Yohana 13

38 verses

Yohana 13:1

Umunsi wa Pasika utarasohora, Yesu amenya yuko igihe cye gisohoye cyo kuva mu isi agasubira kuri Se. Urukundo yakunze abe bari mu isi, ni rwo yakomeje kubakunda kugeza imperuka.

Yohana 13:2

Bakirya ibyokurya bya nijoro, Satani yari yamaze koshya umutima wa Yuda Isikariyota mwene Simoni ngo amugambanire.

Yohana 13:3

Yesu amenye ko Se amweguriye byose, kandi ko yavuye ku Mana kandi ko asubira kuri yo,

Yohana 13:4

ahaguruka aho yarīraga yiyambura umwitero, yenda igitambaro aragikenyeza.

Yohana 13:5

Aherako asuka amazi ku mbehe, atangira koza ibirenge by'abigishwa no kubihanaguza igitambaro akenyeje.

Yohana 13:6

Nuko yegera Simoni Petero na we aramubaza ati “Databuja, ni wowe unyoza ibirenge?”

Yohana 13:7

Yesu aramusubiza ati “Ibyo nkora ubu ntubizi, ariko uzabimenya hanyuma.”

Yohana 13:8

Petero aramubwira ati “Reka! Ntabwo nzemera na hato ko unyoza ibirenge.” Yesu aramusubiza ati “Nintakōza nta cyo tuzaba duhuriyeho.”

Yohana 13:9

Simoni Petero aramubwira ati “Databuja, noneho ntunyoze ibirenge byonyine, ahubwo unyuhagire n'amaboko, umese n'umutwe.”

Yohana 13:10

Yesu aramubwira ati “Uwuhagiwe nta kindi agomba keretse kōga ibirenge ngo abe aboneye rwose. Namwe muraboneye, ariko si mwese.”

Yohana 13:11

Icyatumye avuga ati “Ntimuboneye mwese”, ni uko yari azi uri bumugambanire uwo ari we.

Yohana 13:12

Nuko amaze kubōza ibirenge yambara imyenda ye, arongera aricara arababaza ati “Aho mumenye icyo mbagiriye?

Yohana 13:13

Munyita Shobuja n'Umwigisha, ibyo mubivuga neza kuko ari ko ndi koko.

Yohana 13:14

Nuko rero, ubwo mbogeje ibirenge kandi ndi Shobuja n'Umwigisha, ni ko namwe mukwiriye kubyozanya.

Yohana 13:15

Mbahaye icyitegererezo, kugira ngo mukore nk'uko mbakoreye.

Yohana 13:16

Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko umugaragu ataruta shebuja, kandi intumwa itaruta uwayitumye.

Yohana 13:17

Nimumenye ibyo, murahirwa niba mubikora.

Yohana 13:18

“Simbavuze mwese kuko nzi abo natoranije, keretse ko ibyanditswe bikwiriye gusohora, ngo ‘Urya ibyokurya byanjye ni we umbangiriye umugeri.’

Yohana 13:19

Dore ubu mbibabwiye bitari byaba, kugira ngo nibiba muzizere ko ndi We.

Yohana 13:20

Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko umuntu wese wemera Uwantumye ari jye aba yemeye, kandi unyemera aba yemeye n'Uwantumye.”

Yohana 13:21

Yesu amaze kuvuga atyo, ahagarika umutima arahamya ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko umwe muri mwe ari bungambanire.”

Yohana 13:22

Abigishwa bararebana, kuko batari bazi uwo avuze uwo ari we.

Yohana 13:23

Hariho umwe mu bigishwa be, wari wiseguye igituza cya Yesu bafungura. Uwo ni wa wundi Yesu yakundaga.

Yohana 13:24

Simoni Petero aramurembuza aramubaza ati “Umubaze uwo avuze uwo ari we.”

Yohana 13:25

Uwo ahengamira inyuma aho yari ari mu gituza cya Yesu, aramubaza ati “Databuja, ni nde?”

Yohana 13:26

Yesu aramusubiza ati “Uwo ndi bukoreze inogo nkayimuha, ni we uwo.” Nuko akojeje inogo, arayenda ayiha Yuda Isikariyota mwene Simoni.

Yohana 13:27

Hanyuma yo guhabwa iyo nogo, ni bwo Satani yamwinjiyemo. Nuko Yesu aramubwira ati “Icyo ukora gikore vuba.”

Yohana 13:28

Ariko nta n'umwe wo mu bari bicaye basangira na we, wamenye icyatumye amubwira atyo.

Yohana 13:29

Kuko Yuda yari afite umufuka w'impiya, ni cyo cyatumye bamwe bakeka yuko Yesu yamubwiye ati “Genda ugure ibyo dushaka kurya ku munsi mukuru”, cyangwa ati “Gira icyo uha abakene.”

Yohana 13:30

Nuko Yuda amaze kwakira inogo, muri ako kanya arasohoka kandi hari nijoro.

Yohana 13:31

Amaze gusohoka Yesu aravuga ati “Noneho Umwana w'umuntu arubahirijwe, kandi Imana na yo yubahirijwe muri we.

Yohana 13:32

Kandi Imana ubwo yubahirijwe muri we, na yo izamwubahiriza muri yo ubwayo, kandi izamwubahiriza vuba.

Yohana 13:33

Bana bato, ndacyari hamwe namwe umwanya muto. Muzanshaka, kandi uko nabwiye Abayuda nti ‘Aho njya ntimubasha kuhajya’, namwe ni ko mbibabwira ubu.

Yohana 13:34

Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane nk'uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana.

Yohana 13:35

Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”

Yohana 13:36

Simoni Petero aramubaza ati “Databuja, urajya he?” Yesu aramusubiza ati “Aho njya ntubasha kunkurikira ubu, ariko uzahankurikira hanyuma.”

Yohana 13:37

Petero aramusubiza ati “Databuja, icyambuza kugukurikira ubu ni ik, ko nzanagupfira?”

Yohana 13:38

Yesu aramusubiza ati “Uzampfira? Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko inkoko itaza kubika, utaranyihakana gatatu.