Itangiriro 33

20 verses

Itangiriro 33:1

Yakobo yubura amaso, arebye abona Esawu azanye n'abantu magana ane. Agabanya abana, aha Leya abe, na Rasheli abe, n'inshoreke zombi abazo.

Itangiriro 33:2

Ashyira imbere inshoreke n'abana bazo, akurikizaho Leya n'abana be, basezererwa na Rasheli na Yosefu.

Itangiriro 33:3

Maze ubwe abarangaza imbere, yikubita hasi karindwi, arinda agera aho yegereye mwene se.

Itangiriro 33:4

Esawu arirukanka ajya kumusanganira, aramuhobera begamiranya amajosi, aramusoma, bombi bararira.

Itangiriro 33:5

Esawu yubura amaso abona ba bagore n'abana, aramubaza ati “Abo muri kumwe bariya ni abahe?” Aramusubiza ati “Abo ni abana Imana yahereye umugaragu wawe ubuntu bwayo.”

Itangiriro 33:6

Maze za nshoreke zīgira hafi zo n'abana bazo, bikubita hasi.

Itangiriro 33:7

Na Leya n'abana be bigira hafi, bikubita hasi, hakurikiraho Yosefu na Rasheli, bigira hafi, bikubita hasi.

Itangiriro 33:8

Aramubaza ati “Umukumbi twahuye wose ni uw'iki?” Aramusubiza ati “Ni ukugira ngo nkugirireho umugisha, databuja.”

Itangiriro 33:9

Esawu aramusubiza ati “Ibyo mfite birahagije. Mwana wa data, ibyo ufite ubyiharire.”

Itangiriro 33:10

Yakobo aramubwira ati “Oya ndakwinginze, niba nkugiriyeho umugisha, emera impano nguhaye, kuko mbonye mu maso hawe nk'uko umuntu abona mu maso h'Imana, ukanezererwa.

Itangiriro 33:11

Ndakwinginze, emera impano yanjye bakuzaniye, kuko Imana yampereye ubuntu, kandi mfite ibinkwiriye byose.” Aramugomēra, arayemera.

Itangiriro 33:12

Aramubwira ati “Dukomeze urugendo tugende, nanjye ndakujya imbere.”

Itangiriro 33:13

Aramubwira ati “Databuja, uzi yuko abana badafite imbaraga kandi ko imikumbi n'amashyo mfite byonsa, babigendesha uruhato, naho waba umunsi umwe gusa, byapfa byose.

Itangiriro 33:14

Ndakwinginze databuja, ujye imbere y'umugaragu wawe, nanjye ndagenda buhoro, nk'uko kugenda kw'amatungo nshoreye kuri, kandi nk'uko kugenda kw'abana kuri, ngusange databuja, i Seyiri.”

Itangiriro 33:15

Esawu aramusubiza ati “Reka ngusigire bamwe mu bo turi kumwe.” Yakobo aramubaza ati “Ni ab'iki? Nkugirireho umugisha databuja.”

Itangiriro 33:16

Nuko Esawu uwo munsi asubirayo, agumya kugenda, ajya i Seyiri.

Itangiriro 33:17

Yakobo ajya i Sukoti yubakayo inzu, acirayo amatungo ye ibirāro. Ni cyo cyatumye aho hantu hitwa i Sukoti.

Itangiriro 33:18

Yakobo asohora amahoro mu mudugudu Shekemu, wo mu gihugu cy'i Kanāni, ubwo yavaga i Padanaramu, abamba amahema imbere y'umudugudu.

Itangiriro 33:19

Isambu yabambyeho ihema rye ayigura na bene Hamori, se wa Shekemu, ibice by'ifeza ijana.

Itangiriro 33:20

Yubakayo igicaniro, acyita “Eli Elohe Isirayeli.”