Yesaya 48

22 verses

Yesaya 48:1

“Nimwumve ibi mwa nzu ya Yakobo mwe, abitiriwe izina rya Isirayeli bagakomoka mu mazi ya Yuda, barahira izina ry'Uwiteka bakavuga Imana ya Isirayeli, ariko mu bitari ukuri ntibibe n'ibyo gukiranuka,

Yesaya 48:2

kuko biyita abo mu murwa wera bakishingikiriza ku Mana ya Isirayeli, Uwiteka Nyiringabo ari ryo zina ryayo.

Yesaya 48:3

“Navuze ibyabanje kubaho kera, ni koko byaturutse mu kanwa kanjye ndabyerekana, mbikora ako kanya ndabisohoza.

Yesaya 48:4

Nari nzi ko udakurwa ku ijambo, kandi yuko ijosi ryawe ari umutsi umeze nk'icyuma, n'uruhanga rwawe rukaba nk'umuringa.

Yesaya 48:5

Ni cyo cyatumaga mbikubwira uhereye kera, nkabikwereka bitari byaba kugira ngo utazavuga uti ‘Imana yanjye ni yo ibikoze’, kandi uti ‘Igishushanyo cyanjye kibajwe n'igishushanyo cyanjye kiyagijwe ni byo bibitegetse.’

Yesaya 48:6

Warabyumvise dore byose ngibi. None se mwe ntimwabihamya? None ngiye kukwereka ibishya byahishwe utigeze kumenya.

Yesaya 48:7

Biremwe nonaha si ibya kera, kugeza uyu munsi ntiwigeze kubyumva kugira ngo utavuga uti ‘Nari mbizi.’

Yesaya 48:8

Ni ukuri koko ntabwo wumvise kandi nta cyo wamenye, uhereye kera ugutwi kwawe ntikwari kwazibuka, kuko nari nzi yuko wariganije cyane kandi wiswe umunyabyaha ukivuka.

Yesaya 48:9

“Ndagirira izina ryanjye mbe ndetse kubarakarira, ndagirira ishimwe ryanjye nkwihanganire ne kugukuraho.

Yesaya 48:10

Dore ndagutunganyije ariko si nk'ifeza, nkugeragereje mu ruganda rwo kubabazwa.

Yesaya 48:11

Ku bwanjye nzabyikorera, nta cyatuma izina ryanjye ritukwa kandi icyubahiro cyanjye sinzagiha undi.

Yesaya 48:12

“Nyumva Yakobo na Isirayeli nahamagaye, ndi We. Ndi uwa mbere kandi ndi uw'imperuka.

Yesaya 48:13

Ukuboko kwanjye ni ko kwashyizeho urufatiro rw'isi, ukuboko kwanjye kw'iburyo ni ko kwabambye ijuru, iyo mbihamagaye biritaba.

Yesaya 48:14

“Mwese nimuterane mwumve. Ni nde wo muri bo wigeze kuvuga ibyo? Uwo mutoni w'Uwiteka i Babuloni azahagira uko ashaka, kandi ukuboko kwe kuzatera Abakaludaya.

Yesaya 48:15

Jye ubwanjye naravuze, ndamuhamagaye kandi ndamuzanye, azahirwa mu rugendo rwe.

Yesaya 48:16

“Nimwigire hino mwumve ibi: uhereye aho byatangiriye sindavugira mu rwihisho, uhereye aho byabereyeho nariho kandi none Uwiteka Imana intumanye n'Umwuka wayo.”

Yesaya 48:17

Uwiteka Umucunguzi wawe, Uwera wa Isirayeli aravuga ati “Ni jyewe Uwiteka Imana yawe ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiriye kunyuramo.

Yesaya 48:18

“Iyaba warumviye amategeko yanjye uba waragize amahoro ameze nk'uruzi, gukiranuka kwawe kuba kwarabaye nk'umuraba w'inyanja,

Yesaya 48:19

kandi urubyaro rwawe rukangana n'umusenyi, n'abava mu nda yawe bakamera nk'imonyi yawo. Izina ryawe ntiryakwibagirana, kandi ntiryarimbuka ngo ribure imbere yanjye.”

Yesaya 48:20

Nimuve i Babuloni, muhunge muve mu Bakaludaya muvuge ibi, mubibwirize mubyamamaze bigere ku mpera y'isi, mubivugishe ijwi ry'indirimbo muti “Uwiteka acunguye umugaragu we Yakobo.”

Yesaya 48:21

Kandi ubwo yabajyaga imbere mu butayu ntibarakicwa n'inyota, yabatembeshereje amazi ava mu gitare, kandi yāshije igitare amazi aradudubiza.

Yesaya 48:22

“Nta mahoro y'abanyabyaha.” Ni ko Uwiteka avuga.