Itangiriro 16

16 verses

Itangiriro 16:1

Sarayi umugore wa Aburamu ntibari babyaranye, kandi yari afite umuja w'Umunyegiputakazi witwaga Hagari.

Itangiriro 16:2

Sarayi abwira Aburamu ati “Dore Uwiteka yanyimye urubyaro. Ndakwinginze gira umuja wanjye inshoreke, ahari nazabonera urubyaro kuri we.” Aburamu yumvira Sarayi.

Itangiriro 16:3

Nuko Aburamu amaze imyaka cumi atuye mu gihugu cy'i Kanāni, Sarayi umugore we, ajyana Hagari Umunyegiputakazi umuja we, amushyingira Aburamu umugabo we.

Itangiriro 16:4

Aryamana na Hagari asama inda, abonye yuko asamye inda bimusuzuguza nyirabuja.

Itangiriro 16:5

Sarayi abwira Aburamu ati “Guhemurwa kwanjye kube kuri wowe, ko nashyize umuja wanjye mu gituza cyawe, maze abonye yuko asamye inda biramunsuzuguza. Uwiteka abe ari we uducira urubanza wowe nanjye.”

Itangiriro 16:6

Aburamu asubiza Sarayi ati “Dore umuja wawe mwitegekere, umugire uko ushatse kose.” Sarayi amugirira nabi, na we aramuhunga.

Itangiriro 16:7

Marayika w'Uwiteka amubonekera mu butayu, ari hafi y'isōko yo mu nzira ijya i Shuri.

Itangiriro 16:8

Aramubaza ati “Hagari muja wa Sarayi, urava he ukajya he?” Aramusubiza ati “Mpunze mabuja Sarayi.”

Itangiriro 16:9

Marayika w'Uwiteka aramubwira ati “Subirayo kwa nyokobuja, wemere ibyo akugirira.”

Itangiriro 16:10

Marayika w'Uwiteka arongera aramubwira ati “Nzagwiza cyane urubyaro rwawe, rwe kubarika.”

Itangiriro 16:11

Marayika w'Uwiteka arongera aramubwira ati “Dore, uratwite uzabyara umuhungu, uzamwite Ishimayeli, kuko Uwiteka yumvise kubabazwa kwawe.

Itangiriro 16:12

Hagati y'abantu azamera nk'imparage, azagira undi muntu wese umubisha we, n'abandi bose bazamugira umubisha wabo, azatura imbere ya bene se bose.”

Itangiriro 16:13

Ahimba Uwiteka wavuganye na we izina ati “Uri Imana ireba.” Ati “Mbese Indeba nayiboneye na hano?”

Itangiriro 16:14

Ni cyo cyatumye rya riba ryitwa Iriba rya Lahayiroyi , riri hagati y'i Kadeshi n'i Beredi.

Itangiriro 16:15

Aburamu abyarana na Hagari umuhungu. Aburamu yita umuhungu we Hagari yabyaye, Ishimayeli.

Itangiriro 16:16

Aburamu yari amaze imyaka mirongo inani n'itandatu avutse, ubwo yabyaranaga na Hagari Ishimayeli.