Itangiriro 17

27 verses

Itangiriro 17:1

Aburamu amaze imyaka mirongo urwenda n'icyenda avutse, Uwiteka aramubonekera aramubwira ati “Ni jye Mana Ishoborabyose, ujye ugendera imbere yanjye kandi utungane rwose.

Itangiriro 17:2

Nanjye ndasezerana isezerano ryanjye nawe, nzakugwiza cyane.”

Itangiriro 17:3

Aburamu arubama, Imana iramubwira iti

Itangiriro 17:4

“Dore isezerano ryanjye ubwanjye ndariguhaye, nawe uzaba sekuruza w'amahanga menshi.

Itangiriro 17:5

Kandi ntuzitwa ukundi Aburamu, ahubwo wiswe Aburahamu kuko nkugize sekuruza w'amahanga menshi.

Itangiriro 17:6

Kandi nzakororotsa cyane, nzatuma amahanga agukomokaho, n'abami bazagukomokaho.

Itangiriro 17:7

“Kandi nzakomeza isezerano ryanjye nawe n'urubyaro rwawe ruzakurikiraho, rigeze ibihe byose, ribe isezerano rihoraho, kugira ngo nkubere Imana wowe n'urubyaro rwawe ruzakurikiraho.

Itangiriro 17:8

Kandi wowe n'urubyaro rwawe ruzakurikiraho, nzabaha igihugu cy'ubusuhuke bwawe, igihugu cy'i Kanāni cyose kuba gakondo y'iteka, nanjye nzaba Imana yabo.”

Itangiriro 17:9

Imana yongera kubwira Aburahamu iti “Nawe uzakomeze isezerano ryanjye, wowe n'urubyaro rwawe ruzakurikiraho kugeza ibihe byabo byose.

Itangiriro 17:10

Iri ni ryo sezerano ryanjye muzakomeza, riri hagati yanjye namwe n'urubyaro rwawe ruzakurikiraho, umugabo wese muri mwe azakebwa.

Itangiriro 17:11

Muzakebwa umunwa w'ibyo mwambariye, kizaba ikimenyetso cy'isezerano ryanjye namwe.

Itangiriro 17:12

Umuhungu wese muri mwe uzaba amaze iminsi munani avutse azakebwa, bigeze ibihe by'ingoma zanyu zose. Uzaba avukiye mu rugo rwawe, cyangwa utari uwo mu rubyaro rwawe waguzwe n'ifeza n'abanyamahanga,

Itangiriro 17:13

uvukira mu rugo rwawe n'uwaguzwe igiciro bakwiriye gukebwa, kandi isezerano ryanjye rizaba ku mibiri yanyu, ribe isezerano rihoraho.

Itangiriro 17:14

Kandi umugabo utakebwe umunwa w'icyo yambariye azakurwa mu bwoko bwe, azaba yishe isezerano ryanjye.”

Itangiriro 17:15

Imana yongera kubwira Aburahamu iti “Sarayi umugore wawe ntukamwite ukundi Sarayi, ahubwo ujye umwita Sara.

Itangiriro 17:16

Nanjye nzamuha umugisha kandi nzaguha umwana w'umuhungu kuri we. Nzamuha umugisha koko kandi azaba nyirakuruza w'amahanga, abami b'amahanga bazakomoka kuri we.”

Itangiriro 17:17

Maze Aburahamu arubama, araseka aribaza ati “Mbese umwana azabyarwa n'umaze imyaka ijana avutse? Kandi na Sara umaze imyaka mirongo urwenda, azabyara?”

Itangiriro 17:18

Aburahamu abwira Imana ati “Icyampa Ishimayeli akabaho, ari imbere yawe!”

Itangiriro 17:19

Imana iramusubiza iti “Ahubwo Sara umugore wawe ni we uzabyaraho umuhungu, uzamwite Isaka . Nanjye nzakomeza isezerano ryanjye na we, ngo ribere urubyaro ruzakurikiraho isezerano ridashira.

Itangiriro 17:20

Kandi ibya Ishimayeli ndakumviye: dore muhaye umugisha, nzamwororotsa mugwize cyane, azabyara abatware cumi na babiri kandi nzamuhindura ubwoko bukomeye.

Itangiriro 17:21

Ariko isezerano ryanjye nzarikomeza na Isaka, uwo uzabyarana na Sara mu gihe nk'iki cy'umwaka utaha, kuko ari icyo nashyizeho.”

Itangiriro 17:22

Imana irorera kuvugana na we, irazamuka, iva aho Aburahamu ari.

Itangiriro 17:23

Aburahamu ajyana Ishimayeli umuhungu we, n'abandi bose bavukiye mu rugo rwe, n'abo yaguze ifeza ze, umugabo wese w'abo mu rugo rwe, abakeba kuri uwo munsi uko Imana yari yamutegetse.

Itangiriro 17:24

Aburahamu yari amaze imyaka mirongo urwenda n'icyenda avutse, ubwo yakebwaga umunwa w'icyo yambariye.

Itangiriro 17:25

Ishimayeli umuhungu we yari amaze imyaka cumi n'itatu, ubwo yakebwaga.

Itangiriro 17:26

Ku munsi umwe Aburahamu akebanwa n'umuhungu we Ishimayeli.

Itangiriro 17:27

N'abagabo bose bo mu rugo rwe, abaruvukiyemo n'abo yaguze n'abanyamahanga, bakebanwa na we.