Itangiriro 29

35 verses

Itangiriro 29:1

Yakobo akomeza urugendo, agera mu gihugu cy'abanyaburasirazuba.

Itangiriro 29:2

Abona iriba riri mu gasozi, ririho imikumbi y'intama itatu ziryamye, kuko kuri iryo riba buhiriraga imikumbi kandi igitare kigomeye amazi cyari kinini.

Itangiriro 29:3

Aho ni ho imikumbi yose yateraniraga, bagatembagaza cya gitare, bakagikura ku munwa w'iriba, bakuhira intama, bakagisubiza ku munwa w'iriba aho gihora.

Itangiriro 29:4

Yakobo abaza abungeri ati “Bene data murava he?” Baramusubiza bati “Turi Abanyaharani.”

Itangiriro 29:5

Arababaza ati “Muzi Labani mwene Nahori?” Baramusubiza bati “Turamuzi.”

Itangiriro 29:6

Arababaza ati “Araho?” Baramusubiza bati “Araho kandi dore umukobwa we Rasheli azanye intama.”

Itangiriro 29:7

Arababwira ati “Dore ntiburīra, igihe cy'amahindūra ntikirasohora, mwuhire intama mugende muziragire.”

Itangiriro 29:8

Baramusubiza bati “Ntitubibasha imikumbi yose itaraterana, bagatembagaza igitare bakagikura ku munwa w'iriba, ni bwo turi bubone kuhira intama.”

Itangiriro 29:9

Akivugana na bo Rasheli azana intama za se, kuko ari we uziragira.

Itangiriro 29:10

Nuko Yakobo abonye Rasheli mwene Labani nyirarume, n'intama za Labani nyirarume, yegera iriba, atembagaza cya gitare, agikura ku munwa w'iriba, yuhira umukumbi wa Labani nyirarume.

Itangiriro 29:11

Yakobo asoma Rasheli, araturika ararira.

Itangiriro 29:12

Yakobo abwira Rasheli yuko ari mwene wabo wa se, ko ari mwene Rebeka, arirukanka abibwira se.

Itangiriro 29:13

Nuko Labani yumvise inkuru ya Yakobo mwishywa we, arirukanka aramusanganira, aramuhobera aramusoma, amujyana iwe. Abwira Labani ibyabaye byose.

Itangiriro 29:14

Labani aramubwira ati “Ni ukuri uri amaraso yanjye n'ubura bwanjye.” Abana na we ukwezi kumwe.

Itangiriro 29:15

Labani abaza Yakobo ati “Kuko uri mwene wacu, ni cyo gituma unkorera ku busa? Urashaka ko nzaguhemba iki?”

Itangiriro 29:16

Kandi Labani yari afite abakobwa babiri: umukuru yitwaga Leya, umuto yitwaga Rasheli.

Itangiriro 29:17

Leya yari afite amaso atabengerana, ariko Rasheli yari mwiza wese, no mu maso ari heza.

Itangiriro 29:18

Yakobo abenguka Rasheli asubiza Labani ati “Ndagutendera imyaka irindwi, uzanshyingire Rasheli umukobwa wawe muto.”

Itangiriro 29:19

Labani aramusubiza ati “Kumuguha biruta kumuha undi muntu wese, gumana nanjye.”

Itangiriro 29:20

Nuko Yakobo atendera imyaka irindwi kugira ngo ahabwe Rasheli, imuhwanira n'iminsi mike ku bw'urukundo amukunze.

Itangiriro 29:21

Yakobo atebutsa kuri Labani ati “Nshyingira umugeni wanjye, murongore kuko ndangije iminsi yanjye.”

Itangiriro 29:22

Labani atora abakwe baho bose, arabatekera arabagaburira.

Itangiriro 29:23

Nimugoroba azana Leya umukobwa we aramumushyingira, aramurongora.

Itangiriro 29:24

Labani atanga Zilupa umuja we, amuha umukobwa we Leya ho indongoranyo.

Itangiriro 29:25

Mu gitondo Yakobo abona ari Leya. Abaza Labani ati “Wangize ibiki? Rasheli si we natendeye? Ni iki gitumye undiganya utyo?”

Itangiriro 29:26

Labani aramusubiza ati “Iwacu ntibagenza batyo, gushyingira umuto basize umukuru.

Itangiriro 29:27

Mara iminsi irindwi y'uwo, tubone kugushyingirira n'uriya iyindi myaka irindwi uzatenda.”

Itangiriro 29:28

Yakobo abigenza atyo amara iminsi irindwi ya Leya, Labani amushyingira Rasheli umukobwa we.

Itangiriro 29:29

Kandi Labani atanga Biluha umuja we, amuha Rasheli umukobwa we ho indongoranyo.

Itangiriro 29:30

Yakobo arongora na Rasheli, akundwakaza Rasheli, anyungwakaza Leya, atenda kuri Labani indi myaka irindwi.

Itangiriro 29:31

Uwiteka abona ko Leya anyungwakaye azibūra inda ye, ariko Rasheli yari ingumba.

Itangiriro 29:32

Leya asama inda abyara umuhungu, amwita Rubeni ati “Ni uko Uwiteka yabonye umubabaro wanjye, noneho umugabo wanjye azankunda.”

Itangiriro 29:33

Asama indi nda abyara umuhungu ati “Kuko Uwiteka yumvise nywungwakaye, ni cyo gitumye anyongera n'uyu.” Amwita Simiyoni.

Itangiriro 29:34

Asama indi nda abyara umuhungu ati “Noneho ndafatana n'umugabo wanjye, kuko twabyaranye abahungu batatu.” Ni cyo cyatumye yitwa Lewi.

Itangiriro 29:35

Asama indi nda abyara umuhungu ati “Ubu ndashima Uwiteka.” Ni cyo cyatumye amwita Yuda. Aba arekeye aho kubyara.