Ibyakozwe 26

32 verses

Ibyakozwe 26:1

Agiripa abwira Pawulo ati “Wemerewe kwiregura.” Maze Pawulo arambura ukuboko ariregura ati

Ibyakozwe 26:2

“Ibyo narezwe n'Abayuda byose, Mwami Agiripa, ndishimye ko ari wowe ngiye kubyireguriraho,

Ibyakozwe 26:3

kandi cyane cyane kuko uzi imigenzo n'impaka byo mu Bayuda byose, ni cyo gitumye nkwinginga ngo wihanganire kunyumva.

Ibyakozwe 26:4

“Ingeso zanjye uhereye mu buto bwanjye, ubwo nahoraga mu b'ubwoko bwacu n'i Yerusalemu uhereye mbere na mbere, Abayuda bose barazizi.

Ibyakozwe 26:5

Kandi baranzi uhereye mbere na mbere, ndetse bakwemera guhamya yuko nari Umufarisayo wo mu gice cyarushaga ibindi byo mu idini yacu gukomeza imihango.

Ibyakozwe 26:6

None mpagaritswe gucirwa urubanza, kuko niringira kuzabona ibyo Imana yasezeranije ba sogokuruza,

Ibyakozwe 26:7

ibyo imiryango yacu cumi n'ibiri yiringira kuzabona, ikorera Imana n'umwete mwinshi ku manywa na nijoro. Kuko ari byo niringira, none Mwami, ni cyo gitumye ndegwa n'Abayuda.

Ibyakozwe 26:8

Ni iki gituma mugira ngo ni ikintu kidashoboka kwemerwa ko Imana izura abapfuye?

Ibyakozwe 26:9

“Ubwanjye nibwiraga yuko nkwiriye gukora byinshi birwanya izina rya Yesu w'i Nazareti.

Ibyakozwe 26:10

No kubikora nabikoreraga i Yerusalemu, ngashyira abera benshi mu mazu y'imbohe mpawe ubutware n'abatambyi bakuru, kandi uko babicaga nemeraga ko babica.

Ibyakozwe 26:11

No mu masinagogi yose nabahanaga kenshi nkabahata gutuka Yesu, kandi kuko nasazwaga cyane no kubarakarira, ni cyo cyanteraga kubarenganiriza no mu midugudu y'abanyamahanga.

Ibyakozwe 26:12

“Ngikora ibyo, njya i Damasiko mpawe ubutware ntegetswe n'abatambyi bakuru.

Ibyakozwe 26:13

Nkigenda ku manywa y'ihangu, Mwami, mbona umucyo uvuye mu ijuru urusha uw'izuba, unsangana n'abo tugendana.

Ibyakozwe 26:14

Twese twikubita hasi, numva ijwi rimbwira mu Ruheburayo riti ‘Sawuli, Sawuli, undenganiriza iki? Biragukomereye gutera imigeri ku mihunda.’

Ibyakozwe 26:15

Nanjye ndabaza nti ‘Uri nde, Mwami?’ Umwami aransubiza ati ‘Ndi Yesu uwo urenganya.

Ibyakozwe 26:16

Ariko haguruka uhagarare, kuko igitumye nkubonekera ari ukugira ngo ngutoranye nkugire umukozi wanjye, n'umugabo wo guhamya ibyo ubonye n'ibyo nzakubonekerana,

Ibyakozwe 26:17

ngukize ab'ubwoko bwanyu n'abanyamahanga ari bo ngutumyeho,

Ibyakozwe 26:18

kugira ngo ubahumure amaso na bo bahindukire bave mu mwijima bajye mu mucyo, bave no mu butware bwa Satani bajye ku Mana, bahereko bababarirwe ibyaha byabo baraganwe n'abejejwe no kunyizera.’

Ibyakozwe 26:19

“Mwami Agiripa, mperako sinanga kumvira ibyo neretswe byavuye mu ijuru.

Ibyakozwe 26:20

Ahubwo mbanza ab'i Damasiko, maze mbwira ab'i Yerusalemu n'abo mu gihugu cyose cy'i Yudaya n'abanyamahanga, mbabwiriza kwihana no guhindukirira Imana bakora imirimo ikwiriye abihannye.

Ibyakozwe 26:21

Ni cyo cyatumye Abayuda bamfatira mu rusengero, bakagerageza kunyica.

Ibyakozwe 26:22

Ariko mbona gutabarwa kwavuye ku Mana, na n'ubu ndacyariho mpamiriza aboroheje n'abakomeye. Icyakora nta cyo mvuga keretse ibyo abahanuzi na Mose bavuze ko bizaba

Ibyakozwe 26:23

yuko Kristo atazabura kubabazwa, kandi ko ari we uzabanza kuzuka no kubwira ubwoko bwacu n'abanyamahanga ubutumwa bw'umucyo.”

Ibyakozwe 26:24

Akiregura atyo Fesito avuga ijwi rirenga ati “Urasaze Pawulo! Ubwenge bwawe bwinshi buragushajije!”

Ibyakozwe 26:25

Pawulo aramusubiza ati “Sinsaze nyakubahwa Fesito, ahubwo ayo magambo nyavuganye ukuri no kwitonda.

Ibyakozwe 26:26

Ndetse n'umwami azi ibyo neza kandi ndabimubwira nshize amanga, kuko nzi ko ari nta cyo muri byo ayobewe, kuko bitakozwe rwihishwa.

Ibyakozwe 26:27

Mbese Mwami Agiripa, wemeye ibyahanuwe? Nzi yuko ubyemeye.”

Ibyakozwe 26:28

Agiripa asubiza Pawulo ati “Ubuze hato ukanyemeza kuba Umukristo!”

Ibyakozwe 26:29

Pawulo ati “Ndasaba Imana kugira ngo haba hato haba hanini, uretse wowe wenyine ahubwo n'abanyumva uyu munsi bose bamere nkanjye, keretse iyi minyururu.”

Ibyakozwe 26:30

Umwami ahagurukana n'umutegeka mukuru na Berenike n'abo bari bicaranye,

Ibyakozwe 26:31

basohotse baravugana bati “Nta cyo uyu muntu yakoze gikwiriye kumwicisha cyangwa kumubohesha.”

Ibyakozwe 26:32

Agiripa abwira Fesito ati “Uyu muntu aba arekuwe, iyaba atajuririye kuri Kayisari.”