Yohana 14

31 verses

Yohana 14:1

“Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere.

Yohana 14:2

Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu.

Yohana 14:3

Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo.

Yohana 14:4

Kandi aho njya, inzira murayizi.”

Yohana 14:5

Toma aramubwira ati “Databuja, ntituzi aho ujya, inzira twayibwirwa n'iki?”

Yohana 14:6

Yesu aramubwira ati “Ni jye nzira n'ukuri n'ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye.

Yohana 14:7

Iyaba mwaramenye, muba mwaramenye na Data. Uhereye none muramuzi kandi mwamurebye.”

Yohana 14:8

Filipo aramubwira ati “Databuja, twereke Data wa twese biraba bihagije.”

Yohana 14:9

Yesu aramubaza ati “Nabanye namwe iminsi ingana ityo, kandi ntiwari wamenya, Filipo? Umbonye aba abonye Data. Ni iki gitumye uvuga uti ‘Twereke Data wa twese’?

Yohana 14:10

Ntiwizeye yuko ndi muri Data, na Data akaba ari muri jye? Amagambo mbabwira sinyavuga ku bwanjye, ahubwo Data uguma muri jye ni we ukora imirimo ye.

Yohana 14:11

Nimunyizere mwemere ko ndi muri Data, na Data akaba muri jye, ariko rero nimutizezwa n'ibyo mvuga, munyizezwe n'imirimo nkora ubwayo.

Yohana 14:12

Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n'iyiruta, kuko njya kwa Data.

Yohana 14:13

Kandi icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye, nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu Mwana we.

Yohana 14:14

Nimugira icyo musaba cyose mu izina ryanjye nzagikora.

Yohana 14:15

“Nimunkunda muzitondera amategeko yanjye.

Yohana 14:16

Nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi Mufasha wo kubana namwe ibihe byose,

Yohana 14:17

ni we Mwuka w'ukuri. Ntibishoboka ko ab'isi bamuhabwa, kuko batamurora kandi batamuzi, ariko mwebweho muramuzi kuko abana namwe, kandi azaba muri mwe.

Yohana 14:18

“Sinzabasiga nk'impfubyi, ahubwo nzaza aho muri.

Yohana 14:19

Hasigaye umwanya muto ab'isi ntibabe bakimbona, ariko mwebweho muzambona, kuko ndiho namwe muzabaho.

Yohana 14:20

Uwo munsi muzamenya ko ndi muri Data namwe mukaba muri jye, nanjye nkaba muri mwe.

Yohana 14:21

“Ufite amategeko yanjye akayitondera ni we unkunda, kandi unkunda azakundwa na Data, nanjye nzamukunda mwiyereke.”

Yohana 14:22

Yuda utari Isikariyota aramubaza ati “Databuja, bibaye bite ko ugiye kutwiyereka ntiwiyereke ab'isi?”

Yohana 14:23

Yesu aramusubiza ati “Umuntu nankunda azitondera ijambo ryanjye, na Data azamukunda, tuzaza aho ari tugumane na we.

Yohana 14:24

Ariko utankunda ntiyitondera amagambo yanjye, kandi iryo jambo mwumvise si iryanjye, ahubwo ni irya Data wantumye.

Yohana 14:25

“Ibyo mbibabwiye nkiri kumwe namwe,

Yohana 14:26

ariko Umufasha ari we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose.

Yohana 14:27

“Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk'uko ab'isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye.

Yohana 14:28

Mwumvise uko nababwiye nti ‘Ndagenda kandi nzagaruka aho muri.’ Iyaba mwankundaga, muba munejejwe n'uko njya kwa Data kuko Data anduta.

Yohana 14:29

Nuko rero mbibabwiye bitaraba, ngo ubwo bizaba muzizere.

Yohana 14:30

Sinkivugana namwe byinshi, kuko umutware w'ab'iyi si aza kandi nta cyo amfiteho,

Yohana 14:31

ahubwo nkora uko Data yantegetse, kugira ngo ab'isi bamenye ko munkunda. “Nimuhaguruke tuve hano.