Itangiriro 15

21 verses

Itangiriro 15:1

Hanyuma y'ibyo, ijambo ry'Uwiteka riza kuri Aburamu, mu iyerekwa riti “Aburamu, witinya ni jye ngabo igukingira, uzagororerwa ingororano ikomeye cyane.”

Itangiriro 15:2

Aburamu aramubaza ati “Mwami Uwiteka, uzangororera iki ko ngenda ndi incike, kandi uzazungura urugo rwanjye ari Eliyezeri Umunyadamasiko?”

Itangiriro 15:3

Ati “Dore nta rubyaro wampaye, kandi uwavukiye mu rugo rwanjye azaragwa ibyanjye.”

Itangiriro 15:4

Maze ijambo ry'Uwiteka riza kuri we riti “Uwo si we uzaragwa ibyawe, ahubwo uzakomoka ku rukiryi rwawe ni we uzabiragwa.”

Itangiriro 15:5

Aramusohokana aramubwira ati “Rarama urebe ijuru, ubare inyenyeri niba wabasha kuzibara.” Ati “Urubyaro rwawe ni ko ruzangana.”

Itangiriro 15:6

Nuko yizera Uwiteka, abimuhwaniriza no gukiranuka.

Itangiriro 15:7

Aramubwira ati “Ni jye Uwiteka wakuvaniye muri Uri y'Abakaludaya kugira ngo nzakurage iki gihugu.”

Itangiriro 15:8

Aramubaza ati “Mwami Uwiteka, icyamenyesha yuko nzakiragwa ni iki?”

Itangiriro 15:9

Aramusubiza ati “Enda iriza y'inka imaze imyaka itatu ivutse, n'ibuguma y'ihene imaze imyaka itatu, n'impfizi y'intama imaze imyaka itatu, n'intungura imwe, n'icyana cy'inuma.”

Itangiriro 15:10

Maze yenda ibyo byose abicamo kabiri, arabyerekeranya, keretse za nyoni ni zo atagabanije.

Itangiriro 15:11

Inkongoro zagwaga ku mirambo, Aburamu akazigurutsa.

Itangiriro 15:12

Ku kirengarenga Aburamu asinzira ubuticura, ubwoba butewe n'umwijima w'icuraburindi buramufata.

Itangiriro 15:13

Uwiteka abwira Aburamu ati “Menya neza yuko urubyaro rwawe ruzaba abashyitsi mu gihugu kitari icyabo, bazakorera ab'aho, na bo bazabababaza imyaka magana ane.

Itangiriro 15:14

Nanjye nzacira ho iteka iryo shyanga bazakorera, ubwa nyuma bazarivamo bavanyemo ubutunzi bwinshi.

Itangiriro 15:15

Ariko wowe ho uzasanga ba sogokuruza amahoro, uzahambwa ushaje neza.

Itangiriro 15:16

Ubuvivi bw'abazajyayo ni bwo buzagaruka ino, kuko gukiranirwa kw'Abamori kutaruzura.”

Itangiriro 15:17

Maze izuba rirenze hatakibona, ikome ricumba n'urumuri rwaka binyura hagati ya bya bice.

Itangiriro 15:18

Kuri uwo munsi Uwiteka asezeranya Aburamu isezerano, ati “Urubyaro rwawe nduhaye iki gihugu, uhereye ku ruzi rwa Egiputa ukageza ku ruzi runini ari rwo Ufurate,

Itangiriro 15:19

igihugu cy'Abakeni n'icy'Abakenizi n'icy'Abakadimoni,

Itangiriro 15:20

n'icy'Abaheti n'icy'Abaferizi n'icy'Abarafa,

Itangiriro 15:21

n'icy'Abamori n'icy'Abanyakanāni, n'icy'Abagirugashi n'icy'Abayebusi.”