Kuva 22

30 verses

Kuva 22:1

“Umujura nagwa mu cyuho nijoro, amaraso ye ntazaba ku uwamwishe.

Kuva 22:2

Ariko nibamwica izuba rirashe, amaraso ye azabakoraho kuko yari akwiriye kwigura, kandi naba adafite icyo yigura, nibamugure ku bw'ubujura bwe.

Kuva 22:3

“Nafatanwa inyibano ikiri nzima, naho yaba inka cyangwa indogobe cyangwa intama, ariheho ebyiri.

Kuva 22:4

“Umuntu niyonesha umurima cyangwa uruzabibu by'undi, cyangwa niyihorera itungo rye rikona umurima w'undi, amugerere imyaka irushaho kuba myiza yo mu we murima cyangwa iyo mu rwe ruzabibu, ayimurihe.

Kuva 22:5

“Umuriro nucanwa ukagurumana ugafata uruzitiro rw'amahwa, ukambukiranya ugafata amasaka ari ku murara cyangwa agihagaze, cyangwa umurima ugashya, uwacanye uwo muriro ntakabure kubiriha.

Kuva 22:6

“Umuntu nabitsa mugenzi we ifeza cyangwa ibindi bintu bikibirwa iwe, umujura naboneka azarihe kabiri.

Kuva 22:7

Nataboneka, nyir'urwo rugo yigire imbere y'Imana ngo arahire yuko atiyibishije ibya mugenzi we.

Kuva 22:8

“Mu byo guhuguzanya byose, naho yaba inka cyangwa indogobe cyangwa intama, cyangwa umwambaro cyangwa ikindi kintu cyose cyabuze, umuntu akagishingura ati ‘Iki ni cyo nabuze’, urubanza rwa bombi ruzaburanirwe imbere y'Imana, uwo Imana izacira urubanza ko atsinzwe azarihe undi kabiri.

Kuva 22:9

“Umuntu naragiza mugenzi we indogobe cyangwa inka, cyangwa intama cyangwa irindi tungo ryose, igapfa cyangwa ikavunika cyangwa ikanyagwa ari nta wubireba,

Kuva 22:10

kurahira Uwiteka kuzabe hagati yabo bombi yuko atiyibishije itungo rya mugenzi we, nyiraryo yemere undi ntarihe.

Kuva 22:11

Ariko ryakwibirwa iwe, azarihe nyiraryo.

Kuva 22:12

Ryatanyagurwa n'inyamaswa, azazane igikanka kimwemeza, ntazarihe itanyaguwe.

Kuva 22:13

“Kandi umuntu natira itungo rya mugenzi we, rikavunika cyangwa rigapfa nyiraryo adahari, ntazabure kumuriha.

Kuva 22:14

Ariko nyiraryo nahaba ntazamurihe. Ariko ryaba rije ngo uwagwatiriye atange ibiguzi by'igihe basezeranye, ibyo biguzi bizarangize.

Kuva 22:15

“Umuntu nashukashuka umwari utasabwe akaryamana na we, ntakabure kumukwa ngo amurongore.

Kuva 22:16

Ariko se niyanga rwose kumumushyingira, azatange inkwano nk'iz'abakobwa.

Kuva 22:17

“Umurozikazi ntuzareke abaho.

Kuva 22:18

“Uzaryamana n'itungo ntakabure kwicwa.

Kuva 22:19

“Uzatambira imana yose igitambo itari Uwiteka, azarimburwe rwose.

Kuva 22:20

“Umusuhuke w'umunyamahanga ntukamugirire nabi, ntukamuhate kuko namwe mwari abasuhuke mu gihugu cya Egiputa.

Kuva 22:21

Ntihakagire umupfakazi cyangwa impfubyi mubabaza.

Kuva 22:22

Nugira icyo ubababaza na gato bakantakira, sinzabura kumva gutaka kwabo,

Kuva 22:23

uburakari bwanjye bukagurumana nkabicisha inkota, abagore banyu namwe bakaba abapfakazi, abana banyu bakaba impfubyi.

Kuva 22:24

“Nuguriza ifeza umukene wese wo mu bwoko bwanjye muri kumwe, ntuzamugirire nk'uko abishyuza bakora kandi ntimuzamwake inyungu.

Kuva 22:25

Niwaka umwenda wa mugenzi wawe ho ingwate, izuba ntirikarenge utawumushubije

Kuva 22:26

kuko ari wo yambara wonyine, ari wo mwambaro wo ku mubiri we. Aziyorosa iki? Nantakira nzamwumvira, kuko ndi umunyambabazi.

Kuva 22:27

“Ntugatuke Imana , ntukavume umutware w'ubwoko bwanyu.

Kuva 22:28

“Ntugatinde kuntura ku byuzuye ibigega byawe, no ku mazi y'imbuto z'ibiti byawe. “Imfura z'abahungu bawe ujye uzintura.

Kuva 22:29

“Abe ari ko ugirira n'inka zawe n'intama zawe: uburiza buzamarane iminsi irindwi na nyina, ku wa munani ujye ubuntura.

Kuva 22:30

“Kandi muzambere abera, ni cyo gituma mudakwiriye kurya ikirīra cyo ku gasozi, mujye mukijugunyira imbwa.