Itangiriro 32

33 verses

Itangiriro 32:1

Labani azinduka kare mu gitondo, asoma abuzukuru be n'abakobwa be, abasabira umugisha. Labani aragenda, asubira iwabo.

Itangiriro 32:2

Yakobo akomeza urugendo, abamarayika b'Imana bahura na we.

Itangiriro 32:3

Yakobo ababonye aravuga ati “Aba ni umutwe w'ingabo z'Imana.” Yita aho hantu Mahanayimu.

Itangiriro 32:4

Yakobo atuma intumwa ngo zimubanzirize zijye kwa Esawu mwene se mu gihugu cy'i Seyiri, mu ishyamba rya Edomu.

Itangiriro 32:5

Arabategeka ati “Muzabwire databuja Esawu muti ‘Umugaragu wawe Yakobo ngo yabanaga na Labani, ageza ubu.’

Itangiriro 32:6

Kandi muti ‘Afite inka n'indogobe n'imikumbi n'abagaragu n'abaja. None adutumye kuza kubikubwira, databuja, kugira ngo akugirireho umugisha.’ ”

Itangiriro 32:7

Izo ntumwa zisubira aho Yakobo ari, ziramubwira ziti “Twageze kuri mwene so Esawu, kandi araza kugusanganira, azanye n'abantu magana ane.”

Itangiriro 32:8

Yakobo aratinya cyane ahagarika umutima, abantu bari kumwe na we n'imikumbi n'amashyo n'ingamiya, abigabanyamo imitwe ibiri ati

Itangiriro 32:9

“Esawu yatungukira ku mutwe umwe akawurimbura, usigaye wakira.”

Itangiriro 32:10

Kandi Yakobo arambaza ati “Mana ya sogokuru Aburahamu, Mana ya Data Isaka, Uwiteka, ntiwambwiye uti ‘Subira mu gihugu cyanyu no muri bene wanyu, nanjye nzakugirira neza’?

Itangiriro 32:11

Ku mbabazi zose n'umurava wose wagiriye umugaragu wawe, sinari nkwiriye guhabwaho n'ibyoroheje hanyuma y'ibindi, kuko nambutse Yorodani iyi mfite inkoni nsa, none mpindutse imitwe ibiri.

Itangiriro 32:12

Ndakwinginze, unkize mwene data Esawu, kuko mutinya ngo ataza akanyicana n'abana na ba nyina.

Itangiriro 32:13

Nawe warambwiye uti ‘Sinzabura kukugirira neza, nzahwanya urubyaro rwawe n'umusenyi wo ku nyanja, utabarika.’ ”

Itangiriro 32:14

Aharara iryo joro, yenda ku byo yari afite ngo abihe Esawu mwene se ho impano:

Itangiriro 32:15

ihene z'abāgazi magana abiri, n'iz'amapfizi makumyabiri, n'intama z'abāgazi magana abiri, n'iz'amapfizi makumyabiri,

Itangiriro 32:16

n'ingamiya z'ingore mirongo itatu n'imicanda yazo yonkaga, n'inka mirongo ine n'amapfizi cumi, n'indogobe z'ingore makumyabiri n'ibyana byazo cumi.

Itangiriro 32:17

Abiha abagaragu be, umukumbi wose ukwawo arababwira ati “Nimunjye imbere, mujye mushyira intera hagati y'umukumbi n'undi.”

Itangiriro 32:18

Abwira ugiye imbere ati “Esawu mwene data nimuhura, akakubaza ati ‘Uri uwa nde, kandi urajya he, kandi n'ibyo ushoreye ni ibya nde?’

Itangiriro 32:19

Maze umubwire uti ‘Ni iby'umugaragu wawe Yakobo, ni impano uhawe databuja Esawu, kandi dore na we ari inyuma yacu.’ ”

Itangiriro 32:20

Maze abitegeka n'uwa kabiri n'uwa gatatu, n'abakurikiye iyo mikumbi bose ati “Abe ari ko mubwira Esawu, nimumubona,

Itangiriro 32:21

kandi muti ‘Dore n'umugaragu wawe Yakobo ari inyuma yacu.’ ” Kuko yibwiye ati “Ndamwuruza impano zingiye imbere, maze nyuma tubonane, ahari aranyemera.”

Itangiriro 32:22

Nuko izo mpano zimujya imbere, ahararana iryo joro n'umutwe w'abantu be.

Itangiriro 32:23

Abyuka muri iryo joro, ajyana n'abagore be bombi n'inshoreke ze zombi n'abana be uko ari cumi n'umwe, yambuka icyambu cya Yaboki.

Itangiriro 32:24

Arabajyana, abambutsa uwo mugezi, yambutsa n'ibyo yari afite byose.

Itangiriro 32:25

Yakobo asigarayo wenyine. Haza umugabo aramukiranya, bageza mu museke.

Itangiriro 32:26

Abonye yuko atamutsinze, akora ku mutsi wo ku nyonga y'itako rye, umutsi wo ku nyonga y'itako rya Yakobo urareguka bagikirana.

Itangiriro 32:27

Uwo mugabo aramubwira ati “Ndekura, kuko umuseke utambitse.” Aramusubiza ati “Sinkurekura utampaye umugisha.”

Itangiriro 32:28

Aramubaza ati “Witwa nde?” Aramusubiza ati “Ndi Yakobo”

Itangiriro 32:29

Aramubwira ati “Ntucyitwa Yakobo ukundi, ahubwo uzitwa Isirayeli, kuko wakiranije Imana n'abantu ukanesha.”

Itangiriro 32:30

Yakobo aramubwira ati “Ndakwinginze, mbwira izina ryawe.” Aramubaza ati “Ni iki gitumye umbaza izina ryanjye?” Amuherayo umugisha.

Itangiriro 32:31

Yakobo yita aho hantu Penuweli ati “Ndebesheje Imana amaso, sinapfa.”

Itangiriro 32:32

Izuba rirasa akirenga Penuweli, acumbagizwa n'ikibero cye.

Itangiriro 32:33

Ibyo ni byo bituma Abisirayeli batarya umutsi wo ku itako, uri ku kibero, na bugingo n'ubu, kuko wa mugabo yakoze ku mutsi wo ku nyonga y'itako rya Yakobo.