Itangiriro 18

33 verses

Itangiriro 18:1

Uwiteka abonekera Aburahamu kuri bya biti byitwa imyeloni bya Mamure. Yari yicaye mu muryango w'ihema rye ku manywa y'ihangu,

Itangiriro 18:2

yubura amaso abona abagabo batatu bahagaze imbere ye, ababonye ava mu muryango w'ihema arirukanka arabasanganira, yikubita hasi

Itangiriro 18:3

aravuga ati “Databuja, niba nkugiriyeho umugisha, ndakwinginze we kunyura ku mugaragu wawe,

Itangiriro 18:4

ahubwo bazane utuzi mwoge ibirenge muruhukire munsi y'igiti,

Itangiriro 18:5

kandi nanjye mbazanire utwo kurya mwice isari, mubone kugenda ubwo muje ku mugaragu wanyu.” Baramusubiza bati “Ubigenze uko uvuze.”

Itangiriro 18:6

Aburahamu arihuta yinjira mu ihema, asanga Sara aramubwira ati “Tunganya vuba indengo n'umucagate by'amafu meza, uvugemo imitsima.”

Itangiriro 18:7

Aburahamu arirukanka ajya mu bushyo, azana ikimasa cyoroshye cyiza agiha umusongozi we, arihuta aragiteka.

Itangiriro 18:8

Yenda amavuta n'amata n'inyama z'icyo kimasa yatetse abishyira imbere yabo, abahagarara iruhande munsi ya cya giti bararya.

Itangiriro 18:9

Baramubaza bati “Sara umugore wawe ari he?” Arabasubiza ati “Ari mu ihema.”

Itangiriro 18:10

Undi aramubwira ati “Iki gihe cy'umwaka nikigaruka, sinzabura kugaruka aho uri, Sara umugore wawe abyare umuhungu.” Sara abyumva ari mu muryango w'ihema uri inyuma ye.

Itangiriro 18:11

Aburahamu na Sara bari bashaje, bageze mu za bukuru, kandi Sara ntiyari akijya mu mihango y'abakobwa.

Itangiriro 18:12

Sara asekera mu mutima ati “Ko maze gukecura, nzanezerwa ntyo kandi umutware wanjye akaba ashaje?”

Itangiriro 18:13

Uwiteka abaza Aburahamu ati “Ni iki gishekeje Sara, akibaza ati ‘Ni ukuri koko nzabyara, nkecuye?’

Itangiriro 18:14

Hari ikinanira Uwiteka se? Mu gihe cyashyizweho, iki gihe cy'umwaka nikigaruka nzakugarukaho, Sara abyare umuhungu.”

Itangiriro 18:15

Maze Sara arahakana ati “Sinsetse”, kuko yatinyaga. Aramusubiza ati “Oya, urasetse.”

Itangiriro 18:16

Abo bagabo barahaguruka baragenda, berekeza amaso i Sodomu, Aburahamu arabaherekeza.

Itangiriro 18:17

Uwiteka aribaza ati “Aburahamu namuhisha icyo ngiye gukora?

Itangiriro 18:18

Kuko Aburahamu atazabura guhinduka ubwoko bukomeye bw'ubunyamaboko, kandi amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha muri we.

Itangiriro 18:19

Kuko icyatumye mumenya, ari ukugira ngo ategeke abana be n'abo mu rugo rwe bazakurikiraho, gukomeza mu nzira y'Uwiteka, bakora ibyo gukiranuka baca imanza zitabera, kugira ngo Uwiteka azanire Aburahamu ibyo yamuvuzeho.”

Itangiriro 18:20

Uwiteka aravuga ati “Ubwo gutaka kw'abarega i Sodomu n'i Gomora ari kwinshi, ibyaha byaho bigakabya cyane,

Itangiriro 18:21

ndamanuka ndebe ko bakora ibihwanye rwose no gutaka kw'abaharega kwangezeho, kandi niba atari ko bimeze, ndabimenya.”

Itangiriro 18:22

Abo bagabo barahindukira, bava aho bagenda berekeje i Sodomu, Aburahamu agihagaze imbere y'Uwiteka.

Itangiriro 18:23

Aburahamu aramwegera aramubaza ati “Warimburana abakiranutsi n'abanyabyaha?

Itangiriro 18:24

Ahari muri uwo mudugudu harimo abakiranutsi mirongo itanu. Waharimbura se ukanga kuhareka ku bw'abakiranutsi mirongo itanu bahari?

Itangiriro 18:25

Ntibikaguturukeho kugira utyo, kurimburana abakiranutsi n'abanyabyaha, abakiranutsi bagahwana n'abanyabyaha kirakazira! Umucamanza w'abari mu isi bose ntiyakora ibyo kutabera.”

Itangiriro 18:26

Uwiteka aramusubiza ati “Nimbona i Sodomu abakiranutsi mirongo itanu bari muri uwo mudugudu, nzahababarira hose ku bwabo.”

Itangiriro 18:27

Aburahamu arongera aramubwira ati “Mpangaye kuvugana n'umwami wanjye, nubwo ndi umukungugu n'ivu gusa.

Itangiriro 18:28

Ahari ku bakiranutsi mirongo itanu hazaburaho batanu, uzarimbura umudugudu wose, kuko habuzeho batanu?” Aramusubiza ati “Sinzawurimbura nimbonayo mirongo ine na batanu.”

Itangiriro 18:29

Arongera aramubwira ati “Ahari hazabonekamo mirongo ine.” Aramusubiza ati “Sinzawurimbura ku bw'abo mirongo ine.”

Itangiriro 18:30

Aramubwira ati “Umwami ye kurakara, nanjye ndavuga. Ahari hazabonekamo mirongo itatu.” Aramusubiza ati “Sinzawurimbura nimbonayo mirongo itatu.”

Itangiriro 18:31

Aramubwira ati “Dore mpangaye kuvugana n'umwami wanjye. Ahari hazabonekamo makumyabiri.” Aramusubiza ati “Sinzawurimbura ku bw'abo makumyabiri.”

Itangiriro 18:32

Aramubwira ati “Umwami ye kurakara, reka mvuge rimwe gusa. Ahari hazabonekamo icumi.” Aramusubiza ati “Sinzawurimbura ku bw'abo cumi.”

Itangiriro 18:33

Uwiteka arigendera, amaze kuvugana na Aburahamu, Aburahamu asubira iwe.