsi yo kujijwa Imana yarayirengagije, ariko noneho itegeka abantu bose bari hose kwihana,

Ibyakozwe 17:31

kuko yashyizeho umunsi wo gucira ho urubanza rw'ukuri rw'abari mu isi bose, izarucisha umuntu yatoranije kandi ibyo yabihamirije abantu bose ubwo yamuzuye.”

Ibyakozwe 17:32

Bumvise ibyo kuzuka bamwe barabinegura, abandi bati “Uzabitubwira ubundi.”

Ibyakozwe 17:33

Nuko Pawulo ava muri bo.

Ibyakozwe 17:34

Ariko abagabo bamwe bifatanya na we barizera. Harimo Diyonisiyo wo mu ba Areyopago, kandi n'umugore witwaga Damari n'abandi hamwe na bo.