Yesaya 54

17 verses

Yesaya 54:1

“Ishime, wa ngumba we itabyara. Turagara uririmbe utere hejuru wowe utaramukwa, kuko abana b'igishubaziko baruta ubwinshi abana b'umugeni warongowe.” Ni ko Uwiteka avuga.

Yesaya 54:2

“Agūra ikibanza cy'ihema ryawe, rēga inyegamo zo mu mazu yawe zigireyo, ntugarukire hafi wungure imigozi yawe ibe miremire, ushimangire imambo zawe,

Yesaya 54:3

kuko uzarambura ujya iburyo n'ibumoso. Urubyaro rwawe ruzahindūra amahanga, kandi ruzatuza abantu mu midugudu yabaye amatongo.

Yesaya 54:4

Witinya kuko utazakorwa n'isoni, kandi wimwara kuko isoni zitazagukora, ahubwo uzibagirwa isoni zo mu buto bwawe, n'umugayo wo mu bupfakazi bwawe ntuzawibuka ukundi.

Yesaya 54:5

Kuko Umuremyi wawe ari we mugabo wawe, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye, Uwera wa Isirayeli ni we Mucunguzi wawe. Azitwa Imana y'isi yose.

Yesaya 54:6

“Uwiteka aguhamagaye nk'umugore w'igishubaziko ufite agahinda mu mutima, nk'umugore wo mu busore iyo asenzwe.” Ni ko Imana yawe ivuga.

Yesaya 54:7

“Mbaye nkuretse akanya gato, ariko nzagukoranya ngufitiye imbabazi nyinshi.

Yesaya 54:8

Nakurakariye uburakari bwinshi bituma nkwima amaso akanya gato, ariko nzakubabarira nkugirire imbabazi zihoraho.” Ni ko Uwiteka Umucunguzi wawe avuga.

Yesaya 54:9

“Ibyo ndabihwanya n'iby'umwuzure wo mu gihe cya Nowa, nk'uko narahiye ko umwuzure wo mu gihe cya Nowa utazongera kubaho ku isi, ni ko narahiye ko ntazakurakarira nkaguhana.

Yesaya 54:10

Imisozi izavaho n'udusozi tuzakurwaho, ariko imbabazi zanjye ntizizakurwaho, kandi n'isezerano ry'amahoro nagusezeranije ntirizakurwaho.” Ni ko Uwiteka ukugirira ibambe avuga.

Yesaya 54:11

“Yewe urengana, ugahungabanywa n'inkubi y'umuyaga ntuhumurizwe, amabuye yawe nzayateraho amabara meza, imfatiro zawe nzazishingisha safiro.

Yesaya 54:12

Iminara yawe nzayubakisha amabuye abengerana, kandi urugabano rwawe nzarushingisha amabuye anezeza.

Yesaya 54:13

“Abana bawe bose bazigishwa n'Uwiteka, kandi bazagira amahoro menshi.

Yesaya 54:14

Uzakomezwa no gukiranuka, agahato kazakuba kure kuko utazatinya, uzaba kure y'ibiteye ubwoba kuko bitazakwegera.

Yesaya 54:15

Ahari bazaterana ariko si jye uzaba ubateranije, uzagukoraniraho wese azagwa ari wowe azize.

Yesaya 54:16

“Dore ni jye urema umucuzi uvugutira umuriro w'amakara agakuramo icyuma akoresha umurimo we, kandi umurimbuzi namuremeye kurimbura.

Yesaya 54:17

Ariko nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara, kandi ururimi rwose ruzaguhagurukira kukuburanya uzarutsinda. Ibyo ni byo murage w'abagaragu b'Uwiteka, kandi uko ni ko gukiranuka kwabo guturuka aho ndi.” Ni ko Uwiteka avuga.