Yesaya 55

13 verses

Yesaya 55:1

“Yemwe abafite inyota, nimuze ku mazi kandi n'udafite ifeza na we naze. Nimuze mugure murye, nimuze mugure vino n'amata mudatanze ifeza cyangwa ibindi biguzi.

Yesaya 55:2

Ni iki gituma mutanga ifeza mukagura ibitari ibyokurya nyakuri? Ni iki gituma mukorera ibidahaza? Mugire umwete wo kunyumvira mubone kurya ibyiza, ubugingo bwanyu bukishimira umubyibuho.

Yesaya 55:3

“Mutege amatwi muze aho ndi munyumve, ubugingo bwanyu bubone kubaho. Nanjye nzasezerana namwe isezerano rihoraho, ari ryo mbabazi zidahwema Dawidi yasezeranijwe.

Yesaya 55:4

Dore mutanze ho umugabo wo guhamiriza amahanga, akaba umwami w'amoko n'umugaba wayo.

Yesaya 55:5

Dore uzahamagara ishyanga utazi, kandi n'iryari ritakuzi rizakwirukiraho ku bw'Uwiteka Imana yawe, ku bw'Uwera wa Isirayeli kuko azaba aguhaye icyubahiro.”

Yesaya 55:6

Nimushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa, nimumwambaze akiri bugufi.

Yesaya 55:7

Umunyabyaha nareke ingeso ze, ukiranirwa areke ibyo yibwira agarukire Uwiteka na we aramugirira ibambe, agarukire Imana yacu kuko izamubabarira rwose pe.

Yesaya 55:8

“Erega ibyo nibwira si ibyo mwibwira, kandi inzira zanyu si zimwe n'izanjye!” Ni ko Uwiteka avuga.

Yesaya 55:9

“Nk'uko ijuru risumba isi, ni ko inzira zanjye zisumba izanyu, n'ibyo nibwira bisumba ibyo mwibwira.

Yesaya 55:10

“Nk'uko imvura na shelegi bimanuka bivuye mu ijuru ntibisubireyo, ahubwo bigatosa ubutaka bukameza imbuto bugatoshya n'ingundu, bugaha umubibyi imbuto n'ushaka kurya bukamuha umutsima,

Yesaya 55:11

ni ko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera. Ntirizagaruka ubusa ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye.

Yesaya 55:12

“Muzasohokana ibyishimo, muzashorerwa amahoro muvayo. Imisozi n'udusozi bizaturagara biririmbire imbere yanyu, ibiti byose byo mu gasozi bizakoma mu mashyi.

Yesaya 55:13

Mu cyimbo cy'umufatangwe hazamera umuberoshi, mu cyimbo cy'umukeri hazamera umuhadasi, bizubahisha izina ry'Uwiteka, bizaba ikimenyetso gihoraho kitazakurwaho.”