Yesaya 47

15 verses

Yesaya 47:1

“Manuka wicare mu mukungugu, wa mwari w'i Babuloni we. Wa mukobwa w'Abakaludaya we, icara hasi ukuwe ku ntebe y'ubwami, kuko utazongera kuvugwaho ko udamaraye kandi ko umenyereye kugubwa neza.

Yesaya 47:2

Enda ingasire usye, utwikurure mu maso hawe, kuba igishura cyawe ucebure, wambuke imigezi.

Yesaya 47:3

Ubwambure bwawe buzatwikururwa, ni koko isoni zawe zizagaragara. Nzahōra inzigo ne kubabarira n'umwe.”

Yesaya 47:4

Umucunguzi wacu izina rye ni Uwiteka Nyiringabo, Uwera wa Isirayeli.

Yesaya 47:5

“Wa mukobwa w'Abakaludaya we, icara uceceke ujye mu mwijima, kuko utazongera kwitwa umugabekazi w'abami.

Yesaya 47:6

Narakariye ubwoko bwanjye, nsuzugura gakondo yanjye ndabakugabiza, ntiwabababarira na hato abasaza ubashyira ku gahato gakomeye cyane.

Yesaya 47:7

Uravuga uti ‘Nzaba umugabekazi iteka ryose.’ Ibyo ntiwabyitayeho kandi ntiwibuka iherezo ryabyo.

Yesaya 47:8

“Nuko rero umva ibi yewe uwihaye kwinezeza, ukicara udabagira, ukibwira mu mutima uti ‘Ni jye uriho nta wundi, sinzaba umupfakazi kandi sinzapfusha abana.’

Yesaya 47:9

Ariko ibyo gupfusha abana no gupfakara byombi bizakugeraho umunsi umwe bigutunguye, uburozi bwawe nubwo ari bwinshi bute, n'ibikagiro byawe nubwo ari byinshi cyane, bizakugeraho byimazeyo

Yesaya 47:10

kuko wiringiye ubugome bwawe ukavuga uti ‘Nta wundeba.’ Ubwenge bwawe n'ubuhanga bwawe ni byo bikuyobeje uribwira uti ‘Ni jye uriho nta wundi.’

Yesaya 47:11

“Ni cyo kizatuma ibyago bikugeraho ntumenye irasukiro ryabyo, ishyano rizakugwira ntuzashobora kuryikuraho, kandi kurimbuka utari wamenya kuzagutungura.

Yesaya 47:12

Nuko komeza ibikagiro byawe n'uburozi bwawe uko bingana, ibyo wahirimbaniye uhereye mu buto bwawe ahari aho bizagira icyo bikuvura, ahari bizatuma unesha.

Yesaya 47:13

Inama zawe nyinshi zirakuruhije, abaraguza ijuru n'abaraguza inyenyeri n'abahanura ukwezi kubonetse bakavuga ibizaba, nibahaguruke bagukize ibizakuzaho.

Yesaya 47:14

“Dore bazamera nk'ibishingwe umuriro ubatwike, ntibazikiza imbaraga z'ibirimi byawo. Uwo muriro ntuzaba amakara yo kotwa, cyangwa icyotero cyo kwicarwa iruhande.

Yesaya 47:15

Uko ni ko ibyo wahirimbaniye bizakubera, abaguranaga nawe uhereye mu buto bwawe bazigendera umuntu wese yigira ahe, nta wuzaba uhari wo kugukiza.