Itangiriro 30

43 verses

Itangiriro 30:1

Rasheli abonye yuko atabyaranye na Yakobo agirira mukuru we ishyari, abwira Yakobo ati “Mpa abana, nutabampa simbaho.”

Itangiriro 30:2

Rasheli yikongereza uburakari bwa Yakobo aramubaza ati “Ndi mu cyimbo cy'Imana se, ko ari yo yakwimye imbuto iva mu nda yawe?”

Itangiriro 30:3

Aramusubiza ati “Dore umuja wanjye Biluha umugire inshoreke, kugira ngo abyarire ku mavi yanjye, nanjye mbonere urubyaro kuri we.”

Itangiriro 30:4

Amushyingira Biluha umuja we, Yakobo amugira inshoreke.

Itangiriro 30:5

Biluha asama inda, abyarana na Yakobo umuhungu.

Itangiriro 30:6

Rasheli aravuga ati “Imana inciriye urubanza ndatsinda, kandi inyumviye impa umuhungu.” Ni cyo cyatumye amwita Dani.

Itangiriro 30:7

Biluha umuja wa Rasheli asama indi nda, abyarana na Yakobo umuhungu wa kabiri.

Itangiriro 30:8

Rasheli aravuga ati “Nkiranije mwene data gukirana gukabije, ndamutsinda.” Amwita Nafutali.

Itangiriro 30:9

Leya abonye yuko yarekeye aho kubyara, yenda Zilupa umuja we, amushyingira Yakobo.

Itangiriro 30:10

Zilupa umuja wa Leya abyarana na Yakobo umuhungu.

Itangiriro 30:11

Leya aravuga ati “Mbonye umugisha.” Amwita Gadi.

Itangiriro 30:12

Zilupa umuja wa Leya abyarana na Yakobo umuhungu wa kabiri.

Itangiriro 30:13

Leya aravuga ati “Ndahiriwe, kuko abakobwa bazanyita umunyehirwe.” Amwita Asheri.

Itangiriro 30:14

Mu isarura ry'ingano, Rubeni ajya mu gasozi, abona amadudayimu , ayazanira nyina Leya. Rasheli abwira Leya ati “Ndakwinginze, mpa ku madudayimu y'umwana wawe.”

Itangiriro 30:15

Na we aramusubiza ati “Kuntwara umugabo biroroheje, none urashaka kuntwara n'amadudayimu y'umwana wanjye?” Rasheli aramusubiza ati “None iri joro arakurarira numpa amadudayimu y'umwana wawe.”

Itangiriro 30:16

Yakobo nimugoroba ava mu rwuri, Leya arasohoka aramusanganira, aramubwira ati “Ukwiriye kundarira, kuko ntanze amadudayimu y'umwana wanjye ho ibihembo.” Amurarira iryo joro.

Itangiriro 30:17

Imana yumvira Leya asama inda, abyarana na Yakobo umuhungu wa gatanu.

Itangiriro 30:18

Leya aravuga ati “Imana impaye ibihembo, kuko nashyingiye umugabo wanjye umuja wanjye.” Amwita Isakari.

Itangiriro 30:19

Leya asama indi nda, abyarana na Yakobo umuhungu wa gatandatu.

Itangiriro 30:20

Leya aravuga ati “Imana impaye impano nziza, noneho umugabo wanjye azabana nanjye, kuko twabyaranye abahungu batandatu.” Amwita Zebuluni.

Itangiriro 30:21

Hanyuma abyara umukobwa, amwita Dina.

Itangiriro 30:22

Imana yibuka Rasheli iramwumvira, izibura inda ye.

Itangiriro 30:23

Asama inda abyara umuhungu ati “Imana inkuyeho igitutsi.”

Itangiriro 30:24

Amwita Yosefu ati “Uwiteka anyongere undi muhungu.”

Itangiriro 30:25

Nuko Rasheli amaze kubyara Yosefu, Yakobo abwira Labani ati “Nsezerera ngende, njye iwacu mu gihugu cyacu.

Itangiriro 30:26

Mpa abagore banjye n'abana banjye nagutenderagaho nigendere, kuko uzi gutenda nagutenzeho.”

Itangiriro 30:27

Labani aramubwira ati “Icyampa nkakugiriraho umugisha! Kuko nahanuye yuko ari ku bwawe Uwiteka yampereye umugisha.”

Itangiriro 30:28

Ati “Nca ibihembo nzaguha, nzajya mbitanga.”

Itangiriro 30:29

Aramusubiza ati “Uzi uko nagutenzeho, kandi uko amatungo yawe yabaye nyaragira.

Itangiriro 30:30

Kuko ayo wari ufite ntaraza yari make, none yarororotse aba menshi cyane. Uwiteka yaguhaye umugisha aho naganaga hose, none nzabona ryari ibitungisha urwanjye rugo?”

Itangiriro 30:31

Aramubaza ati “Nzaguhemba iki?” Yakobo aramusubiza ati “Nta cyo uzampemba, ahubwo nunkorera iki, nzongera nkuragirire umukumbi, nywurinde.

Itangiriro 30:32

Uyu munsi ndaca mu mukumbi wawe wose, nkuremo intama z'ubugondo zose n'iz'ibitobo zose n'intama z'ibikara zose, n'ihene z'ibitobo n'iz'ubugondo, izimeze zityo zizaba ibihembo byanjye.

Itangiriro 30:33

Gukiranuka kwanjye kuzamburanira gutya hanyuma: nuza kwitegereza ibihembo byanjye biri imbere yawe, ihene yose itari ubugondo cyangwa igitobo, n'intama yose itari igikara nizimbonekaho, uzazite inyibano.”

Itangiriro 30:34

Labani aramusubiza ati “Nkunze ko byaba bityo.”

Itangiriro 30:35

Nuko uwo munsi arobanura amapfizi y'ihene y'ibihuga, n'inyagazi z'ubugondo n'iz'ibitobo zose, ihene yose ifite ibara ry'umweru, n'intama z'ibikara zose, aziha abahungu be.

Itangiriro 30:36

Hagati yabo na Yakobo ahashyira urugendo rw'iminsi itatu. Yakobo aragira imikumbi ya Labani isigaye.

Itangiriro 30:37

Yakobo yenda uduti tw'imilebeni tubisi, n'utw'imiluzi n'utw'imyarumoni, adushishuraho amabara maremare asa n'imisengo, agaragaza umweru wo kuri two.

Itangiriro 30:38

Ashyira uduti yashishuye ku bibumbiro byo ku mabuga aho imikumbi iri bunywere. Zarindaga uko zije kunywa.

Itangiriro 30:39

Imikumbi yarindiraga imbere y'utwo duti, zikabyara iz'ibihuga n'iz'ubugondo n'iz'ibitobo.

Itangiriro 30:40

Yakobo akarobanura izivutse, akerekeranya izo mu mukumbi wa Labani n'iz'ibihuga n'iz'ibikara, agashyira imikumbi ye ukwayo, ntayiteranye n'iya Labani.

Itangiriro 30:41

Kandi uko inziza zo mu mukumbi zirinze, Yakobo yashyiraga twa duti ku bibumbiro imbere y'umukumbi, kugira ngo zitēgere hagati yatwo.

Itangiriro 30:42

Ariko zaba mbi ntadushyireho, bituma imbi ziba iza Labani, inziza zikaba iza Yakobo.

Itangiriro 30:43

Uwo mugabo agwiza ubutunzi cyane, agira imikumbi myinshi n'abaja n'abagaragu, n'ingamiya n'indogobe.