Itangiriro 11

32 verses

Itangiriro 11:1

Isi yose yari ifite ururimi rumwe n'amagambo amwe.

Itangiriro 11:2

Bagenda berekeye iburasirazuba, babona ikibaya kiri mu gihugu cy'i Shinari, barahatura.

Itangiriro 11:3

Barabwirana bati “Mureke tubumbe amatafari, tuyotse cyane.” Kandi bagiraga amatafari mu cyimbo cy'amabuye, bakayafatanisha ibumba mu cyimbo cy'ibyondo.

Itangiriro 11:4

Baravuga bati “Mureke twiyubakire umudugudu n'inzu y'amatafari ndende, izagere ku ijuru, kugira ngo twibonere izina rimenyekana, twe gutatanira gukwira mu isi yose.”

Itangiriro 11:5

Uwiteka amanurwa no kureba umudugudu n'inzu ndende, abana b'abantu bubatse.

Itangiriro 11:6

Uwiteka aravuga ati “Dore aba ni ubwoko bumwe n'ururimi rumwe, ibyo ni byo babanje gukora none ntakizabananira gukora bagishatse.

Itangiriro 11:7

Reka tumanuke tuhahindurire ururimi rwabo, rubemo nyinshi zinyuranye, be kumvana.”

Itangiriro 11:8

Uwiteka abatataniriza gukwira mu isi yose, barorera kubaka wa mudugudu.

Itangiriro 11:9

Ni cyo cyatumye witwa Babeli, kuko ari yo Uwiteka yahinduriye ururimi rw'abo mu isi bose, rukavamo nyinshi zinyuranye, kandi ari yo yabakuriyeyo, akabatataniriza gukwira mu isi yose.

Itangiriro 11:10

Uru ni rwo rubyaro rwa Shemu. Shemu yamaze imyaka ijana avutse, abyara Arupakisadi mu mwaka wa kabiri wa mwuzure ushize.

Itangiriro 11:11

Amaze kubyara Arupakisadi, Shemu arongera amara imyaka magana atanu, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.

Itangiriro 11:12

Arupakisadi yamaze imyaka mirongo itatu n'itanu avutse, abyara Shela.

Itangiriro 11:13

Amaze kubyara Shela, Arupakisadi arongera amara imyaka magana ane n'itatu, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.

Itangiriro 11:14

Shela yamaze imyaka mirongo itatu avutse, abyara Eberi.

Itangiriro 11:15

Amaze kubyara Eberi, Shela arongera amara imyaka magana ane n'itatu, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.

Itangiriro 11:16

Eberi yamaze imyaka mirongo itatu n'ine avutse, abyara Pelegi.

Itangiriro 11:17

Amaze kubyara Pelegi, Eberi arongera amara imyaka magana ane na mirongo itatu, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.

Itangiriro 11:18

Pelegi yamaze imyaka mirongo itatu avutse, abyara Rewu.

Itangiriro 11:19

Amaze kubyara Rewu, Pelegi arongera amara imyaka magana abiri n'icyenda, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.

Itangiriro 11:20

Rewu yamaze imyaka mirongo itatu n'ibiri avutse, abyara Serugi.

Itangiriro 11:21

Amaze kubyara Serugi, Rewu arongera amara imyaka magana abiri n'irindwi, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.

Itangiriro 11:22

Serugi yamaze imyaka mirongo itatu avutse, abyara Nahori.

Itangiriro 11:23

Amaze kubyara Nahori, Serugi arongera amara imyaka magana abiri, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.

Itangiriro 11:24

Nahori yamaze imyaka makumyabiri n'icyenda avutse, abyara Tera.

Itangiriro 11:25

Amaze kubyara Tera, Nahori arongera amara imyaka ijana na cumi n'icyenda, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.

Itangiriro 11:26

Tera yamaze imyaka mirongo irindwi avutse, abyara Aburamu na Nahori na Harani.

Itangiriro 11:27

Uru ni rwo rubyaro rwa Tera. Tera yabyaye Aburamu na Nahori na Harani, Harani yabyaye Loti.

Itangiriro 11:28

Harani apfira aho Tera se ari, mu gihugu yavukiyemo, ahitwa Uri y'Abakaludaya.

Itangiriro 11:29

Aburamu na Nahori bararongora, umugore wa Aburamu yitwa Sarayi, umugore wa Nahori yitwa Miluka, umukobwa wa Harani, ni we se wa Miluka na Yisika.

Itangiriro 11:30

Sarayi yari ingumba, ntiyari afite umwana.

Itangiriro 11:31

Tera ajyana Aburamu umwana we na Loti mwene Harani umwuzukuru we, na Sarayi umukazana we, umugore wa Aburamu umuhungu we, bava muri Uri y'Abakaludaya barajyana, bavanwayo no kujya mu gihugu cy'i Kanāni, bagera i Harani barahatura.

Itangiriro 11:32

Iminsi Tera yaramye ni imyaka magana abiri n'itanu. Tera apfira i Harani.