Itangiriro 14

24 verses

Itangiriro 14:1

Ku ngoma za Amurafeli umwami w'i Shinari, na Ariyoki umwami wa Elasari, na Kedorulawomeri umwami wa Elamu, na Tidali umwami w'i Goyimu,

Itangiriro 14:2

abo bami barwanije Bera umwami w'i Sodomu, na Birusha umwami w'i Gomora, na Shinabu umwami wa Adima, na Shemeberi umwami w'i Seboyimu, n'umwami w'i Bela (ni ho Sowari).

Itangiriro 14:3

Abo bose bateranira mu gikombe cya Sidimu (aho ni ho Nyanja y'Umunyu).

Itangiriro 14:4

Bamaze imyaka cumi n'ibiri bakorera Kedorulawomeri, mu mwaka wa cumi n'itatu baragoma.

Itangiriro 14:5

Mu mwaka wa cumi n'ine, Kedorulawomeri n'abami bari kumwe na we baraza, baneshereza Abarafa muri Ashiteroti Karunayimu, baneshereza n'Abasuzi i Hamu, baneshereza n'Abemi i Shavekiriyatayimu,

Itangiriro 14:6

baneshereza n'Abahori ku musozi wabo Seyiri, barabirukana babageza muri Eliparani, iri hafi y'ubutayu.

Itangiriro 14:7

Basubirayo, bagera muri Enimishipati (ni ho Kadeshi), banesha Abamaleki mu gihugu cyabo cyose, n'Abamori batuye Hasasonitamari.

Itangiriro 14:8

Maze hatabara umwami w'i Sodomu, n'umwami w'i Gomora, n'umwami wa Adima, n'umwami w'i Seboyimu, n'umwami w'i Bela (ni ho Sowari), bashingira urugamba mu gikombe cya Sidimu.

Itangiriro 14:9

Barwanya Kedorulawomeri umwami wa Elamu, na Tidali umwami w'i Goyimu, na Amurafeli umwami w'i Shinari, na Ariyoki umwami wa Elasari, abane barwanya abatanu.

Itangiriro 14:10

Kandi icyo gikombe cya Sidimu cyari cyuzuyemo imyobo irimo ibumba, abami b'i Sodomu n'i Gomora barahunga bagwamo, abacitse ku icumu bahungira ku musozi.

Itangiriro 14:11

Banyaga ibintu by'i Sodomu n'i Gomora n'ibyokurya byabo byose, baragenda.

Itangiriro 14:12

Na Loti bamufatirayo mpiri, umuhungu wabo wa Aburamu wari utuye i Sodomu, banyaga ibintu bye barigendera.

Itangiriro 14:13

Haza umuntu umwe wacitse ku icumu, abibwira Aburamu Umuheburayo. Yari atuye ku biti byitwa imyeloni bya Mamure Umwamori, mwene se wa Eshikoli na Aneri, bari basezeranye na Aburamu.

Itangiriro 14:14

Aburamu yumvise yuko mwene wabo yafashwe mpiri, atabarana n'umutwe we wigishijwe kurwana, bavukiye mu rugo rwe, magana atatu na cumi n'umunani barabakurikira bagera i Dani.

Itangiriro 14:15

Aburamu n'abagaragu be bigabanyamo imitwe nijoro barabatera, barabanesha, barabirukana babageza i Hoba, iri ibumoso bw'i Damasiko.

Itangiriro 14:16

Agarura iminyago yose, na Loti mwene wabo n'ibye, n'abagore na bo n'abandi bantu.

Itangiriro 14:17

Atabarutse avuye gutsinda Kedorulawomeri n'abandi bami bari kumwe na we, umwami w'i Sodomu amusanganirira mu gikombe Shave (ni cyo gikombe cy'umwami).

Itangiriro 14:18

Kandi Melikisedeki umwami w'i Salemu azana imitsima na vino, yari umutambyi w'Imana Isumbabyose.

Itangiriro 14:19

Amuhesha umugisha ati “Aburamu ahabwe umugisha n'Imana Isumbabyose, nyir'ijuru n'isi,

Itangiriro 14:20

kandi Imana Isumbabyose ihimbazwe, yakugabije ababisha bawe.” Nuko Aburamu amuha kimwe mu icumi cya byose.

Itangiriro 14:21

Umwami w'i Sodomu abwira Aburamu ati “Mpa abantu, ibintu ubyijyanire.”

Itangiriro 14:22

Aburamu asubiza umwami w'i Sodomu ati “Ndahirishirije Uwiteka kumanika ukuboko kwanjye, ni we Mana Isumbabyose, nyir'ijuru n'isi,

Itangiriro 14:23

yuko ntazatwara akadodo cyangwa agashumi k'inkweto ko mu byawe, kugira ngo utibwira uti ‘Ni jye utungishije Aburamu.’

Itangiriro 14:24

Keretse gusa wishyura impamba nahaye abagaragu banjye, kandi uhe abo twatabaranye umugabane. Aneri na Eshikoli na Mamure bo bajyane umugabane wabo.”