Itangiriro 28

22 verses

Itangiriro 28:1

Isaka ahamagara Yakobo amuhesha umugisha, aramwihanangiriza ati “Ntuzarongore Umunyakanānikazi.

Itangiriro 28:2

Haguruka ujye i Padanaramu kwa Betuweli sogokuru, usabeyo umugeni mu bakobwa ba Labani nyokorume.

Itangiriro 28:3

Kandi Imana Ishoborabyose iguhe umugisha, ikororotse ikugwize ube iteraniro ry'amahanga,

Itangiriro 28:4

kandi wowe n'urubyaro rwawe na rwo ibahe umugisha yahaye Aburahamu, kugira ngo uragwe igihugu cy'ubusuhuke bwawe, icyo Imana yahaye Aburahamu.”

Itangiriro 28:5

Isaka yohereza Yakobo, aragenda ajya i Padanaramu kwa Labani mwene Betuweli Umwaramu, musaza wa Rebeka, nyina wa Yakobo na Esawu.

Itangiriro 28:6

Kandi Esawu abonye yuko Isaka yahesheje Yakobo umugisha, akamwohereza i Padanaramu gusabayo umugeni, kandi ko yamwihanangirije akimuhesha umugisha ati “Ntuzarongore Umunyakanānikazi”,

Itangiriro 28:7

kandi ko Yakobo yumviye se na nyina, akajya i Padanaramu,

Itangiriro 28:8

Esawu abona yuko Abanyakanānikazi batanezeza se Isaka.

Itangiriro 28:9

Ajya kwa Ishimayeli, asabayo Mahalati umukobwa wa Ishimayeli ya Aburahamu, mushiki wa Nebayoti, amuharika ba bagore afite.

Itangiriro 28:10

Yakobo ava i Bērisheba, agenda yerekeje i Harani.

Itangiriro 28:11

Agera ahantu araharara buracya, kuko izuba ryari rirenze. Yenda ibuye mu mabuye y'aho araryisegura, aryamaho arasinzira.

Itangiriro 28:12

Ararota, abona urwego rushinzwe hasi rukageza umutwe mu ijuru, abamarayika b'Imana baruzamukiraho bakarumanukiraho.

Itangiriro 28:13

Kandi Uwiteka yari ahagaze hejuru yarwo, aramubwira ati “Ndi Uwiteka Imana ya sogokuru Aburahamu, Imana ya Isaka, iki gihugu uryamyeho nzakiguha ubwawe n'urubyaro rwawe,

Itangiriro 28:14

urubyaro rwawe ruzahwana n'umukungugu wo hasi, uzakwira iburengerazuba n'iburasirazuba n'ikasikazi n'ikusi, kandi muri wowe no mu rubyaro rwawe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.

Itangiriro 28:15

Dore ndi kumwe nawe, nzakurindira aho uzajya hose, kandi nzakugarura muri iki gihugu, kuko ntazagusiga ntarakora ibyo nkubwiye.”

Itangiriro 28:16

Yakobo arakanguka aravuga ati “Ni ukuri Uwiteka ari aha hantu, nanjye nari ntabizi.”

Itangiriro 28:17

Aratinya aravuga ati “Erega aha hantu hateye ubwoba! Aha hantu nta kindi ni inzu y'Imana, aha ni ho rembo ry'ijuru.”

Itangiriro 28:18

Yakobo azinduka kare kare, yenda ibuye yiseguye, ararishinga ngo ribe inkingi, arisukaho amavuta ya elayo.

Itangiriro 28:19

Aho hantu ahita Beteli, ariko mbere uwo mudugudu witwaga Luzi.

Itangiriro 28:20

Yakobo ahiga umuhigo ati “Imana nibana nanjye, ikandindira muri uru rugendo ngenda, ikajya impa ibyokurya n'ibyo kwambara,

Itangiriro 28:21

nkazagaruka kwa data amahoro, Uwiteka azaba Imana yanjye,

Itangiriro 28:22

n'iri buye nshinze nk'inkingi izaba inzu y'Imana, kandi ku byo uzajya umpa byose, sinzabura kuguha kimwe mu icumi.”