Yohana 11

57 verses

Yohana 11:1

Hariho umuntu wari urwaye witwaga Lazaro w'i Betaniya, ikirorero cy'iwabo wa Mariya na Marita mwene se.

Yohana 11:2

Mariya uwo ni we wasize Umwami Yesu amavuta ku birenge akabihanaguza umusatsi we, musaza w'uwo ni Lazaro wa wundi wari urwaye.

Yohana 11:3

Nuko bashiki be batuma kuri Yesu bati “Databuja, uwo ukunda ararwaye.”

Yohana 11:4

Yesu abyumvise aravuga ati “Iyo ndwara si iyo kumwica, ahubwo ni iyo guhimbarisha Imana no gutuma Umwana w'Imana ahimbazwa.”

Yohana 11:5

Yesu yakundaga Marita na mwene se na Lazaro.

Yohana 11:6

Nuko yumvise ko arwaye asibira kabiri aho yari ari.

Yohana 11:7

Maze iyo minsi ishize abwira abigishwa be ati “Dusubire i Yudaya.”

Yohana 11:8

Abigishwa baramubaza bati “Mwigisha, amambere Abayuda bashatse kuhaguterera amabuye none usubiyeyo?”

Yohana 11:9

Yesu arabasubiza ati “Mbega umunsi ntugira amasaha cumi n'abiri? Ugenda ku manywa ntasitara kuko haba habona,

Yohana 11:10

ariko ugenda nijoro arasitara kuko haba hatabona.”

Yohana 11:11

Avuze atyo aherako arababwira ati “Incuti yacu Lazaro irasinziriye, ariko ngiye kumukangura.”

Yohana 11:12

Abigishwa baramubwira bati “Databuja, niba asinziriye azakira.”

Yohana 11:13

Nyamara Yesu yavugaga iby'urupfu rwa Lazaro, ariko bo batekereza yuko avuze gusinzira kw'ibitotsi.

Yohana 11:14

Yesu ni ko kuberurira ati “Lazaro yarapfuye.

Yohana 11:15

Nanjye nezerewe ku bwanyu kuko ntari mpari, kugira ngo noneho mwizere. Nimuze tujye aho ari.”

Yohana 11:16

Toma witwaga Didumo abwira abigishwa bagenzi be ati “Natwe tugende dupfane na we.”

Yohana 11:17

Yesu agezeyo asanga Lazaro amaze iminsi ine mu gituro.

Yohana 11:18

I Betaniya hari bugufi bw'i Yerusalemu, nka sitadiyo cumi n'eshanu.

Yohana 11:19

Nuko Abayuda benshi bari baje kwa Marita na Mariya kubahumuriza, kuko musaza wabo yari yapfuye.

Yohana 11:20

Marita yumvise ko Yesu aje ajya kumusanganira, ariko Mariya asigara yicaye mu nzu.

Yohana 11:21

Marita abwira Yesu ati “Databuja, iyaba wari hano musaza wanjye ntaba yarapfuye.

Yohana 11:22

Kandi n'ubu nzi yuko ibyo usabye Imana byose, Imana izabiguha.”

Yohana 11:23

Yesu aramubwira ati“Musaza wawe azazuka.”

Yohana 11:24

Marita aramubwira ati “Nzi yuko azazuka mu muzuko wo ku munsi w'imperuka.”

Yohana 11:25

Yesu aramubwira ati “Ni jye kuzuka n'ubugingo, unyizera naho yaba yarapfuye azabaho,

Yohana 11:26

kandi umuntu wese ukiriho unyizera ntazapfa iteka ryose. Mbese wizeye ibyo?” s

Yohana 11:27

Aramusubiza ati “Yee, Databuja, nizeye yuko uri Kristo Umwana w'Imana ukwiriye kuza mu isi.”

Yohana 11:28

Amaze kuvuga ibyo aragenda, ahamagara mwene se Mariya rwihishwa aramubwira ati “Umwigisha yaje araguhamagara.”

Yohana 11:29

Abyumvise ahaguruka vuba aramusanga.

Yohana 11:30

Icyakora Yesu yari atarasohora mu kirorero, ahubwo yari akiri aho Marita yamusanze.

Yohana 11:31

Abayuda bari bari kumwe na Mariya mu nzu bamuhoza, babonye uburyo ahagurutse vuba asohoka baramukurikira, batekereza ko agiye mu gituro kuririrayo.

Yohana 11:32

Mariya ageze aho Yesu ari, amubonye yikubita imbere y'ibirenge bye aramubwira ati “Databuja, iyaba wari hano musaza wanjye ntaba yarapfuye.”

Yohana 11:33

Yesu amubonye arira, n'Abayuda bazanye na bo barira, asuhuza umutima arawuhagarika,

Yohana 11:34

arababaza ati “Mbese mwamushyize he?” Baramusubiza bati “Databuja, ngwino urebe.”

Yohana 11:35

Yesu ararira.

Yohana 11:36

Abayuda baravuga bati “Dore ye, nimurebe uburyo yamukundaga!”

Yohana 11:37

Ariko bamwe muri bo baravuga bati “Uyu ko ahumura impumyi, ntaba yarabashije kubuza n'uyu ntapfe?”

Yohana 11:38

Yesu yongera gusuhuza umutima, agera ku gituro. Cyari isenga ishyizweho igitare ku munwa.

Yohana 11:39

Yesu arababwira ati “Nimukureho igitare.” Marita mushiki w'uwapfuye aramubwira ati “Databuja, none aranuka kuko amaze iminsi ine.”

Yohana 11:40

Yesu aramubwira ati “Sinakubwiye nti ‘Niwizera uri bubone ubwiza bw'Imana’?”

Yohana 11:41

Nuko bakuraho igitare. Yesu arararama aravuga ati “Data, ndagushimye kuko unyumvise.

Yohana 11:42

Ubwanjye nari nzi yuko unyumva iteka, ariko mbivugiye ku bw'abantu bangose, ngo bizere yuko ari wowe wantumye.”

Yohana 11:43

Amaze kuvuga ibyo arangurura ijwi rirenga ati “Lazaro, sohoka.”

Yohana 11:44

Uwari upfuye arasohoka azingazingiwe mu myenda amaguru n'amaboko, n'igitambaro gipfutse mu maso he. Yesu arababwira ati “Nimumuhambure mumureke agende.”

Yohana 11:45

Nuko benshi mu Bayuda bari baje kwa Mariya babonye icyo akoze baramwizera,

Yohana 11:46

ariko abandi muri bo bajya ku Bafarisayo, bababwira ibyo Yesu yakoze.

Yohana 11:47

Abatambyi bakuru n'Abafarisayo bateranya urukiko, barabazanya bati “Tugire dute ko uwo muntu akora ibimenyetso byinshi?

Yohana 11:48

Nitumurekera dutya bose bazamwizera, kandi Abaroma bazaza barimbure umurwa wacu n'ubwoko bwacu.”

Yohana 11:49

Ariko umwe muri bo witwaga Kayafa, kandi wari umutambyi mukuru muri uwo mwaka arababwira ati “Nta cyo muzi.

Yohana 11:50

Mbese ntimutekereza yuko ari byiza ku bwacu, ko umuntu umwe yapfira abantu kuruta ko ubwoko bwose bwarimbuka?”

Yohana 11:51

Ibyo ntiyabivuze ku bwe, ahubwo kuko yari umutambyi mukuru muri uwo mwaka, yahanuye yuko Yesu yenda gupfira ubwo bwoko,

Yohana 11:52

ariko si ubwo bwoko bwonyine, ahubwo ni ukugira ngo abana b'Imana batatanye abateranirize hamwe.

Yohana 11:53

Bahera uwo munsi bajya inama zo kumwica.

Yohana 11:54

Nuko Yesu ntiyaba akigenda mu Bayuda ku mugaragaro, ahubwo avayo ajya mu gihugu kiri bugufi bw'ubutayu mu mudugudu witwa Efurayimu, agumanayo n'abigishwa be.

Yohana 11:55

Kuko Pasika y'Abayuda yendaga gusohora, benshi bava mu gihugu barazamuka bajya i Yerusalemu, Pasika itarasohora ngo biyeze.

Yohana 11:56

Bashaka Yesu, babazanya bahagaze mu rusengero bati “Mbese mutekereza mute? Ntazaza hano mu minsi mikuru?”

Yohana 11:57

Ariko abatambyi bakuru n'Abafarisayo bari bategetse yuko umuntu namenya aho ari, abibamenyesha bakamufata.