Itangiriro 31

54 verses

Itangiriro 31:1

Bukeye Yakobo yumva amagambo y'abahungu ba Labani, ko bavuga bati “Ibyari ibya data Yakobo yabimwatse byose, kandi ku byari ibya data ni ho yakuye ubutunzi afite bwose.”

Itangiriro 31:2

Yakobo abona yuko Labani atakimureba nk'uko yamurebaga mbere.

Itangiriro 31:3

Uwiteka abwira Yakobo ati “Subira mu gihugu cya ba sogokuruza muri bene wanyu, nanjye nzabana nawe.”

Itangiriro 31:4

Yakobo atumira Rasheli na Leya ngo baze mu rwuri, aho umukumbi we uri,

Itangiriro 31:5

arababwira ati “Nabonye so atakindeba nk'uko yandebaga mbere, ariko Imana ya data ihorana nanjye.

Itangiriro 31:6

Namwe muzi yuko nakoreye so, uko nashoboye kose.

Itangiriro 31:7

Kandi so yagiye andiganya ahindura ibihembo byanjye incuro cumi, ariko Imana ntiyamukundiye kugira icyo antwara.

Itangiriro 31:8

Yambwira ati ‘Iz'ubugondo ni zo zizaba ibihembo byawe’, umukumbi wose ukabyara iz'ubugondo, yambwira ati ‘Iz'ibihuga ni zo zizaba ibihembo byawe’, umukumbi wose ukabyara ibihuga.

Itangiriro 31:9

Uko ni ko Imana yatse so amatungo ye, ikayampa.

Itangiriro 31:10

“Kandi ubwo umukumbi warindaga, nubuye amaso ndota, mbona amapfizi y'ihene yimije umukumbi yari ibihuga n'ubugondo n'ibitobo.

Itangiriro 31:11

Marayika w'Imana ampamagarira mu nzozi ati ‘Yakobo.’ Nditaba nti ‘Karame.’

Itangiriro 31:12

Arambwira ati ‘Ubura amaso urebe, amapfizi y'ihene yimije umukumbi yose, ni ibihuga n'ubugondo n'ibitobo, kuko nabonye ibyo Labani akugirira byose.

Itangiriro 31:13

Ndi Imana y'i Beteli, aho wasīgiye amavuta ku nkingi ukampiga umuhigo, haguruka uve muri iki gihugu usubire mu gihugu wavukiyemo.’ ”

Itangiriro 31:14

Rasheli na Leya baramubaza bati “Mu rugo rwa data, hari umugabane cyangwa ibyo tuzaragwa tugifiteyo?

Itangiriro 31:15

Ntaduhwanya n'ab'ahandi, ko yatuguze akarya ibiguzi byacu?

Itangiriro 31:16

Ubutunzi bwose Imana yatse data ni ubwacu n'abana bacu. Nuko icyo Imana ikubwiye cyose ugikore.”

Itangiriro 31:17

Yakobo arahaguruka, ashyira abana be n'abagore be ku ngamiya,

Itangiriro 31:18

ajyana n'amatungo ye yose n'ubutunzi bwose yaronse, amatungo yaronkeye i Padanaramu, kugira ngo ajye kwa se Isaka mu gihugu cy'i Kanāni.

Itangiriro 31:19

Labani yari agiye gukemuza intama ze, maze Rasheli yiba ibishushanyo by'ibigirwamana bya se.

Itangiriro 31:20

Yakobo yiyiba Labani Umwaramu, kuko atamubwiye yuko ahunga.

Itangiriro 31:21

Nuko ahungana ibyo afite byos, arahaguruka yambuka uruzi, agenda yerekeje ku musozi w'i Galeyadi.

Itangiriro 31:22

Ku munsi wa gatatu babwira Labani yuko Yakobo yahunze.

Itangiriro 31:23

Ajyana na bene wabo aramukurikira, amugereraho iminsi irindwi, asanga ari ku musozi w'i Galeyadi.

Itangiriro 31:24

Imana isanga Labani Umwaramu mu nzozi nijoro, iramubwira iti “Wirinde, ntugire icyo ubwira Yakobo ari icyiza, ari n'ikibi.”

Itangiriro 31:25

Labani afatīra Yakobo. Yakobo yari abambye ihema rye ku musozi, Labani na bene wabo na bo bayabamba ku musozi w'i Galeyadi.

Itangiriro 31:26

Labani abaza Yakobo ati “Icyo wakoze icyo ni iki kunyiyiba, ukajyana abakobwa banjye nk'abanyagano?

Itangiriro 31:27

Watewe n'iki guhunga rwihishwa, ukanyiyiba, ntumbwire ngo ngusezeresheho ibiganiro by'ibyishimo, n'indirimbo n'ishako n'inanga,

Itangiriro 31:28

ntunkundire gusoma abuzukuru banjye n'abakobwa banjye? Wakoze iby'ubupfu.

Itangiriro 31:29

Nabasha kugira icyo mbatwara, ariko Imana ya so yambwiye iri joro iti ‘Wirinde, ntugire icyo ubwira Yakobo ari icyiza, ari n'ikibi.’

Itangiriro 31:30

None ubwo ugiye rwose, kuko ukumbuye cyane inzu ya so, ni iki cyatumye wiba imana zanjye?”

Itangiriro 31:31

Yakobo asubiza Labani ati “Irya mbere ni uko natinye ko wanyaga abakobwa bawe.

Itangiriro 31:32

Irya kabiri, uwo uri bubonane imana zawe, ntazabeho. Imbere ya bene wacu saka icyawe kiri mu byanjye, ukijyane.” Kuko Yakobo yari atazi yuko Rasheli yazibye.

Itangiriro 31:33

Labani yinjira mu ihema rya Yakobo, no mu rya Leya, no mu ya za nshoreke zombi, arazibura. Ava mu ihema rya Leya, yinjira mu rya Rasheli.

Itangiriro 31:34

Rasheli yari yenze bya bigirwamana, abishyira mu matandiko y'ingamiya, ayicaraho. Labani asaka mu ihema hose, arabibura.

Itangiriro 31:35

Rasheli abwira se ati “Ntundakarire databuja yuko ntaguhagurukiye, ni uko ndi mu mihango y'abakobwa.” Arasaka, abura bya bigirwamana.

Itangiriro 31:36

Yakobo ararakara atonganya Labani aramubaza ati “Nagucumuyeho iki? Nakoze cyaha ki cyatumye unkurikira vuba vuba?

Itangiriro 31:37

None usatse mu bintu byanjye byose, ubonye iki cyo mu byo mu rugo rwawe? Kizane hano ugishyire imbere ya bene wacu na bene wanyu, badukiranure.

Itangiriro 31:38

Imyaka makumyabiri twabanye, intama zawe n'ihene zawe n'inyagazi ntizarambururaga, amapfizi y'intama yo mu mikumbi yawe sinayariye.

Itangiriro 31:39

Iyicwaga n'inyamaswa sinakuzaniraga ikirīra nayishyiraga ku mubare wanjye, wandihishaga izibwe naho haba ku manywa cyangwa nijoro.

Itangiriro 31:40

Nameraga ntya: ku manywa nicwaga n'umwuma, nijoro nkicwa n'imbeho, ibitotsi bikanguruka.

Itangiriro 31:41

Iyo myaka uko ari makumyabiri nabaga iwawe, nagutendeyeho abakobwa bawe bombi imyaka cumi n'ine, mara imyaka itandatu nkorera umukumbi, wahinduye ibihembo byanjye incuro cumi.

Itangiriro 31:42

Iyaba Imana ya data, Imana ya Aburahamu, iyo Isaka yubaha itābanye nanjye, ntuba warabuze kunsezerera nta cyo mfite. Imana yabonye kugirirwa nabi kwanjye n'umuruho w'amaboko yanjye, iri joro ryakeye iragukangāra.”

Itangiriro 31:43

Labani asubiza Yakobo ati “Abakobwa ni abakobwa banjye, n'abana ni abanjye, n'imikumbi ni iyanjye, ibyo ureba ibi byose ni ibyanjye. None nabasha nte kugira icyo ntwara abakobwa banjye cyangwa abana babyaye?

Itangiriro 31:44

None jye nawe dusezerane isezerano, ribe umuhamya hagati yacu.”

Itangiriro 31:45

Yakobo yenda ibuye, arishinga nk'inkingi.

Itangiriro 31:46

Yakobo abwira bene wabo ati “Nimuteranye amabuye.” Barayazana, barema igishyinga, basangirira kuri icyo gishyinga.

Itangiriro 31:47

Labani acyita Yegarisahaduta , Yakobo na we acyita Galēdi.

Itangiriro 31:48

Labani aravuga ati “Iki gishyinga ni umuhamya hagati yacu uyu munsi.” Ni cyo cyatumye cyitwa Galēdi.

Itangiriro 31:49

Kandi cyitwa na Misipa, kuko Labani yavuze ati “Uwiteka agenzure hagati yacu, nituba tutakibonana.

Itangiriro 31:50

Nugirira nabi abakobwa banjye cyangwa nubaharika, nta wundi uri kumwe natwe, dore Imana ni yo muhamya hagati yacu.”

Itangiriro 31:51

Kandi Labani abwira Yakobo ati “Dore iki gishyinga n'iyi nkingi nshinze hagati yacu.

Itangiriro 31:52

Iki gishyinga kibe umuhamya, n'inkingi na yo ibe umuhamya, yuko ntazarenga iki gishyinga ngo nze aho uri, nawe ko utazarenga iki gishyinga n'iyi nkingi ngo uze aho ndi, kugirirana nabi.

Itangiriro 31:53

Imana ya Aburahamu, Imana ya Nahori, Imana ya se wa bombi, idukiranure.” Yakobo arahira Iyo se Isaka yubaha.

Itangiriro 31:54

Yakobo atambira igitambo kuri wa musozi, ahamagara bene wabo, arabagaburira barasangira, barara kuri wa musozi buracya.