Kuva 24

18 verses

Kuva 24:1

Imana ibwira Mose iti “Uzamukane na Aroni na Nadabu na Abihu, n'abakuru b'Abisirayeli mirongo irindwi mwerekeje aho Uwiteka ari. Namwe musenge mukiri kure,

Kuva 24:2

Mose abe ari we wigira hafi y'Uwiteka wenyine, bo ntibamwigire hafi kandi abandi bantu ntibazamukane na we.”

Kuva 24:3

Mose araza abwira abantu amagambo y'Uwiteka yose n'amategeko ye yose, abantu bose bamusubiriza icyarimwe bati “Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora.”

Kuva 24:4

Mose yandika amagambo y'Uwiteka yose, azinduka kare yubaka igicaniro hasi y'uwo musozi, n'inkingi z'amabuye cumi n'ebyiri zinganya umubare n'imiryango y'Abisirayeli, uko ari cumi n'ibiri.

Kuva 24:5

Atuma abasore bo mu Bisirayeli batambira Uwiteka ibitambo byoswa, n'inka z'ibitambo by'uko bari amahoro.

Kuva 24:6

Mose agabanya amaraso mu bice bibiri bingana: kimwe agisuka mu nzabya, ikindi akimīsha ku gicaniro.

Kuva 24:7

Yenda igitabo cy'isezerano agisomera abantu, baramubwira bati “Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora, kandi tuzamwumvira.”

Kuva 24:8

Mose yenda ayo maraso, ayamisha ku bantu arababwira ati “Ngaya amaraso y'isezerano Uwiteka asezeranye namwe, nk'uko ayo magambo yose ari.”

Kuva 24:9

Maze Mose azamukana na Aroni na Nadabu na Abihu, n'abakuru b'Abisirayeli mirongo irindwi

Kuva 24:10

bareba Imana y'Abisirayeli: munsi y'ibirenge byayo hameze nk'amabuye ashashwe ya safiro ibonerana, ihwanye n'ijuru ry'umupyēmure ubwaryo.

Kuva 24:11

Kandi abatoranijwe b'Abisirayeli ntiyagira icyo ibatwara. Bareba Imana, bararya, baranywa.

Kuva 24:12

Uwiteka abwira Mose ati “Zamuka uze aho ndi ku musozi ugumeyo, nanjye nzaguha ibisate by'amabuye biriho amategeko, n'ibyategetswe nandikiye kubigisha.”

Kuva 24:13

Mose ahagurukana na Yosuwa umufasha we, Mose azamuka ku musozi w'Imana.

Kuva 24:14

Abwira ba bakuru ati “Mudutegerereze hano mugeze aho tuzagarukira aho muri, kandi Aroni na Huri murasigiranye, ushaka kuburana abasange.”

Kuva 24:15

Mose azamuka kuri uwo musozi, cya gicu kirawubundikira.

Kuva 24:16

Ubwiza burabagirana bw'Uwiteka buguma ku musozi wa Sinayi, igicu kiwubundikira iminsi itandatu, ku wa karindwi ahamagarira Mose muri icyo gicu.

Kuva 24:17

Mu maso y'Abisirayeli, ishusho y'ubwiza bw'Uwiteka yameraga nk'umuriro ukongora ku mutwe w'uwo musozi.

Kuva 24:18

Mose ajya imbere muri icyo gicu, azamuka kuri uwo musozi awumaraho iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine.