Itangiriro 12

20 verses

Itangiriro 12:1

Uwiteka ategeka Aburamu ati “Va mu gihugu cyanyu, usige umuryango wanyu n'inzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka.

Itangiriro 12:2

Nzaguhindura ubwoko bukomeye, nzaguha umugisha, nzogeza izina ryawe, uzabe umugisha.

Itangiriro 12:3

Kandi nzaha umugisha abakwifuriza umugisha, kandi uzakuvuma nzamuvuma, kandi muri wowe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.”

Itangiriro 12:4

Aburamu aragenda nk'uko Uwiteka yamutegetse, Loti ajyana na we. Ubwo yavaga i Harani, Aburamu yari amaze imyaka mirongo irindwi n'itanu avutse.

Itangiriro 12:5

Aburamu ajyana Sarayi umugore we, na Loti umuhungu wabo, n'ubutunzi bwose bari batunze, n'abantu baronkeye i Harani. Bavanwayo no kujya mu gihugu cy'i Kanāni, Kanāni ubwaho ni ho basohoye.

Itangiriro 12:6

Aburamu anyura muri icyo gihugu, agera ahitwa i Shekemu, ahari igiti cyitwa umweloni cya More. Muri icyo gihe Umunyakanāni yari muri icyo gihugu.

Itangiriro 12:7

Uwiteka abonekera Aburamu aramubwira ati “Urubyaro rwawe nzaruha iki gihugu.” Yubakirayo igicaniro Uwiteka wamubonekeye.

Itangiriro 12:8

Avayo ajya ku musozi w'iruhande rw'iburasirazuba rw'i Beteli, abamba ihema rye. Beteli iri iruhande rw'iburengerazuba, na Ayi iri iruhande rw'iburasirazuba, yubakirayo Uwiteka igicaniro, yambaza izina ry'Uwiteka.

Itangiriro 12:9

Aburamu akomeza kugenda yerekeje i Negebu.

Itangiriro 12:10

Inzara itera muri icyo gihugu, Aburamu aramanuka ajya muri Egiputa asuhukirayo, kuko inzara yari nyinshi muri icyo gihugu.

Itangiriro 12:11

Ari bugufi bwo gusohora muri Egiputa, abwira Sarayi umugore we ati “Dore nzi yuko uri umugore w'igikundiro,

Itangiriro 12:12

nuko Abanyegiputa nibakubona bazavuga bati ‘Uyu ni umugore we’, maze banyice nawe bagukize.

Itangiriro 12:13

Ndakwinginze, uzajye ubabwira uti ‘Ndi mushiki we’, kugira ngo ngirirwe neza ku bwawe, ukirishe ubugingo bwanjye.”

Itangiriro 12:14

Aburamu ageze muri Egiputa, Abanyegiputa bareba uko wa mugore ari mwiza cyane.

Itangiriro 12:15

Abatware ba Farawo baramureba baramumushimira, wa mugore ajyanwa kwa Farawo.

Itangiriro 12:16

Agirira Aburamu neza ku bwa Sarayi, kandi yari afite intama n'inka n'indogobe z'ingabo, n'abagaragu n'abaja n'indogobe z'ingore n'ingamiya.

Itangiriro 12:17

Uwiteka ahanisha Farawo n'inzu ye ibyago bikomeye, amuhora Sarayi umugore wa Aburamu.

Itangiriro 12:18

Farawo ahamagaza Aburamu aramubaza ati “Icyo wangiriye iki ni iki? Ko utambwira yuko ari umugore wawe?

Itangiriro 12:19

Ni iki cyatumye umbwira ko ari mushiki wawe, nanjye nkamwenda nkamugira umugore wanjye? Nuko nguyu umugore wawe mujyane wigendere.”

Itangiriro 12:20

Farawo amuha abantu bo kumuherekeza, bamuherekezanya n'umugore we n'ibyo yari afite byose.