Itangiriro 13

18 verses

Itangiriro 13:1

Aburamu avana muri Egiputa n'umugore we n'ibye byose, na Loti ajyana na we, bajya i Negebu.

Itangiriro 13:2

Aburamu yari afite ubutunzi bwinshi bw'amatungo n'ifeza n'izahabu.

Itangiriro 13:3

Aragenda, ava i Negebu agera i Beteli, agera aho mbere yabanje kubamba ihema rye, hagati y'i Beteli na Ayi,

Itangiriro 13:4

ahari igicaniro yubatse mbere. Aburamu yambarizaho izina ry'Uwiteka.

Itangiriro 13:5

Kandi na Loti wagendanaga na Aburamu, yari afite imikumbi n'amashyo n'amahema.

Itangiriro 13:6

Icyo gihugu nticyabakwiriye kugituranamo, kuko ubutunzi bwabo bwari bwinshi, bibabuza guturana.

Itangiriro 13:7

Habaho intonganya z'abashumba b'inka za Aburamu n'ab'iza Loti, kandi muri icyo gihe Abanyakanāni n'Abaferizi babaga muri icyo gihugu.

Itangiriro 13:8

Aburamu abwira Loti ati “He kubaho intonganya kuri jye nawe, no ku bashumba bacu, kuko turi abavandimwe.

Itangiriro 13:9

Mbese igihugu cyose ntikiri imbere yawe? Ndakwinginze tandukana nanjye. Nuhitamo kujya ibumoso nanjye nzajya iburyo, cyangwa nuhitamo kujya iburyo nanjye nzajya ibumoso.”

Itangiriro 13:10

Loti arambura amaso, abona ikibaya cyo ku ruzi Yorodani cyose, yuko kinese hose hose. Uwiteka atararimbura i Sodomu n'i Gomora, icyo kibaya kugeza i Sowari cyari kimeze nka ya ngobyi y'Uwiteka, nk'igihugu cya Egiputa.

Itangiriro 13:11

Nuko Loti yihitiramo ikibaya cyose cyo kuri Yorodani, ajya iburasirazuba, baratandukana.

Itangiriro 13:12

Aburamu atura mu gihugu cy'i Kanāni, Loti atura mu midugudu yo muri cya kibaya, yimura ihema rye, agera i Sodomu.

Itangiriro 13:13

Kandi Abasodomu bari babi, bari abanyabyaha bacumura ku Uwiteka cyane.

Itangiriro 13:14

Loti amaze gutandukana na Aburamu, Uwiteka abwira Aburamu ati “Rambura amaso urebe, uhere aho uri hano, ikasikazi n'ikusi, n'iburasirazuba n'iburengerazuba.

Itangiriro 13:15

Igihugu cyose ubonye ni wowe nzagiha n'urubyaro rwawe iteka ryose.

Itangiriro 13:16

Kandi nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n'umukungugu wo hasi. Umuntu yashobora kubara umukungugu wo hasi, urubyaro rwawe na rwo rwazabarika.

Itangiriro 13:17

Haguruka ugende, unyure muri iki gihugu mu burebure bwacyo no mu bugari bwacyo, kuko ari wowe nzagiha.”

Itangiriro 13:18

Aburamu yimura ihema rye aragenda, atura ku biti byitwa imyeloni bya Mamure biri i Heburoni, yubakirayo Uwiteka igicaniro.