Itangiriro 26

35 verses

Itangiriro 26:1

Indi nzara itera muri icyo gihugu, itari iyateraga mbere Aburahamu akiriho. Isaka ajya i Gerari kwa Abimeleki, umwami w'Abafilisitiya.

Itangiriro 26:2

Uwiteka aramubonekera aramubwira ati “Ntumanuke ngo ujye muri Egiputa, uzature mu gihugu nzakubwira.

Itangiriro 26:3

Suhukira muri iki gihugu, nanjye nzabana nawe, nguhe umugisha kuko wowe n'urubyaro rwawe nzabaha ibi bihugu byose, kandi nzakomeza indahiro narahiye Aburahamu so.

Itangiriro 26:4

Kandi nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n'inyenyeri zo mu ijuru, kandi nzaha urubyaro rwawe ibi bihugu byose. Kandi mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha,

Itangiriro 26:5

kuko Aburahamu yanyumviraga, akitondera ibyo namwihanangirije n'ibyo nategetse, n'amategeko yanjye nandikishije n'ayo navuze.”

Itangiriro 26:6

Isaka atura i Gerari.

Itangiriro 26:7

Abantu b'aho bamubaza iby'umugore we, arabasubiza ati “Ni mushiki wanjye”, kuko yatinye kuvuga ati “Ni umugore wanjye.” Ati “Abantu b'aha be kunyica bampora Rebeka”, kuko yari umunyagikundiro.

Itangiriro 26:8

Amazeyo igihe kirekire, Abimeleki umwami w'Abafilisitiya arungurukira mu idirishya, abona Isaka akinisha umugore we.

Itangiriro 26:9

Abimeleki ahamagaza Isaka aramubwira ati “Biragaragara yuko ari umugore wawe, ko wavuze uti ‘Ni mushiki wanjye’?” Isaka aramusubiza ati “Ni uko nibwiraga nti ‘Be kunyica bamumpora.’ ”

Itangiriro 26:10

Abimeleki aramubaza ati “Ibyo watugize ibyo ni ibiki? Byashigajeho hato umwe mu bantu banjye akaryamana n'umugore wawe, ukadushyirishaho icyaha.”

Itangiriro 26:11

Abimeleki yihanangiriza abantu be bose ati “Uzakura uyu mugabo cyangwa umugore we ntazabura gucirwaho iteka.”

Itangiriro 26:12

Isaka abiba muri icyo gihugu, muri uwo mwaka yeza ibirutaho incuro ijana. Uwiteka amuha umugisha.

Itangiriro 26:13

Uwo mugabo aba umukire, agenda arushaho, ageza aho yabereye umukire cyane.

Itangiriro 26:14

Yari afite imikumbi n'amashyo n'abagaragu benshi, atera Abafilisitiya ishyari.

Itangiriro 26:15

Amariba yose abagaragu ba se bafukuye, Aburahamu se akiriho, Abafilisitiya bari bayashibishije ibitaka.

Itangiriro 26:16

Abimeleki abwira Isaka ati “Genda utuvemo, kuko uturuta cyane.”

Itangiriro 26:17

Isaka avayo, abamba amahema ye mu gikombe cy'i Gerari, aturayo.

Itangiriro 26:18

Isaka asibūza amariba bafukuye, Aburahamu se akiriho, kuko Abafilisitiya bari bayasibye, Aburahamu amaze gupfa. Ayita amazina se yayise.

Itangiriro 26:19

Abagaragu ba Isaka bafukura muri icyo gikombe, babonamo iriba ry'amazi adudubiza.

Itangiriro 26:20

Abashumba b'i Gerari batonganira ayo mazi n'aba Isaka, bati “Ni ayacu.” Isaka yita iryo riba Eseki , kuko bamugishije impaka.

Itangiriro 26:21

Bongera gufukura irindi riba, na ryo bararitonganira, aryita Sitina .

Itangiriro 26:22

Avayo afukuza irindi riba, ryo ntibaritonganira, aryita Rehoboti , aravuga ati “None Uwiteka adushyize ahāgutse, natwe tuzororokera muri iki gihugu.”

Itangiriro 26:23

Avayo arazamuka, ajya i Bērisheba.

Itangiriro 26:24

Uwiteka amubonekera iryo joro aramubwira ati “Ndi Imana ya so Aburahamu, ntutinye kuko uri kumwe nanjye, kandi nzaguha umugisha, ngwize urubyaro rwawe ngiriye umugaragu wanjye Aburahamu.”

Itangiriro 26:25

Yubakayo igicaniro, yambaza izina ry'Uwiteka, abambayo ihema rye, kandi abagaragu ba Isaka bahafukura n'iriba.

Itangiriro 26:26

Maze Abimeleki ava i Gerari, ajyana aho ari na Ahuzati incuti ye, na Fikoli umutware w'ingabo ze.

Itangiriro 26:27

Isaka arababaza ati “Ni iki kibazanye aho ndi kandi munyanga, mwaranyirukanye aho muri?”

Itangiriro 26:28

Baramusubiza bati “Twabonye neza yuko Uwiteka ari kumwe nawe, turavuga tuti ‘Dushyire indahiro hagati yacu nawe, kandi dusezerane nawe

Itangiriro 26:29

yuko utazatugirira nabi, nk'uko natwe tutakwakuye, ahubwo twakugiriye neza gusa, tugusezeraho amahoro.’ None uhiriwe ku Uwiteka.”

Itangiriro 26:30

Nuko Isaka abatekera ibyokurya bararya, baranywa.

Itangiriro 26:31

Bazinduka kare bararahiranya, Isaka arabasezerera bamusiga amahoro.

Itangiriro 26:32

Kuri uwo munsi abagaragu ba Isaka baraza, bamubwira iby'iriba bafukuye, bati “Tubonye amazi.”

Itangiriro 26:33

Aryita Sheba. Ni cyo gituma uwo mudugudu witwa Bērisheba na bugingo n'ubu.

Itangiriro 26:34

Esawu amaze imyaka mirongo ine avutse arongora Yuditi mwene Beri Umuheti, na Basemati mwene Eloni Umuheti,

Itangiriro 26:35

bababaza imitima ya Isaka na Rebeka.