Kuva 23

33 verses

Kuva 23:1

“Niwumva inkuru y'impuha ntukayamamaze, ntugakoranire mu ntoki n'umunyabyaha gusezerana guhamya ibinyoma.

Kuva 23:2

Ntugakurikize benshi gukora ibyaha, kandi nutangwa ho umugabo ntukajye iyo abenshi bagiye ngo utume baca urubanza nabi,

Kuva 23:3

kandi ntugatsindishiririze umuntu kuko ari umukene.

Kuva 23:4

“Nuhura n'inka y'umwanzi wawe cyangwa n'indogobe ye izimira, ntukabure kuyimuzanira.

Kuva 23:5

Kandi nusanga indogobe y'umwanzi wawe umutwaro ihetse yawugwanye, ukagira ngo wirengagize kumufasha, ntukabure kumufasha.

Kuva 23:6

“Ntukagoreke urubanza rw'umukene uri muri mwe.

Kuva 23:7

Wirinde cyane ibirego by'ibinyoma. Ntukice utacumuye ukwiriye gutsinda umuziza akarengane, kuko ntazatsindishiriza umunyabyaha.

Kuva 23:8

Ntugahongerwe kuko impongano ihumya amaso y'abareba, kandi igoreka imanza z'abakiranutsi.

Kuva 23:9

“Kandi ntugahate umusuhuke w'umunyamahanga kuko muzi umutima w'umusuhuke, kuko namwe mwari abasuhuke mu gihugu cya Egiputa.

Kuva 23:10

“Mu myaka itandatu ujye ubiba ku butaka bwawe usarure imyaka yabwo,

Kuva 23:11

ariko ku wa karindwi bujye buruhuka uburaze, kugira ngo abakene bo mu bwoko bwanyu barye cyimeza, ibyo basize inyamaswa zo mu gasozi zibirye. Uko abe ari ko ujya ugenza uruzabibu rwawe n'urwelayo rwawe.

Kuva 23:12

“Mu minsi itandatu ujye ukora imirimo yawe, ku wa karindwi ujye uruhuka kugira ngo inka yawe n'indogobe yawe ziruhuke, umwana w'umuja wawe n'umusuhuke w'umunyamahanga basubizwemo intege.

Kuva 23:13

“Mwitondere ibyo nababwiye byose, ntimukavuge na hato amazina y'izindi mana, ntakumvikane mu kanwa kawe.

Kuva 23:14

“Uko umwaka utashye ujye unziririza iminsi mikuru gatatu.

Kuva 23:15

Ujye uziririza iminsi mikuru y'imitsima itasembuwe. Mu minsi irindwi ujye urya imitsima itasembuwe uko nagutegetse, mu gihe cyategetswe cyo mu kwezi Abibu kuko ari ko waviriyemo mu Egiputa, he kugira umuntu uza ubusa imbere yanjye.

Kuva 23:16

“Kandi ujye uziririza umunsi mukuru w'isarura, uw'umuganura w'imirimo yawe wabibye mu murima. “Kandi ujye uziririza umunsi mukuru w'isarura rya byose, wo ku iherezo ry'umwaka numara gusarura imirimo yawe mu isambu yawe.

Kuva 23:17

Uko umwaka utashye, abagabo bo muri mwe bose bajye baboneka imbere y'umwami Uwiteka ibihe bitatu.

Kuva 23:18

“Amaraso y'igitambo ntambiwe ntukayatambane n'imitsima yasembuwe, kandi urugimbu rw'icyatambwe ku munsi mukuru wanjye ntirukarāre ngo rugeze mu gitondo.

Kuva 23:19

“Umuganura w'ibibanje kwera mu butaka bwawe, ujye uwuzana mu nzu y'Uwiteka Imana yawe. “Ntugatekeshe umwana w'ihene amahenehene ya nyina.

Kuva 23:20

“Dore ndatuma marayika imbere yawe akurindire mu nzira akujyane aho nakwiteguriye.

Kuva 23:21

Mumwitondeho, mumwumvire ntimukamugomere kuko atazabababarira ibicumuro byanyu, kuko izina ryanjye riri muri we.

Kuva 23:22

Ariko numwumvira by'ukuri ugakora ibyo nzavuga byose, nanjye nzaba umwanzi w'abanzi bawe n'umubisha w'ababisha bawe.

Kuva 23:23

Kuko marayika wanjye azakujya imbere akakujyana mu Bamori n'Abaheti, n'Abaferizi n'Abanyakanāni, n'Abahivi n'Abayebusi maze nkabarimbura.

Kuva 23:24

Ntuzikubite imbere y'imana zabo, ntuzazikorere kandi ntuzagenze nka bo, ahubwo uzabarimbure rwose, utembagaze inkingi z'amabuye bubatse.

Kuva 23:25

Kandi muzakorere Uwiteka Imana yanyu, na yo izaha umugisha umutsima wawe n'amazi yawe, kandi nzakura indwara hagati muri mwe.

Kuva 23:26

Mu gihugu cyawe nta wuzavanamo inda, nta wuzagumbaha, umubare w'iminsi yawe nzawusohoza udakenyutse.

Kuva 23:27

“Nzohereza igitinyiro cyanjye kikujye imbere, nirukane abantu uzageramo bose, ntume ababisha bawe bose baguha ibitugu.

Kuva 23:28

Nzohereza amavubi akujye imbere, yirukane Abahivi n'Abanyakanāni n'Abaheti imbere yawe.

Kuva 23:29

Sinzabirukana imbere yawe mu mwaka umwe kugira ngo igihugu kidahinduka umwirare, inyamaswa zo mu ishyamba zikagwira zikagutera.

Kuva 23:30

Ahubwo nzabirukana imbere yawe ni ruto ni ruto, ngeze aho uzagwirira ukazungura icyo gihugu.

Kuva 23:31

Nzagushyiriraho urugabano, ruhere ku Nyanja Itukura rugere ku Nyanja y'Abafilisitiya, kandi ruhere ku butayu rugere ku ruzi (Ufurate), kuko nzabagabiza abatuye muri icyo gihugu mukabanesha, mukabirukana imbere yanyu.

Kuva 23:32

Ntuzagire isezerano usezerana na bo cyangwa n'imana zabo.

Kuva 23:33

Ntibazagumye kuba mu gihugu cyawe kugira ngo batakuncumuzaho, kuko wakorera imana zabo ntibyabura kukubera umutego.”