Ezekiyeli 17

24 verses

Ezekiyeli 17:1

Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti

Ezekiyeli 17:2

“Mwana w'umuntu, sākuza kandi ucire inzu ya Isirayeli umugani uti

Ezekiyeli 17:3

‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Igisiga kinini gifite amababa manini kandi maremare, n'amoya menshi n'amabara atari amwe, cyaje i Lebanoni kijyana ishami ryo mu bushorishori ry'umwerezi,

Ezekiyeli 17:4

kiwukokoraho ihage ryo mu bushorishori bwawo kirijyana mu gihugu cy'ubucuruzi, maze kirishyira mu mudugudu w'abagenza.

Ezekiyeli 17:5

Kijyana no ku mbuto zo mu gihugu kiyitera mu butaka burumbuka, hafi y'amazi menshi kiba ari ho kiyishyira, kiyitera nk'umukinga.

Ezekiyeli 17:6

Maze iramera iba umuzabibu mugufi ugaba amashami, amashami yawo yerekera icyo gisiga, na yo imizi yawo ishora munsi yacyo. Nuko iba umuzabibu, umeraho amashami kandi ushibukaho amahage.

Ezekiyeli 17:7

“ ‘Hari n'ikindi gisiga kinini gifite amababa manini n'amoya menshi, nuko uwo muzabibu ukirandiraho imizi yawo kandi ucyerekeza amashami yawo, uri mu mayogi y'aho watewe kugira ngo kiwuvomerere.

Ezekiyeli 17:8

Watewe mu butaka bwiza hafi y'amazi menshi, kugira ngo umere amashami kandi were imbuto, ube n'umuzabibu mwiza.’

Ezekiyeli 17:9

“Uvuge uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mbese uzatoha? Ntikizarandura imizi yawo se, kikawushikuzaho imbuto kugira ngo wume, ibibabi bitoshye byose birabe? Ndetse kuwurandurana n'imizi yawo, ntibyagomba ukuboko gukomeye cyangwa abantu benshi.

Ezekiyeli 17:10

Mbese ko watewe, uzatoha? Ntuzuma rwose se, umuyaga w'iburasirazuba nuwugeraho? Uzumira mu mayogi aho wakuriye.’ ”

Ezekiyeli 17:11

Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti

Ezekiyeli 17:12

“Nuko ubwire iyo nzu y'abagome uti ‘Mbese ntimuzi uko uwo mugani usobanurwa?’ Ubabwire uti ‘Dore umwami w'i Babuloni yaje i Yerusalemu, ajyana umwami waho n'ibikomangoma byaho, abajyana iwe i Babuloni.

Ezekiyeli 17:13

Ajyana n'uw'urubyaro rw'umwami, asezerana na we kandi aramurahiza, ajyana intwari zo mu gihugu

Ezekiyeli 17:14

kugira ngo ubwami bugwe hasi bwe kwibyutsa, ahubwo buhagarikwe no gukomeza isezerano rye.

Ezekiyeli 17:15

Ariko aramugomera atuma intumwa ze muri Egiputa, kugira ngo bamuhe amafarashi n'abantu benshi. Mbese azahirwa? Ukora nk'ibyo azarokoka? Azica isezerano kandi arokoke?

Ezekiyeli 17:16

“ ‘Umwami Uwiteka aravuga ati: Ndirahiye, ni ukuri aho umwami wamwimitse atuye, uwo yasuzuguye indahiro ye akica n'isezerano rye, ni ho azapfira koko ari kumwe na we i Babuloni.

Ezekiyeli 17:17

Farawo na we, n'ingabo ze zikomeye n'ibitero bye byinshi, nta cyo azamumarira mu ntambara igihe bazarunda ibyo kuririraho, bakubaka ibihome kugira ngo barimbure abantu benshi.

Ezekiyeli 17:18

Yasuzuguye indahiro yica n'isezerano, ndetse yari yamanitse ukuboko kwe arahira ariko arengaho arabikora byose, ntabwo azarokoka.

Ezekiyeli 17:19

“ ‘Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Ndirahiye, ni ukuri indahiro yanjye yasuzuguye n'isezerano ryanjye yishe, nzabigereka ku mutwe we.

Ezekiyeli 17:20

Kandi nzamuramburiraho urushundura rwanjye afatwe mu mutego wanjye, nanjye nzamujyana i Babuloni abe ari ho mwibukiriza igicumuro cye yancumuyeho.

Ezekiyeli 17:21

Kandi impunzi ze zose zo mu ngabo ze zose zizagushwa n'inkota, na bo abasigaye bazatatanirizwa mu birere byose, namwe muzamenya yuko jye Uwiteka ari jye wabivuze.

Ezekiyeli 17:22

“ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati: Nanjye nzajyana icyo mu bushorishori bw'umwerezi maze ngitere, nzakokora ihage ryoroshye ryo mu mahage yo mu bushorishori bwawo maze nditere ahitegeye mu mpinga y'umusozi muremure,

Ezekiyeli 17:23

ku musozi muremure wa Isirayeli ni ho nzaritera, na ryo rizagaba amashami yera imbuto ribe umwerezi mwiza, kandi ibiguruka by'amoko yose bizībera munsi yawo, mu gicucu cy'amashami yawo ni ho bizaba.

Ezekiyeli 17:24

Maze ibiti byose byo mu ishyamba bizamenya yuko jye Uwiteka ari jye wacishije igiti kirekire bugufi, ngashyira hejuru igiti kigufi; numishije igiti gitoshye ntuma igiti cyumye gitoha. Jye Uwiteka narabivuze ndabisohoza.’ ”