Ibyakozwe 18

28 verses

Ibyakozwe 18:1

Hanyuma y'ibyo, Pawulo ava muri Atenayi ajya i Korinto.

Ibyakozwe 18:2

Asangayo Umuyuda witwaga Akwila wavukiye i Ponto, wari uvanye muri Italiya vuba n'umugore we Purisikila, kuko Kilawudiyo yari yarategetse Abayuda bose kuva i Roma. Nuko ajya kubasūra.

Ibyakozwe 18:3

Kandi kuko basangira umwuga, abana na bo bakorana imirimo, kuko umwuga wabo wari uwo kuboha amahema.

Ibyakozwe 18:4

Agira impaka mu isinagogi amasabato yose, yemeza Abayuda n'Abagiriki.

Ibyakozwe 18:5

Maze Sila na Timoteyo baje bavuye i Makedoniya, Pawulo ahatwa n'ijambo ry'Imana, ahamiriza Abayuda yuko Yesu ari we Kristo.

Ibyakozwe 18:6

Na bo bamugisha impaka batuka Yesu, akunkumura imyenda ye arababwira ati “Amaraso yanyu ababeho, jyeweho ntandiho. Uhereye none ngiye ku banyamahanga.”

Ibyakozwe 18:7

Aherako avayo, yinjira mu nzu y'umuntu witwaga Titiyo Yusito wubahaga Imana, inzu ye yari ihereranye n'isinagogi.

Ibyakozwe 18:8

Ariko Kirisipo, umutware w'isinagogi, yizerana Umwami Yesu n'abo mu rugo rwe bose, n'Abakorinto benshi bumvise Pawulo na bo barizera barabatizwa.

Ibyakozwe 18:9

Maze Umwami Yesu abonekera Pawulo nijoro mu nzozi, aramubwira ati “Ntutinye, ahubwo uvuge we guceceka

Ibyakozwe 18:10

kuko ndi kumwe nawe, kandi nta muntu uzagutera kukugirira nabi, kuko mfite abantu benshi muri uyu mudugudu.”

Ibyakozwe 18:11

Amarayo umwaka n'amezi atandatu, yigisha ijambo ry'Imana muri bo.

Ibyakozwe 18:12

Ariko ubwo Galiyo yari umutware wo muri Akaya, Abayuda bahuza inama. Nuko batera Pawulo bamujyana imbere y'intebe y'imanza bati

Ibyakozwe 18:13

“Uyu yemeza abantu gusenga Imana mu buryo budahura n'amategeko.”

Ibyakozwe 18:14

Pawulo yenda guterura amagambo, Galiyo abwira Abayuda ati “Mwa Bayuda mwe, iyo haba hariho igicumuro cyangwa icyaha kibi, haba habonetse impamvu ko mbihanganira kubumva,

Ibyakozwe 18:15

ariko ubwo hariho impaka z'amagambo n'iz'amazina n'iz'amategeko yanyu, nimubyirangirize, sinshaka guca urubanza rw'ibyo, ni ibyanyu.”

Ibyakozwe 18:16

Abirukana imbere y'intebe y'imanza.

Ibyakozwe 18:17

Abagiriki bose bafata Sositeni umutware w'isinagogi, bamukubitira imbere y'intebe y'imanza. Ariko Galiyo ntiyabyitaho.

Ibyakozwe 18:18

Nuko hanyuma y'ibyo Pawulo amarayo iyindi minsi myinshi, maze asezera kuri bene Data, atsukiraho arambuka ajya i Siriya, Purisikila na Akwila bajyana na we amaze kwiyogosheshereza i Kenkireya, kuko yari yarahize umuhigo.

Ibyakozwe 18:19

Bagera muri Efeso ba bandi abasigayo. Nuko yinjira mu isinagogi ajya impaka n'Abayuda.

Ibyakozwe 18:20

Bamwingingira gutindayo iyindi minsi, ariko ntiyabakundira.

Ibyakozwe 18:21

Ahubwo abasezeraho arababwira ati “Nzagaruka ubundi, Imana nibishaka.” Atsukira aho ava muri Efeso.

Ibyakozwe 18:22

Arambuka afata i Kayisariya, arazamuka ajya i Yerusalemu aramutsa ab'Itorero, aramanuka ajya muri Antiyokiya.

Ibyakozwe 18:23

Amarayo iminsi, bukeye aragenda anyura mu gihugu cy'i Galatiya n'i Furugiya, ajya mu midugudu uko ikurikirana, akomeza abigishwa bose.

Ibyakozwe 18:24

Hariho Umuyuda witwaga Apolo wavukiye mu Alekizanderiya, bukeye agera muri Efeso. Yari umuntu w'intyoza w'umunyabwenge, kandi akaba n'umuhanga mu byanditswe.

Ibyakozwe 18:25

Uwo yari yarigishijwe Inzira y'Umwami Yesu, yagiraga umwete mwinshi mu mutima, avuga ibya Yesu kandi abyigisha neza, ariko yari azi umubatizo wa Yohana gusa.

Ibyakozwe 18:26

Atangira kuvugira mu masinagogi ashize amanga, maze Purisikila na Akwila bamwumvise bamujyana iwabo, bamusobanurira Inzira y'Imana kugira ngo arusheho kuyimenya neza.

Ibyakozwe 18:27

Ashatse kwambuka ngo ajye muri Akaya bene Data baramukomeza, bandikira abigishwa ngo bamwakire. Na we asohoyeyo, ubuntu bw'Imana bumutera gufasha cyane abizeye,

Ibyakozwe 18:28

kuko yatsindiraga Abayuda cyane imbere y'abantu, abereka mu byanditswe yuko Yesu ari we Kristo.