Ezekiyeli 16

63 verses

Ezekiyeli 16:1

Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti

Ezekiyeli 16:2

“Mwana w'umuntu, menyesha i Yerusalemu ibizira byaho

Ezekiyeli 16:3

uvuge uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira ab'i Yerusalemu: Inkomoko yawe na kavukire yawe, uri uwo mu gihugu cy'i Kanāni. So yari Umwamori na we nyoko yari Umuhetikazi.

Ezekiyeli 16:4

Kavukire yawe, umunsi wavutseho umukungwe wawe ntibawushariye, kandi ntibakujabuye n'amazi ngo ubonere. Ntabwo waruhije usigwa n'akamuri , habe no kugushyira mu twahi tw'impinja.

Ezekiyeli 16:5

Nta wakurebanye imbabazi kugira ngo agukoreho ibyo akugiriye ibambe, ahubwo watawe ku gasozi ku munsi wavutseho kuko wagawaga.

Ezekiyeli 16:6

“ ‘Nuko nkunyuzeho mbona wigaragura mu ivata ryawe ndakubwira nti “Nubwo uri mu ivata ryawe ubeho.” Ni ukuri narakubwiye nti “Nubwo uri mu ivata ryawe ubeho.”

Ezekiyeli 16:7

Nakugwije nk'ibimera mu murima uragwira kandi urakura, ugira uburanga buhebuje. Amabere yawe arashimangira n'umusatsi wawe urakura, ariko wari waratawe ari nta cyo wambaye.

Ezekiyeli 16:8

“ ‘Nuko nkunyuzeho ndakwitegereza mbona ugeze mu gihe cyo kubengukwa, maze ngutwikiriza umwitero wanjye nambika ubwambure bwawe, ndetse narakurahiye nsezerana nawe, maze uba uwanjye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

Ezekiyeli 16:9

“ ‘Mperako nkuhagiza amazi, ni ukuri nkuhagiraho amaraso yawe rwose kandi nguhezuza amavuta.

Ezekiyeli 16:10

Maze nkwambika imyambaro ifite amabara ateye ibika, ngukwetesha inkweto z'impu za tahashi, ngukenyeza imyambaro y'ibitare myiza kandi ngutwikiriza iya hariri.

Ezekiyeli 16:11

Nkurimbishisha iby'umurimbo kandi nkwambika ibitare by'izahabu ku maboko, n'umukufi mu ijosi ryawe.

Ezekiyeli 16:12

Kandi nshyira impeta ku zuru ryawe n'impeta zo ku matwi, n'ikamba ryiza ku mutwe wawe.

Ezekiyeli 16:13

Uko ni ko warimbishishijwe izahabu n'ifeza, kandi imyambaro yawe yari ibitare byiza, na hariri n'amabara ateye ibika. Wajyaga urya iby'ifu y'ingezi n'ubuki n'amavuta ya elayo, kandi wari ufite uburanga buhebuje, urahirwa ndetse umera nk'umwamikazi.

Ezekiyeli 16:14

Maze kwamamara kwawe kugera mu mahanga bitewe n'ubwiza bwawe kuko bwari buhebuje, bwunguwe n'icyubahiro cyanjye naguhaye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

Ezekiyeli 16:15

“ ‘Ariko wiringiye ubwiza bwawe maze usambana ubitewe no kogezwa kwawe, ubusambanyi bwawe ubuha abahisi bose uba uwabo.

Ezekiyeli 16:16

Nuko wenda mu myambaro yawe kandi wiremera insengero zo mu mpinga z'imisozi, uzirimbishisha amabara atari amwe maze uzisambaniramo. Nta bimeze nk'ibyo bizaba, ngo bimere bityo.

Ezekiyeli 16:17

Kandi wajyanye impeta zawe nziza z'izahabu yanjye n'ifeza yanjye, ibyo naguhaye, ubyiremeramo ibishushanyo by'abagabo ngo usambane na bo,

Ezekiyeli 16:18

kandi wajyanye imyambaro yawe y'amabara ateye ibika urayibyambika, maze utereka imbere yabyo amavuta yanjye ya elayo n'imibavu yanjye.

Ezekiyeli 16:19

Ndetse n'ibyokurya byanjye naguhaye, iby'ifu y'ingezi n'amavuta ya elayo n'ubuki, ibyo nakugaburiraga wabiteretse imbere yabo ngo bibabere ibihumura neza, uko ni ko byagenze. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

Ezekiyeli 16:20

“ ‘Maze kandi wajyanye abahungu bawe n'abakobwa bawe, abo wambyariye, urabibatambirira ngo barimburwe.

Ezekiyeli 16:21

Mbese ubusambanyi bwawe urabwita icyoroshye ko wishe abana banjye, ukabatanga ngo babicishirizwe mu muriro?

Ezekiyeli 16:22

Kandi muri ibyo bizira byawe byose n'ubusambanyi bwawe, ntiwaruhije wibuka iminsi y'ubuto bwawe, igihe utawe wambaye ubusa ukigaragura mu ivata ryawe.

Ezekiyeli 16:23

“ ‘Nuko hanyuma y'ibyo bibi byawe byose (erega uzabona ishyano! Ni ko Umwami Uwiteka avuga),

Ezekiyeli 16:24

wiyubakiye inzu aharengeye, kandi wishyirira ingoro mu nzira zose.

Ezekiyeli 16:25

Ingoro zawe wazubatse mu mahuriro y'inzira hose, ubwiza bwawe ubuhindura ikizira, kandi watambikirije uhita wese ugwiza ubusambanyi bwawe.

Ezekiyeli 16:26

Kandi wasambanye n'Abanyegiputa b'abaturanyi bawe, b'ibifufumange, ugwiriza ubusambanyi bwawe kundakaza.

Ezekiyeli 16:27

“ ‘Nuko rero dore nkuramburiyeho ukuboko kwanjye, kandi igerero ryawe ry'ibyokurya ndarigabanije. Ndagutanze ngo abakwanga bakugenze uko bashaka, ari bo bakobwa b'Abafilisitiya, bakojejwe isoni n'imigenzereze yawe mibi.

Ezekiyeli 16:28

“ ‘Kandi wasambanye na Ashuri, kuko ari ntabwo unyurwa. Ni ukuri wasambanye na bo, ariko ntiwanyurwa.

Ezekiyeli 16:29

Maze kandi wakwije ubusambanyi bwawe mu gihugu cy'i Kanāni ugeza i Bukaludaya, nyamara na bo ntibarakunyura.

Ezekiyeli 16:30

“ ‘Umwami Uwiteka aravuga ati: Umutima wawe ko utihanganye ugakora ibyo byose, umurimo w'umugore w'igishegabo cya maraya,

Ezekiyeli 16:31

kuko wiyubakiye inzu aharengeye mu mahuriro y'inzira hose, ukiremera ingoro mu nzira zose ndetse ntumere nk'abandi ba maraya, kuko utita ku bihembo.

Ezekiyeli 16:32

Ahubwo uri umugore w'umugabo kandi ugasambana, ukaryamana n'abashyitsi aho kuryamana n'umugabo wawe!

Ezekiyeli 16:33

Abamaraya bose barahembwa, ariko weho uhemba abasambane bawe bose, ukabagurira kugira ngo bakuzeho baturutse impande zose ngo basambane nawe.

Ezekiyeli 16:34

Ubusambanyi bwawe buciye ukubiri n'ubw'abandi bagore, kuko ari nta wagukurikiranaga ngo musambane, ahubwo utanga ibiguzi ariko weho ntugurirwe, ni cyo gituma ucishije ukubiri n'abandi.

Ezekiyeli 16:35

“ ‘Nuko rero wa musambanyi we, umva ijambo ry'Uwiteka.

Ezekiyeli 16:36

Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Kuko ibiteye ishozi byawe byasheshwe hasi, ibiteye isoni byawe bigatwikururwa bitewe n'ubusambanyi wagiranaga n'abakunzi bawe, no ku bw'ibigirwamana byose by'ibizira byawe, n'amaraso y'abana bawe wabihaye,

Ezekiyeli 16:37

dore ngiye guteraniriza abakunzi bawe bose hamwe, abakunezezaga n'abo wakundaga bose n'abo wangaga bose, nzabaguteranirizaho baguturuke impande zose, maze ntwikururire ibiteye isoni byawe kugira ngo babirebe byose.

Ezekiyeli 16:38

Kandi nzagucira urubanza ruhwanye n'urw'abagore basambana, kandi bakavusha amaraso, kandi nzakuvusha amaraso nkurakariye kandi ngufuhira.

Ezekiyeli 16:39

Maze nzagutanga mu maboko yabo, na bo bazarimbura ya nzu yawe y'aharengeye basenye n'ingoro zawe, kandi bazakwambura imyambaro yawe, bagucuze n'ibintu byawe byiza by'umurimbo, maze bagusige bagutamuruye kandi wambaye ubusa.

Ezekiyeli 16:40

“ ‘Bazaguteza n'igitero maze bagutere amabuye, kandi bagusogoteshe inkota zabo.

Ezekiyeli 16:41

Amazu yawe bazayatwika bakugezeho ibihano uri imbere y'abagore benshi, nanjye nzatuma utongera gusambana, kandi ntuzongera gutanga ibiguzi byabyo ukundi.

Ezekiyeli 16:42

Uku ni ko nzakuruhuriraho uburakari bwanjye, ifuh ryanjye rigushirireho, maze ntururukwe ne kongera kurakara.

Ezekiyeli 16:43

Kuko utibutse iminsi yo mu buto bwawe, ahubwo ukandakarisha ibyo byose. Nuko rero dore nanjye ngiye guherereza imigenzereze yawe ku mutwe wawe, kandi ibyo bibi n'ibizira byawe byose, ntabwo uzongera kubikora ukundi. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

Ezekiyeli 16:44

“ ‘Dore uca imigani wese azagucira uyu mugani ati: Nyina n'umukobwa ni ubutarutana.

Ezekiyeli 16:45

Uri uwa nyoko wanga umugabo we n'abana be, kandi uri umwe na bene nyoko banze abagabo babo n'abana babo. Nyoko yari Umuhetikazi, na we so yari Umwamori.

Ezekiyeli 16:46

“ ‘Kandi mukuru wawe ni Samariya uturanye ibumoso bwawe n'abakobwa be, na murumuna wawe utuye iburyo bwawe ni Sodomu n'abakobwa be.

Ezekiyeli 16:47

Nyamara ntiwagendeye mu nzira zabo cyangwa ngo ukurikize ibizira byabo gusa, ahubwo nk'aho wabigaye ngo byoroshye, wabarengeje kwiyanduza mu nzira zawe zose.

Ezekiyeli 16:48

“ ‘Umwami Uwiteka aravuga ngo: Ndirahiye yuko Sodomu murumuna wawe we n'abakobwa be, batagenje nkawe n'abakobwa bawe.

Ezekiyeli 16:49

Dore iki ni cyo gicumuro cya murumuna wawe Sodomu: ubwibone n'ibyokurya byinshi, n'ubukire bwe n'ubw'abakobwa be, kandi ntiyakomezaga ukuboko kw'abakene n'indushyi.

Ezekiyeli 16:50

Bari abirasi, maze bakorera ibizira imbere yanjye, nuko mbibonye mperako mbakuraho.

Ezekiyeli 16:51

“ ‘Ndetse na Samariya ntabwo yakoze ibyaha bingana n'igice cy'ibyawe, ariko weho wagwije ibizira byawe kubarusha, ibizira byawe byose wakoze bituma ukuza bene nyoko ho urubanza.

Ezekiyeli 16:52

Nawe ukorwe n'isoni ubwawe kuko wahaye urubanza bene nyoko, ku bw'ibyaha byawe wakoze birusha ibyabo kuba bibi bakurushije gukiranuka. Ni ukuri umware, kandi ukorwe n'isoni, kuko wakuje bene nyoko ho urubanza.

Ezekiyeli 16:53

“ ‘Nanjye nzagarura imbohe zabo, imbohe za Sodomu n'abakobwa be, n'imbohe za Samariya n'abakobwa be n'imbohe zawe ubwawe zizirimo,

Ezekiyeli 16:54

kugira ngo ukorwe n'isoni wowe ubwawe, umwazwe n'ibyo wakoze byose, kuko wabahumurije.

Ezekiyeli 16:55

Kandi bene nyoko Sodomu n'abakobwa be, bazongera kumera nk'uko bahoze, na Samariya n'abakobwa be na bo bazongera kumera nk'uko bahoze, kandi wowe n'abakobwa bawe muzongera kumera nk'uko mwahoze.

Ezekiyeli 16:56

Murumuna wawe Sodomu ntiwabaraga inkuru ze mu gihe cy'ubwibone bwawe,

Ezekiyeli 16:57

ibibi byawe bitaramenyekana nko mu gihe cy'ibikoza isoni by'abakobwa b'i Siriya, n'iby'abamukikijeho bose, abakobwa b'Abafilisitiya bagushinyagurira baguturutse impande zose?

Ezekiyeli 16:58

Ibibi byawe n'ibizira byawe wabyikoreye nk'umutwaro. Ni ko Uwiteka avuga.

Ezekiyeli 16:59

“ ‘Uwiteka aravuga ati: Nanjye nzakugenzereza nk'uko wagenje, kuko wahinyuye indahiro ukica isezerano.

Ezekiyeli 16:60

Ariko nzibuka isezerano nasezeranye nawe mu minsi y'ubuto bwawe, kandi nzagushyiriraho isezerano ry'iteka ryose.

Ezekiyeli 16:61

Ni bwo uzibuka inzira zawe ugakorwa n'isoni, ubwo uzakira bene nyoko, bakuru bawe na barumuna bawe, kandi nzabaguha bakubere abakobwa, ariko si ku bw'isezerano ryawe.

Ezekiyeli 16:62

Nuko nzakomeza isezerano ryanjye nawe, maze umenye yuko ari jye Uwiteka,

Ezekiyeli 16:63

kugira ngo ubone kwibuka no kumwarwa, kandi we kongera kubumbura akanwa kawe ubitewe n'isoni zawe, nimara kukubabarira ibyo wakoze byose. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.’ ”