Ezekiyeli 29

21 verses

Ezekiyeli 29:1

Mu mwaka wa cumi, mu kwezi kwa cumi ku munsi wa cumi n'ibiri w'uko kwezi, ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti

Ezekiyeli 29:2

“Mwana w'umuntu, erekeza amaso kuri Farawo umwami wa Egiputa, umuhanurire ubwe na Egiputa hose uvuge uti

Ezekiyeli 29:3

‘Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ndakwibasiye Farawo mwami wa Egiputa, wa kiyoka we kinini kiryamye hagati y'imigezi yaho wavuze uti “Uruzi rwanjye ni urwanjye bwite kandi ni jye warwiremeye ubwanjye.”

Ezekiyeli 29:4

Ariko ngiye gushyira indobo mu nzasaya zawe, ntume amafi yo mu nzuzi zawe yomekana n'imvuvu zawe, kandi nzakuroba ngukure mu nzuzi hamwe n'ayo mafi yose yo mu nzuzi zawe yomekanye n'imvuvu zawe.

Ezekiyeli 29:5

Kandi nzakujugunya mu butayu wowe n'amafi yose yo mu nzuzi zawe, uzagwa ku gasozi ntabwo uzararurwa habe no gukoranywa, naragutanze ngo ube ikiryo cy'inyamaswa zo mu isi n'ibisiga byo mu kirere.

Ezekiyeli 29:6

Maze abatuye muri Egiputa bose bazamenye yuko ndi Uwiteka, kuko babereye inzu ya Isirayeli inkoni y'urubingo.

Ezekiyeli 29:7

Igihe bagufashe ukuboko waravunitse ibisate bisatura intugu zabo zose, kandi igihe bakwegamyeho waravunaguritse utuma umugongo wabo wose utentebuka.

Ezekiyeli 29:8

Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Dore ngiye kuguteza inkota, nkumareho abantu n'amatungo.

Ezekiyeli 29:9

Kandi igihugu cya Egiputa kizaba ikidaturwa n'amatongo, maze bazamenye yuko ndi Uwiteka kuko yavuze ati “Uruzi ni urwanjye kandi ni jyewe waruremye.”

Ezekiyeli 29:10

Nuko rero dore ndakwibasiye nibasiye n'inzuzi zawe, kandi igihugu cya Egiputa nzagihindura ikidaturwa n'amatongo, uhereye ku munara w'i Sevene ukageza mu rugabano rwo muri Etiyopiya.

Ezekiyeli 29:11

Nta kirenge cy'umuntu kizahanyura habe n'inzara z'amatungo, kandi hazamara imyaka mirongo ine hataraturwa.

Ezekiyeli 29:12

Maze igihugu cya Egiputa nzagihindurira amatongo hagati y'ibindi bihugu byabaye imyirare, n'imidugudu yaho iri hagati y'iyindi yahindutse amatongo izamara imyaka mirongo ine ari ko ikiri, kandi Abanyegiputa nzabatataniriza mu mahanga mbateragane mu yandi mahugu.’ ”

Ezekiyeli 29:13

Umwami Uwiteka aravuga ati “Imyaka mirongo ine nishira, nzakoranya Abanyegiputa mbavane mu mahanga batataniyemo,

Ezekiyeli 29:14

kandi nzagarura Abanyegiputa bajyanywe ari imbohe. Nzabagarura mbageze mu gihugu cy'i Patirosi, mu gihugu cya kavukire yabo, maze bahagirire ubwami busuzuguritse.

Ezekiyeli 29:15

Hazaba inyuma y'ibindi bihugu by'abami byose, kandi ntabwo hazongera kwishyira ejuru y'ayandi mahanga, nzabacebya kugira ngo batazongera gutegeka amahanga ukundi.

Ezekiyeli 29:16

Kandi ntibazongera kubera inzu ya Isirayeli ibyiringiro, ngo batume ibibi byibukwa by'igihe babisungaga, maze bazamenye yuko ndi Umwami Uwiteka.”

Ezekiyeli 29:17

Nuko mu mwaka wa makumyabiri n'irindwi, mu kwezi kwa mbere ku munsi wa mbere w'uko kwezi, ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti

Ezekiyeli 29:18

“Mwana w'umuntu, Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yakoresheje ingabo ze umurimo ukomeye ubwo zateraga i Tiro, umutwe wose wapyotse uruhara, urutugu rwose rwarakobotse, kandi nta ngororano yabonye mu by'i Tiro, bona n'ingabo ze ku bw'ibyo yankoreye ahateye.

Ezekiyeli 29:19

Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Dore igihugu cya Egiputa ngiye kukigabiza Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, azajyana abantu baho ajyane n'iminyago yaho ahasahure, ibyo bizaba ingororano z'ingabo ze.

Ezekiyeli 29:20

Namuhaye igihugu cya Egiputa ho ingororano y'ibyo yankoreye, kuko ari jye bakoreraga. Byavuzwe n'Umwami Uwiteka.

Ezekiyeli 29:21

“Uwo munsi nzatuma ihembe ry'inzu ya Isirayeli rimera, kandi nzaguha kubumburira umunwa hagati yabo, na bo bazamenya yuko ndi Uwiteka.”