Itangiriro 20

18 verses

Itangiriro 20:1

Aburahamu avayo agenda yerekeje i Negebu, atura hagati y'i Kadeshi n'i Shuri, asuhukira i Gerari.

Itangiriro 20:2

Aburahamu avuga Sara umugore we ati “Ni mushiki wanjye”, Abimeleki umwami w'i Gerari atumira Sara aramujyana.

Itangiriro 20:3

Maze Imana ibonekerera Abimeleki mu nzozi nijoro, iramubwira iti “Umeze nk'intumbi ku bwa wa mugore wenze, kuko afite umugabo.”

Itangiriro 20:4

Ariko Abimeleki yari ataramwegera, arayibaza ati “Mwami, wakwica ishyanga nubwo rikiranuka?

Itangiriro 20:5

Ubwe si we wavuze ati ‘Ni mushiki wanjye’? N'umugore na we ubwe ntiyavuze ati ‘Ni musaza wanjye’? Icyo nkoze icyo, ngikoze mfite umutima ukiranutse n'amaboko atanduye.”

Itangiriro 20:6

Imana imusubiriza mu nzozi iti “Koko nzi yuko ukoze ibyo ufite umutima ukiranutse, kandi nanjye nakubujije kuncumuraho, ni cyo cyatumye ntagukundira kumukoraho.

Itangiriro 20:7

Noneho subiza uwo mugabo umugore we, kuko ari umuhanuzi, azagusabira ukarama. Ariko nutamumusubiza, umenye yuko utazabura gupfana n'abawe bose.”

Itangiriro 20:8

Abimeleki azinduka kare kare, ahamagaza abagaragu be bose, abatekerereza ibyo byose, baratinya cyane.

Itangiriro 20:9

Maze Abimeleki ahamagaza Aburahamu aramubaza ati “Watugize ibiki? Nagucumuyeho iki, cyatumye unshyiraho jyewe n'ubwami bwanjye icyaha gikomeye? Wankoreye ibidakwiriye gukorwa.”

Itangiriro 20:10

Abimeleki arongera abaza Aburahamu ati “Wabonye iki cyagukoresheje ibyo?”

Itangiriro 20:11

Aburahamu aramusubiza ati “Ni uko nibwiraga ntashidikanya yuko aha hantu nta kubaha Imana guhari, kandi nanjye nari nzi ko bazanyica bampora umugore wanjye.

Itangiriro 20:12

Erega ni mushiki wanjye, ni mwene data, ariko si mwene mama, kandi koko naramurongoye.

Itangiriro 20:13

Kandi ubwo Imana yankuraga mu nzu ya data ikanzerereza, naramubwiye nti ‘Iyo ni yo neza uzajya ungirira, aho tuzajya tugera hose ujye uvuga yuko ndi musaza wawe.’ ”

Itangiriro 20:14

Abimeleki azana intama n'inka n'abagaragu n'abaja, abiha Aburahamu, amusubiza na Sara umugore we.

Itangiriro 20:15

Abimeleki aramubwira ati “Igihugu cyanjye kiri imbere yawe, uture aho uzashaka hose.”

Itangiriro 20:16

Abwira na Sara ati “Dore mpaye musaza wawe ibice by'ifeza igihumbi, ni byo bizaba ibyo gukinga mu maso y'abo muri kumwe bose, ngukuyeho umugayo imbere ya bose.”

Itangiriro 20:17

Aburahamu asaba Imana, ikiza Abimeleki n'umugore we n'abaja be, barabyara.

Itangiriro 20:18

Kuko Uwiteka yari yazibye inda z'abo mu rugo rwa Abimeleki bose, abahora Sara umugore wa Aburahamu.