Yohana 12

50 verses

Yohana 12:1

Nuko hasigaye iminsi itandatu Pasika ikaba Yesu ajya i Betaniya, aho Lazaro, uwo Yesu yazuye yabaga.

Yohana 12:2

Bamutekerayo ibyokurya bya nijoro, Marita arahereza, kandi na Lazaro yari umwe mu bicaranye na Yesu basangira.

Yohana 12:3

Mariya yenda igice cy'indatira y'amavuta meza nk'amadahano y'agati kitwa narada y'igiciro cyinshi cyane, ayasiga ku birenge bya Yesu abihanaguza umusatsi we, inzu yose itāmamo ayo mavuta.

Yohana 12:4

Nuko Yuda Isikariyota, umwe mu bigishwa be wendaga kumugambanira aravuga ati

Yohana 12:5

“Ni iki gitumye aya mavuta atagurwa idenariyo magana atatu ngo bazifashishe abakene?”

Yohana 12:6

Icyatumye avuga atyo si ukubabarira abakene, ahubwo ni uko yari umujura kandi ari we wari ufite umufuka w'impiya, akība ibyo babikagamo.

Yohana 12:7

Yesu aravuga ati “Nimumureke ayabikire umunsi nzahambwa,

Yohana 12:8

kuko abakene muri kumwe na bo iteka, ariko jyeweho ntituri kumwe iteka.”

Yohana 12:9

Abantu benshi b'Abayuda bamenye ko ahari baraza, icyakora si ku bwa Yesu gusa, ahubwo ni ukugira ngo barebe na Lazaro yazuye.

Yohana 12:10

Nuko abatambyi bakuru bajya inama yo kwica Lazaro na we,

Yohana 12:11

kuko Abayuda benshi babavagamo ku bwe bakizera Yesu.

Yohana 12:12

Bukeye bwaho, abantu benshi bari baje i Yerusalemu gutegereza iminsi mikuru bumvise yuko Yesu azayo,

Yohana 12:13

benda amashami y'imikindo bajya kumusanganira, batera hejuru bati “Hoziyana, hahirwa uje mu izina ry'Uwiteka, ni we Mwami w'Abisirayeli.”

Yohana 12:14

Yesu abonye icyana cy'indogobe, acyicaraho nk'uko byanditswe ngo

Yohana 12:15

“Witinya, mukobwa w'i Siyoni, Dore Umwami wawe araje, Ahetswe n'icyana cy'indogobe.”

Yohana 12:16

Ibyo abigishwa be ntibabimenye bwa mbere, ariko rero Yesu amaze guhabwa ubwiza bwe ni bwo bibutse ibyo ko byanditswe kuri we, kandi ko ari ko bamugenjeje.

Yohana 12:17

Nuko ba bantu bari kumwe na we, ubwo yahamagaraga Lazaro ngo ave mu gituro akamuzura, bamubera abahamya.

Yohana 12:18

Kandi ni cyo cyatumye abantu benshi bajya kumusanganira, kuko bumvise ko yakoze icyo kimenyetso.

Yohana 12:19

Nuko Abafarisayo baravugana bati “Murarora yuko murushywa n'ubusa, dore rubanda rwose ruramukurikiye.”

Yohana 12:20

Hariho Abagiriki mu baje gusenga mu minsi mikuru,

Yohana 12:21

basanga Filipo w'i Betsayida y'i Galilaya, baramwinginga bati “Mutware, turashaka kureba Yesu.”

Yohana 12:22

Filipo araza abibwira Andereya, Andereya na Filipo na bo baraza babibwira Yesu.

Yohana 12:23

Yesu arabasubiza ati “Igihe kirasohoye ngo Umwana w'umuntu ahabwe ubwiza bwe.

Yohana 12:24

Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko iyo akabuto k'ishaka kataguye hasi ngo gapfe kagumaho konyine, ariko iyo gapfuye kera imbuto nyinshi.

Yohana 12:25

Ukunda ubugingo bwe arabubura, ariko uwanga ubugingo bwe muri iyi si, azaburinda ageze ku bugingo buhoraho.

Yohana 12:26

Umuntu nankorera ankurikire, kuko aho ndi n'umugaragu wanjye ari ho azaba. Umuntu nankorera Data azamuha icyubahiro.

Yohana 12:27

“None umutima wanjye urahagaze, kandi navuga iki? Nti ‘Data, nkiza undokore iki gihe’, kandi ari byo byanzanye ngo nkigeremo?

Yohana 12:28

Data, ubahiriza izina ryawe.” Nuko ijwi rivugira mu ijuru riti “Ndaryubahirije, kandi nzongera kuryubahiriza.”

Yohana 12:29

Abantu bahagaze aho baryumvise baravuga bati “Ni inkuba.” Abandi bati “Ni marayika uvuganye na we.”

Yohana 12:30

Yesu arabasubiza ati “Iryo jwi ntirije ku bwanjye, rije ku bwanyu.

Yohana 12:31

Ubu urubanza rw'ab'isi rurasohoye, ubu umutware w'ab'iyi si abaye igicibwa.

Yohana 12:32

Nanjye nimanikwa hejuru y'isi, nzireherezaho abantu bose.”

Yohana 12:33

Ibyo yabivugiye kugaragaza urupfu yendaga gupfa urwo ari rwo.

Yohana 12:34

Rubanda baramusubiza bati “Twumvise mu mategeko ko Kristo azagumaho iteka ryose; none ni iki gitumye uvuga ngo ‘Umwana w'umuntu akwiriye kumanikwa’? Ese uwo Mwana w'umuntu ni nde nyine?”

Yohana 12:35

Yesu arababwira ati “Hasigaye umwanya muto, umucyo ukiri muri mwe. Nimugende mugifite umucyo butabiriraho mukiri mu nzira, kuko ugenda mu mwijima atamenya iyo ajya.

Yohana 12:36

Mwizere umucyo mugifite umucyo, kugira ngo mube abana b'umucyo.” Yesu amaze kuvuga atyo aragenda, arabīhisha.

Yohana 12:37

Nubwo yakoreye ibimenyetso byinshi bingana bityo imbere yabo ntibamwizeye,

Yohana 12:38

kugira ngo ijambo ry'umuhanuzi Yesaya risohore, iryo yavuze ngo “Mwami, ni nde wizeye ibyo twumvise? Kandi ukuboko k'Uwiteka kwahishuriwe nde?”

Yohana 12:39

Ni cyo cyatumye badashobora kwizera, kuko Yesaya yongeye kuvuga ati

Yohana 12:40

“Yabahumye amaso, ibanangira imitima, Ngo be kurebesha amaso no kumenyesha imitima, Bagahindukira ngo mbakize.”

Yohana 12:41

Ibyo byavuzwe na Yesaya, kuko yabonye ubwiza bwa Yesu akamuvuga.

Yohana 12:42

Nyamara mu batware na bo benshi baramwizeye, ariko ku bw'Abafarisayo ntibabyerura ngo badacibwa mu isinagogi,

Yohana 12:43

kuko bakundaga gushimwa n'abantu kuruta gushimwa n'Imana.

Yohana 12:44

Yesu aravuga cyane ati “Unyizera si jye aba yizeye, ahubwo aba yizeye uwantumye,

Yohana 12:45

numbonye aba abonye uwantumye.

Yohana 12:46

Naje mu isi ndi umucyo, kugira ngo unyizera wese ataguma mu mwijima.

Yohana 12:47

Ariko umuntu niyumva amagambo yanjye ntayitondere, si jye umuciriyeho iteka, kuko ntazanywe no gucira abari mu isi ho iteka, ahubwo naje kubakiza.

Yohana 12:48

Unyanga ntiyemere amagambo yanjye afite umuciraho iteka. Ijambo navuze ni ryo rizamuciraho iteka ku munsi w'imperuka.

Yohana 12:49

Sinabivuze ku bwanjye, ahubwo Data wantumye ni we wantegetse ibyo nkwiriye kuvuga, n'ibyo nkwiriye kwigisha.

Yohana 12:50

Nanjye nzi yuko itegeko rye ari ryo bugingo buhoraho. Nuko rero ibyo mvuga, mbivuga uko Data yabimbwiye.”