Itangiriro 19

38 verses

Itangiriro 19:1

Ba bamarayika bombi bagera i Sodomu nimugoroba, Loti yari yicaye mu marembo y'i Sodomu. Loti ababonye arahaguruka ngo abasanganire, yikubita hasi yubamye.

Itangiriro 19:2

Arababwira ati “Ndabinginze ba databuja, nimwinjire mu nzu y'umugaragu wanyu, muharare bucye, mwoge ibirenge, ejo muzazinduke mugende.” Baramusubiza bati “Oya, turarara mu nzira bucye.”

Itangiriro 19:3

Arabahata bajya iwe, binjira mu nzu ye. Abatekera ibyokurya, yotsa imitsima idasembuwe, bararya.

Itangiriro 19:4

Batararyama, abagabo bo muri uwo mudugudu Sodomu bagota iyo nzu, abato n'abakuru bose, bavuye ahantu hose ho muri wo.

Itangiriro 19:5

Bahamagara Loti baramubaza bati “Abagabo binjiye iwawe muri iri joro bari he? Basohore turyamane na bo.”

Itangiriro 19:6

Loti ajya ku rugi, arasohoka, arukingira inyuma ye.

Itangiriro 19:7

Arababwira ati “Bene data, ndabinginze ntimukore icyaha kingana gityo.

Itangiriro 19:8

Dore mfite abakobwa babiri batararyamana n'abagabo, ndabasohora mubagirire ibyo mushaka byose. Gusa abo bagabo mwe kugira icyo mubatwara, kuko bageze munsi y'ipfundo ry'inzu yanjye.”

Itangiriro 19:9

Baramusubiza bati “Have tubise!” Bati “Uru rugabo rwaje rusuhuka, none rwigize umucamanza. Turakugirira inabi iruta iyo tugiye kugirira ba bandi.” Basunika Loti cyane, begera urugi kurumena.

Itangiriro 19:10

Maze ba bagabo basingiriza Loti amaboko, bamwinjiza mu nzu, bakinga urugi.

Itangiriro 19:11

Batera ubuhumyi abagabo bo ku rugi rw'inzu, abato n'abakuru, birushya bashaka urugi.

Itangiriro 19:12

Ba bagabo babaza Loti bati “Hari abandi bantu ufite? Umukwe wawe n'abahungu bawe n'abakobwa bawe, n'abo ufite mu mudugudu bose, bakuremo.

Itangiriro 19:13

Tugiye kurimbura aha hantu, kuko gutaka kw'abaharega kwagwiriye imbere y'Uwiteka, akadutuma kuharimbura.”

Itangiriro 19:14

Loti arasohoka, avugana n'abakwe be barongoye abakobwa be, arababwira ati “Nimuhaguruke muve aha hantu, kuko Uwiteka agiye kurimbura uyu mudugudu.” Ariko abakwe be bo babigize nk'ibikino.

Itangiriro 19:15

Nuko bukeye mu gitondo, ba bamarayika batera Loti umwete bati “Haguruka ujyane n'umugore wawe n'aba bakobwa bawe bombi bari hano, kugira ngo utarimburirwa mu gihano cy'umudugudu.”

Itangiriro 19:16

Maze azaririye, abo bagabo bafata ukuboko kwe n'uk' umugore we n'ay'abakobwa be bombi, Uwiteka amubabariye, baramusohora, bamushyira inyuma y'uwo mudugudu.

Itangiriro 19:17

Bamaze kubakuramo, umwe muri bo aravuga ati “Hunga udapfa. Nturebe inyuma kandi ntutinde utararangiza iki kibaya, hungira ku musozi utarimbuka.”

Itangiriro 19:18

Loti arababwira ati “Bye kuba bityo Mwami, ndakwinginze.

Itangiriro 19:19

Dore umugaragu wawe nkugiriyeho umugisha, kandi ugwije imbabazi zawe ungiriye, ubwo ukijije ubugingo bwanjye. Sinahunga ngo ngere kuri uriya musozi icyo cyago kitaramfata ngo mpfe.

Itangiriro 19:20

Dore uriya mudugudu ni wo uri bugufi bwo guhungirwaho kandi ni muto. Reka nywuhungiremo, ubugingo bwanjye bukire. Nturora ko ari muto?”

Itangiriro 19:21

Aramusubiza ati “Dore ku byo uvuze ibyo, ndakwemereye kutarimbura umudugudu uvuze.

Itangiriro 19:22

Ihute uhungireyo, kuko ari nta cyo mbasha gukora utaragerayo.” Ni cyo cyatumye uwo mudugudu witwa Sowari.

Itangiriro 19:23

Loti agera i Sowari izuba rirashe.

Itangiriro 19:24

Maze Uwiteka agusha kuri Sodomu n'i Gomora amazuku n'umuriro, bivuye ku Uwiteka mu ijuru.

Itangiriro 19:25

Atsemba iyo midugudu yose na cya kibaya cyose n'abayituyemo bose, n'ibyameze ku butaka.

Itangiriro 19:26

Ariko muka Loti arakebuka, areba inyuma amukurikiye, ahinduka inkingi y'umunyu.

Itangiriro 19:27

Aburahamu azinduka kare, ajya aho yari yahagarariye imbere y'Uwiteka,

Itangiriro 19:28

yerekeza amaso i Sodomu n'i Gomora n'igihugu cyose cya cya kibaya, abona umwotsi waho ucumba nk'umwotsi w'ikome.

Itangiriro 19:29

Ubwo Imana yarimburaga imidugudu yo muri icyo kibaya, yibutse Aburahamu, yohereza Loti ngo ave muri iryo tsembwa, ubwo yatsembaga imidugudu Loti yari atuyemo.

Itangiriro 19:30

Loti ava i Sowari, arazamuka ajya ku musozi, abanayo n'abakobwa be bombi kuko yatinyaga gutura i Sowari, abana n'abakobwa be bombi mu buvumo.

Itangiriro 19:31

Uw'imfura abwira murumuna we ati “Data arashaje, kandi nta muntu mu isi wo kuturongora nk'uko abo mu isi bose bakora.

Itangiriro 19:32

Reka dutereke data vino, turyamane na we, kugira ngo ducikure data.”

Itangiriro 19:33

Batereka se vino muri iryo joro, uw'impfura aragenda aryamana na se, se ntiyamenya ko yaryamye cyangwa ko yabyutse.

Itangiriro 19:34

Bukeye bwaho, uw'imfura abwira murumuna we ati “Iri joro ryakeye naryamanye na data. Twongere tumutereke n'iri joro, nawe ugende uryamane na we, ducikure data.”

Itangiriro 19:35

N'iryo joro bongera gutereka se, umuto arahaguruka aryamana na we, se ntiyamenya ko yaryamye cyangwa ko yabyutse.

Itangiriro 19:36

Uko ni ko abakobwa ba Loti bombi basamye inda za se.

Itangiriro 19:37

Uw'imfura abyara umuhungu amwita Mowabu. Uwo ni we sekuruza w'Abamowabu na bugingo n'ubu.

Itangiriro 19:38

Umuto na we abyara umuhungu amwita Benami, ari we sekuruza w'Abamoni na bugingo n'ubu.