Itangiriro 27

46 verses

Itangiriro 27:1

Isaka ashaje, amaso ye amaze kuba ibirorirori, ahamagara imfura ye Esawu ati “Mwana wanjye.” Aritaba ati “Karame.”

Itangiriro 27:2

Aramubwira ati “Dore ndi umusaza, sinzi igihe nzapfira.

Itangiriro 27:3

None ndakwinginze, enda ibyo uhigisha, ikirimba cyawe n'umuheto wawe, ujye mu ishyamba umpigireyo umuhigo,

Itangiriro 27:4

untekere inyama ziryoshye nk'izo nkunda, uzinzanire nzirye mbone kuguhesha umugisha ntarapfa.”

Itangiriro 27:5

Rebeka yumva Isaka abwira umwana we Esawu. Esawu ajya mu ishyamba guhiga, ngo ahigurire se umuhigo.

Itangiriro 27:6

Rebeka abwira Yakobo umwana we ati “Numvise so abwira Esawu mwene so ati

Itangiriro 27:7

‘Mpigurira umuhigo, untekere inyama ziryoshye nzirye, nguheshereze umugisha mu maso y'Uwiteka ntarapfa.’

Itangiriro 27:8

Nuko none mwana wanjye, wumvire ibyo ngiye kugutegeka.

Itangiriro 27:9

Jya mu mukumbi unzanire abana b'ihene beza babiri, nanjye ndabatekera so babe inyama ziryoshye zimeze nk'izo akunda,

Itangiriro 27:10

nawe uzishyīre so azirye, aguheshe umugisha atarapfa.”

Itangiriro 27:11

Yakobo asubiza Rebeka nyina ati “Dore Esawu mukuru wanjye ni cyoya, jyeweho umubiri wanjye ni umurembe.

Itangiriro 27:12

Ahari data yankorakora, akamenya ko ndi umuriganya, nkizanira umuvumo mu cyimbo cy'umugisha.”

Itangiriro 27:13

Nyina aramubwira ati “Mwana wanjye umuvumo wawe abe ari jye ubaho, nyumvira gusa ugende uzinzanire.”

Itangiriro 27:14

Aragenda arazizana aziha nyina, nyina ateka inyama ziryoshye nk'izo se akunda.

Itangiriro 27:15

Rebeka yenda imyambaro myiza ya Esawu imfura ye, iyo yari afite mu nzu, ayambika Yakobo umuhererezi.

Itangiriro 27:16

Kandi ashyira impu z'abo bana b'ihene ku bikonjo bye no ku ijosi rye, aharembekereye.

Itangiriro 27:17

Aha umwana we Yakobo za nyama ziryoshye yatetse n'umutsima yavuze.

Itangiriro 27:18

Ajya aho se ari aramuhamagara ati “Data.” Aritaba ati “Ndakwitaba. Uri nde mwana wanjye?”

Itangiriro 27:19

Yakobo asubiza se ati “Ndi imfura yawe Esawu, nkoze ibyo wantegetse. Ndakwinginze, byuka urye ku muhigo wanjye, kugira ngo umpeshe umugisha.”

Itangiriro 27:20

Isaka abaza umwana we ati “Ni iki kiwukubonesheje vuba utyo, mwana wanjye?” Aramusubiza ati “Ni uko Uwiteka Imana yawe impaye ishya.”

Itangiriro 27:21

Isaka abwira Yakobo ati “Mwana wanjye, igira hino ndakwinginze, ngukorakore, menye yuko uri umwana wanjye Esawu koko, cyangwa ko utari we.”

Itangiriro 27:22

Yakobo yegera Isaka se, aramukorakora aravuga ati “Ijwi ni irya Yakobo, ariko ibikonjo ni ibya Esawu.”

Itangiriro 27:23

Ntiyamenya uwo ari we, kuko ibikonjo bye biriho ubwoya nk'ibya mukuru we Esawu, nuko amuhesha umugisha.

Itangiriro 27:24

Aramubaza ati “Uri umwana wanjye Esawu koko?” Aramusubiza ati “Ndi we.”

Itangiriro 27:25

Aramubwira ati “Wunyegereze, nanjye ndye ku muhigo w'umwana wanjye, kugira ngo nguheshe umugisha.” Arawumwegereza ararya, amuzanira vino, ashozaho.

Itangiriro 27:26

Se Isaka aramubwira ati “Mwana wanjye, nyegera unsome.”

Itangiriro 27:27

Aramwegera, aramusoma, yumva impumuro y'imyambaro ye, amuhesha umugisha ati “Impumuro y'umwana wanjye, Imeze nk'iy'umurima Uwiteka Yahaye umugisha.

Itangiriro 27:28

Nuko Imana iguhe ku kime kiva mu ijuru, No ku mwero w'ubutaka, N'imyaka y'impeke myinshi, Na vino nyinshi.

Itangiriro 27:29

Amoko agukorere, Amahanga akwikubite imbere, Utware bene so, Bene nyoko bakwikubite imbere. Uzakuvuma wese avumwe, Uzakwifuriza umugisha wese awuhabwe.”

Itangiriro 27:30

Isaka arangije guhesha Yakobo umugisha, Yakobo akiva mu maso ya Isaka se, Esawu mukuru we arahīguka.

Itangiriro 27:31

Na we ateka inyama ziryoshye azizanira se, abwira se ati “Data, byuka urye ku muhigo w'umwana wawe, kugira ngo umpeshe umugisha.”

Itangiriro 27:32

Isaka se aramubaza ati “Uri nde?” Aramusubiza ati “Ndi umwana wawe w'imfura Esawu.”

Itangiriro 27:33

Isaka ahinda umushyitsi mwinshi cyane ati “Ni nde wahize umuhigo akawunzanira, nkaba nariye kuri byose utaraza, nkamuhesha umugisha? Kandi koko azanawuhabwa.”

Itangiriro 27:34

Esawu yumvise amagambo ya se, aboroga umuborogo mwinshi w'umunyamubabaro abwira se ati “Jye nanjye mpesha umugisha, data wambyaye.”

Itangiriro 27:35

Aramusubiza ati “Murumuna wawe yazanye uburiganya, yiba umugisha wawe.”

Itangiriro 27:36

Aramubwira ati “Yakobo ni Yakobo koko, izina ni ryo muntu. Ubu ni ubwa kabiri andiganya, yankuyeho ubutware dore none ankuyeho n'umugisha.” Arongera aramubaza ati “Nta mugisha wansigiye?”

Itangiriro 27:37

Isaka asubiza Esawu ati “Dore namuhaye kugutwara, na bene se bose nabamuhaye kuba abagaragu be, kandi namugaburiye vino n'imyaka y'impeke. Nagukorera iki, mwana wanjye?”

Itangiriro 27:38

Esawu abaza se ati “Nta mugisha n'umwe usigiranye data? Jye nanjye mpesha umugisha, data.” Esawu araturika ararira.

Itangiriro 27:39

Isaka se aramusubiza ati “Ubuturo bwawe buzaba kure y'umwero w'ubutaka, Buzaba kure y'ikime kiva mu ijuru.

Itangiriro 27:40

Inkota yawe ni yo izakubeshaho, Kandi uzakorera murumuna wawe

Itangiriro 27:41

Esawu yangira Yakobo umugisha se yamuhesheje. Esawu aribwira ati “Iminsi yo kwiraburira data iri bugufi, ni bwo nzica murumuna wanjye Yakobo.”

Itangiriro 27:42

Babwira Rebeka amagambo ya Esawu imfura ye, atumira Yakobo umuhererezi aramubwira ati “Dore mukuru wawe Esawu agiye kwimarisha agahinda wamuteye kukwica.

Itangiriro 27:43

Nuko rero mwana wanjye nyumvira, haguruka uhungire i Harani kwa Labani musaza wanjye,

Itangiriro 27:44

umarane na we iminsi itari myinshi, ugeze aho uburakari bwa mukuru wawe buzashirira,

Itangiriro 27:45

ugeze aho inzika ya mukuru wawe izakuviraho akibagirwa ibyo wamugiriye, maze nzabona kugutumira ugaruke. Ni iki cyatuma mbapfushiriza rimwe mwembi?”

Itangiriro 27:46

Rebeka abwira Isaka ati “Ubugingo bwanjye burambiwe ba Bahetikazi. Yakobo yarongora Umuhetikazi nka ba bandi, ubugingo bwanjye bwamarira iki?”